Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko mu Ruhengeri ryahimbaje uwo mutagatifu

Ku wa gatatu, tariki ya 10 Gicurasi 2023, Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko (Ecole Saint Marc/Ruhengeri), ryizihije umunsi mukuru ngaruka mwaka, ubusanzwe uba buri tariki 25/04, ariko uyu mwaka ukaba warizihijwe tariki ya 10 Gicurasi 2023. Umunsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye i saa yine za mugitondo, kiyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, muri Paruwasi Katedrali Ruhengeri. Mu gitambo cy’Ukaristiya hatanzwe amasakaramentu ku banyeshuri babyiteguye: abana 14 bahawe batisimu, abana 53 bahabwa Ukaristiya ya mbere naho abana 21 bahabwa Ugukomezwa.

Mu nyigisho, Umwepiskopi yavuze ko dukomeje ibyishimo bya Pasika tukanahimbaza Mutagatifu Mariko akaba ari umurinzi n’umuvugizi w’urugo rwacu rwaragijwe Mutagatifu Mariko. Yatsindagiye ko Kristu ari muzima kandi abemera bakabatizwa, bagatungwa n’amasakaramentu bagira imbaraga kandi bagatunga ubugingo. Abahabwa Yezu baba inshuti magara za Yezu. Yezu akababera ifunguro n’inshuti tubana. Abahabwa amasakaramentu bahabwa ubutumwa muri Kiliziya, bikagaragarira mu gutsinda, uburyo bajya mu Miryango ya Agisiyo gatolika n’andi matsinda y’abasenga.

Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje, habayeho guha umugisha ibyumba bishya by’amashuri no gusura ibikorerwa mu Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko. Uwo muhango urangiye, hakurikiyeho ibirori no kwiyakira kw’abatumirwa. Abana bagaragaje impano zabo binyuze mu bihangano bitandukanye, harimo, imbyino, indirimbo n’imivugo. Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, akaba n’intumwa y’Umwepiskopi mu Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Mariko, yerekanye abashyitsi batandukanye bari bitabiriye umunsi mukuru. Yakurikijeho ijambo ry’ikaze aho yagize ati: “ikaze kuri buri wese uri hano”. Yavuze ko Ishuri rifite abana 998 uhereye kuri “crèche”. Yibanze kuri uyu mwaka w’ikenurabushyo ugamije kwita ku burere bw’abana mu mashuri barera umwana ushoboye kandi ushobotse. Yibukije ko ubumenyi buhabwa bugomba kujyana no kubigisha n’iyobokamana no gusenga. Abana batsinda neza ijana ku ijana, indimi nazo zashyiyweho imbaraga, icyongereza n’igifaransa, Yavuze ko Ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera ku 1300 kuko hari ibyumba bihagije. Yasoje ashimira abitabiriye umunsi mukuru mu rugo rwaragijwe Mutagatifu Mariko.

Umunyeshuri HIRWA Prince Urbain, uhagarariye abandi, yahawe ijambo ataka ibyiza bya « Famille Saint Marc » aho yagize ati: « mu izina ry’abanyeshuri bagenzi banjye, uyu munsi turishimye cyane, turishimye cyane kubera ibyiza byinshi ishuri ryacu dukunda cyane rimaze kutugezaho ». Yashimiye Umwepiskopi ko abitaho kandi ko yabahaye abayobozi beza. bazi gukurikirana no gushyira ku murongo gahunda zose. Yakomeje agira ati : “Nyiricyubahiro Musenyeri, abana twese dukomeje kubashimira uburyo abayobozi n’abarezi bacu batwitaho. Batwigisha neza, Badutoza byinshi harimo gukunda Imana dusenga, badutoza kugirira umuntu wese urukundo, kurangwa n’ikinyabupfura aho turi hose, kubyutsa impano zacu zose tubinyujije matsinda atandukanye. Uyu mwaka kandi badutoje kugendera hamwe mu bumwe mu bufatanye no mu butumwa dukora nk’abana bashobotse kandi bashoboye.

Umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi, Bwana Niyibizi Emmanuel, na we yavuze ashima imikorere n’imikoranire bya “Famille Saint Marc”, yashimiye by’umwihariko Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ku busabe bwari bwarakozwe n’ababeyi maze Ishuri rikaba ryarashyizeho “Crèche” n’iIbyumba by’amashuri bikaba byarongewe. Yanavuze ko abarezi bashoboye baha abana bacu ubumenyi butandukanye. Uwo mubyeyi yasabye ibibuga by’imikino, isomero rimeze neza, ikoranabuhanga, hongerwa imashini zihagije. Yasoje ashima ubuyobozi bw’Ishuri n’abarezi kubera ubufatanye bubaranga mu kurera abana babatoza uburere bufite ireme kandi buhamye.

Uhagarariye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, na we yashimangiye imikoranire myiza ya Kiliziya na Leta mu bijyanye n’uburezi. Yibukije ibikorwa byiza bikorwa na Kiliziya Gatolika mu Ntara y’Amajyaruguru. Yakomeje avuga ko umwana ushoboye kandi ushobotse aturuka mu muryango mwiza utekanye, akiga no mu ishuri ryiza. Ahasanga abarezi n’abayobozi beza babitaho, bityo bakabona uburere bwiza. Yakomeje ashima ko abana biga mu bigo bya Kiliziya Gatolika, baba bafite uburere koko buhamye. Asoza agira ati “aba bana ni bo barezi n’abayobozi beza bejo hazaza. Ni bo bayobozi b’inzego z’ibanze z’ejo hazaza”.

Naho Umwepiskopi yishimiye ingabire abana baronse mu Isakaramentu rya Batismu, Ukaristiya n’Ugukomezwa. Aho buri wese yashishikarijwe kubaho mu bwiyoroshye, guhora turi maso, ubudacogora n’ukwizera. Yibukije ko Imana yatugiriye ubuntu, iratwizera, iduha kugira uruhare rwo gutanga ubuzima no kububungabunga. Yavuze ku nshingano dufite zo kurera , tukarera neza tukarera abana babereye Imana, babereye Kiliziya n’Igihugu: abana bashoboye kandi bashobotse. Ku bijyanye no kurera rero Yavuze ko Kiliziya ifite gahunda ihamye yo gutanga uburere bwuzuye aho tukazirikana uruhare rw’abayeyi n’uruhare rw’umuryango kugira ngo dushobore kurera neza abana bacu nk’uko Papa Fransisiko abigarukarukaho yerekana uruhare rw’umuryango mu burere bw’abana bacu. Yavuze ko “ kugira ngo Kiliziya igere ku ntego yayo yo kurera neza, ikeneye ubufasha, uruhare rukomeye cyane rw’ababyeyi n’umuryango uhagaze neza, urera kandi ukatwunganira mu burezi dutanga ku ishuri maze ibyo tuvuga bakabishimangira kandi bakadufasha kugira ngo byumvikane kurushaho”. Yasabye ababyeyi kubonera abana umwanya wo kubaganiriza no gusubira mu masomo, bakabaha urugero rwiza rw’ imibanire myiza yirinda amakimbirane no gukurikirana uburere bw’abana ku mashuri bigatuma bafatanya n’abayobozi n’abarezi ku mashuri musenyera umugozi umwe. Ubwo bufatanye buzatuma byose bigenda neza. Yasabye n’abarimu kugira umurava no gukorana

Sr Hilarie UWIMANA
Umuyobozi wa Ecole Saint Marc/Ruhengeri



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO