Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko ribaye ubukombe

Nkuko byagaragaye mu birori by’umunsi mukuru w’Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko rya Diyosezi ya Ruhengeri, iri shuri rifite udushya n’icyerekezo bituma rigira umwihariko mu bintu byinshi. Ari mu bijjyanye n’inyubako zihuye n’igihe, ari mu burezi bufite ireme ndetse no mu mpano zitandukanye.

Ibi byagaragaye mu munsi mukuru w’iri shuri wabaye kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 22 Ukuboza 2018. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bibiri by’ingenzi : Kwizihiza umunsi Mukuru wa Mutagatifu Mariko umurinzi w’iri shuri mu gitambo cya misa no gutaha ku mugaragaro no guha umugisha inyubako ya etage irimo icyumba cyo kuriramo n’inzu mberabyombi. Misa y’uyu munsi yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye ibi birori mu gitambo cy’ukaristiya, yabakanguriye gukunda Ijambo ry’Imana, kurisoma no kurizirikana. Yabararikiye kujya bashimira Imana ibyiza ibagirira bijyana no guhigurira Imana imihigo bayihigiye.Yakomeje agira ati: "Kuri uyu munsi w’ishuri ryacu, dushimire Imana kubera ibyiza ihora itugirira kandi tuyiture gahunda zacu zo guharanira ko iri shuri ihora ijya mbere".

Nyuma ya misa hakurikiyeho igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro no guha umugisha inyubako ya etage irimo icyumba cyo kuriramo n’inzu mberabyombi yuzuye itwaye amafaranga miliyoni ijana na mirongo irindwi n’umunani n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri n’icyenda na magana inani na mirongo ine n’atatu (178 629 843 Frw).

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri, yashimye umusaruro uva muri iri shuri bijyanye n’icyerekezo cya Diyosezi cyo guharanira ko Kiliziya yagira uruhare mu kurera neza no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage dore ko n’inkingi ya gatanu muri gahunda y’imyaka itanu Diyosezi ya Ruhengeri yihaye (2016-2020) ari ibi yibandaho. Yashimye ubwitange n’umurava by’abarezi ku murimo mwiza bakora. Abagira inama yo gukomeza ibyiza bagenzeho, bagakomeza kujya mbere birinda gusubira inyuma. Yakomeje ashimira abagira uruhare mu guteza imbere iri shuri bose by’umwihariko umuryango w’abagiraneza HARAMBEE Africa wo mu gihugu cy’Ubutaliyani, abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri barangajwe imbere na Padiri Mukuru. Yashimye kandi ubwitabire n’ubufatanye bw’ababyeyi bagana iri shuri. Abasaba gukomeza ubufatanye n’abarezi hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme.Yashoje ashimira abanyeshuri biga muri iri shuri ku mwete bagaragaza wo kwiga. Yabakanguriye gukunda amasomo yose biga no guharanira kuyatsinda neza. Yabasabye kugira umutima wa kimuntu, indangagaciro za gikristu, kumvira, gukunda Imana no kugengwa n’amatwara y’Ivanjili.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Emmanuel NDAGIJIMANA, yatangaje ko iyi nyubako ije ari igisubizo muri iri shuri rifite abana bageze kuri 797, muri bo 500 bakaba bafatira amafunguro ku shuri bakahirirwa umunsi wose ariko icyumba bari basanzwe bakoresha kikaba cyajyagamo abana 150 gusa kandi nabo bikabasaba urugendo kugira ngo bayigereho. Ibi rero bituma ahamya ko iyi nyubako izatuma hari byinsi bihinduka n’umusaruro urusheho kwiyongera. Gusa yagaragaje ko iri shuri rifite gahunda ndende izakomereza mu kubaka ibibuga by’imikino no gushyiraho ubundi buryo bwo kwidagadura. Yashimiye Padiri Valens SIBOMANA wahuje Diyosezi n’abagiraneza b’iri shuri.

Mu izina ry’ababyeyi, NIYIBIZI Emmanuel yasabye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuzabashyiriraho n’icyicyiro Rusange bavuye mu cyiciro cy’amashuri abanza. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, KARAKE Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba n’umujyanama we yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku ruhare igira mu guteza imbere uburezi n’ibindi bikorwa by’iterambere. Yijeje iyi Diyosezi gukomeza ubufatanye.

Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Mariko ni ishuri Gatolika ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri. Rirererwamo abanyeshuri 797 bari mu byiciro bibiri. Icyiciro cy’amashuri y’inshuke kirimo abanyeshuri 227 n’abarezi 6. Icyo cyiciro cyashinzwe ku itariki ya 19 Mutarama 2009. Mu cyiciro cy’amashuri abanza harimo abanyeshuri 570 n’abarezi 16. Cyatangiye mu mwaka wa 2012. Kuri aba barezi hiyongeraho abandi 3 bakora mu buyobozi. Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarezi, abapadiri, abihayimana, abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika n’ abayobozi bo mu nzego za Leta. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, akarasisi k’abanyeshuri, imikino, imivugo, ibisigo, amakinamico, kwivugira inka bageneye Umwepiskopi, gutanga impano, kuremera abanyeshuri batishoboye bo mu mashuri ya Birira na Nyamagumba kandi hahembwe abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi, hahembwe abakozi babaye indashyikira n’ubusabane.

Byanditswe na NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti
Binozwa n’ubwanditsi