Ishuri Ryisumbuye rya Karuganda ryizihije umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu umurinzi w’iri shuri

Ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’Ishuri Ryisumbuye rya Karuganda, riherereye muri Paruwasi ya NEMBA, kwizihiza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, Umurinzi waryo. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cya Misa, Umwepiskopi yagarutse ku bigwi byaranze uwo Mutagatifu. Yibukije ko yaranzwe n’urukundo, gukunda umurimo, kuba yarabaye intungane y’Imana no kwitangira umuryango we i Nazareti. Yahamagariye abatuye muri urwo rugo rwa Mutagatifu Yozefu kwigana urugo rw’i Nazareti rwa Yezu, Bikira Mariya na Yozefu. Yibukije ababyeyi kurangwa n’urukundo rwa kibyeyi, gutoza abana babo kugana Imana, guhangayikira abana babo babarinda ikibi no kubatoza imico myiza. Umwepiskopi asaba abarezi bo muri iri shuri guharanira kuba ababyeyi bita ku banyeshuri bigisha bakabikora nk’umuhamagaro. Yagaragaje ko guhimbaza uyu munsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu muri iri shuri ari umwanya wo kuzirikana umwanya w’umurezi mu ishuri rya Kiliziya Gatolika. Yagize ati: «Umurezi mu ishuri nk’iri rya Kiliziya Gatolika ntabwo ari umukozi usanzwe nk’abandi, ni umubyeyi. Twifuza ko umurezi wo mu ishuri ryacu yumva ko ari umubyeyi ugomba guhora agaragaza urukundo mu butumwa bwe». Nyiricyubahiro Musenyeri yatanze isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 21 biga muri iri shuri n’umukozi umwe ukora muri iryo shuri. Umwepiskopi yabahamagariye kwitabira Imiryango y’Agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga. Yabakanguriye gukoresha neza ingabire bahawe, kuba abahamya ba Yezu Kristu no gutega amatwi icyo Imana ibabwiriza. Bizabafasha guhitamo neza umuhamagaro wabo haba kuziha Imana cyagwa kubaka ingo nziza. Yasabye abanyeshuri bo muri iri shuri kurangwa n’ukwemera, urukundo no kumvira nka Yezu. Mu izina rya Leta, Jean de Dieu SINAHAMAGAYE ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke, yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu burezi bw’abana b’u Rwanda, yizeza kuzakomeza ubufatanye. Yakanguriye ababyeyi kugaragaza uruhare rwabo mu kwita ku burere bw’abana. Asaba abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda ishuri, gukunda umurimo, kwitabira imiryangoremezo no kurangwa n’indangagaciro zibereye abana b’u Rwanda. Umuyobozi w’iri shuri, Jean Damascène HABYARIMANA, yagarutse ku bikorwa iri shuri ryagezeho bitegura uyu munsi birimo imyiherero, kwita ku bana bafite ibibazo, gufasha abaturage baturiye iri shuri, ibiganiro, noveni n’ibindi. Ahamya ko guhimbaza uyu munsi bibasigira ishusho yo kwigira ku rugo rw’i Nazareti rwa Yezu, Bikira Mariya na Yozefu; kwita ku banyeshuri nk’abarezi ndetse n'abanyeshuri bakibutswa inshingano yo kubaha bigira kuri Yezu Kristu. Yagaragaje ko bashyize imbere ubufatanye mu kugera ku ntego yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse muri uyu mwaka wahariwe uburezi Gatolika mu Rwanda. Iri shuri ryageneye Umwepiskopi impano yo kumwunganira mu bikorwa by’ikenurabushyo ryegereye abakristu. Hatanzwe kandi impano zinyuranye ku batsinze neza ibizamini n’amarushanwa anyuranye. Muri iri shuri higamo abanyeshuri 570, abarezi 27 n’abakozi 15 babunganira. Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri bashinzwe amashuri gatolika mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Paruwasi ya Nemba n’abandi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO