Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP ryahimaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga ryaragijwe

Ku wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP riherereye mu Karere ka Musanze habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga iryo shuri ryisunze. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze amasakramentu y’ibanze: Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa ku banyeshuri 22 babyiteguye.

Umwepiskopi yagarutse ku bigwi n’amateka byaranze Mutagatifu Karoli Lwanga, Mutagatifu Karoli Lwanga ko yavukiye ahitwa i Milinzi mu Karere ka Budu mu mwaka w’1861. Akaba yari umusore ufite imbaraga nyinshi, agahiga benshi mu mikino y’icyo gihe, yari umuyobozi w’umukristu w’icyitegererezo, akaba umukuru w’intore z’i Bwami, yari azwiho kuba imanzi. Mu gihe cy’itotezwa ry’abakristu yagaragaje ukwemera kutajegajega, yerekanye ubutwari, abera abandi urugero rwiza mu gihe cy’iryo totezwa. Bamutwitse mu kariro gake kugeza anogotse tariki ya 03/06/1886 akaba yarapfuye afite imyaka 25. Icyamuranze mu rupfu rwe ni uko yapfuye asabira abishi be aho kubavuma, asabira n’umwami guhinduka. Karoli Lwanga yabaye kandi umurinzi n’umuvugizi w’urubyiruko rw’Afrika n’umurinzi w’Imiryango y’Agisiyo Gatolika.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abaririmo guharanira kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze uwo mutagatifu bwo gukunda Imana no kudatinya guhamya ukwemera kwabo igihe cyose. Yasabye abakristu kurushaho gukomera mu kwemera no kudatinya guhamya ko ari abakristu Gatolika aho bari hose. Yashishikarije abari muri iryo shuri kurushaho guharanira gukunda umurimo unoze birinda ubunebwe. Yijeje abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi ko binyuze mu bufatanye ibyifuzo bamugejejeho bizakemuka.

Umuyobozi w’iryo shuri Padiri Didier Remedi DUSHYIREHAMWE ashima umusaruro iri shuri ryagezeho mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2024 -2025, agashima ubufatanye bw’abarezi n’abanyeshuri ku ntego yo gutsinda neza. Yatangaje ko baharanira gutoza abo barera umwuga unoze n’ubumuntu hagamijwe gufasha abanyeshuri kuzigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo, Kiliziya n’Igihugu muri rusange.

Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi batangaza ko bakomeye ku ntego yo gutanga uruhare rwabo ngo iri shuri rikomeze kwesa imihigo mu myigire, imyigishirize n’imitsindire. Bashimiye Umwepiskopi wabo ubahoza ku mutima. Bashima iri shuri rikora ibishoboka byose ngo abari muri iri shuri bamererwe neza.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri ryashinzwe mu mwaka wa 2009 ritangiranye n’abanyeshuri 22 bigaga mu mashami atatu. Ubu ririmo abanyeshuri 1148 biga mu mashami umunani, rikaba rifite abakozi babitaho 82.

Ibyo birori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, akarasisi, gusura ibyumba by’amashuri n’ibikorwa binyuranye by’iri shuri, guhemba abarezi babaye indashyikirwa kurusha abandi, gutanga impano, n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO