Inyigisho mu Misa y’icyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka B.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Gashyantare 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yasomye Misa y’icyumweru cya gatanu gisanzwe umwaka B mu rugo rwe i saa yine za mu gitondo. Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha abakristu kumva Misa no gutega amatwi Ijambo ry’Imana kubera ko turi mu bihe by’icyorezo cya koronavirusi, aho abakristu badashobora guhurira mu Kiliziya zabo ngo basenge nk’uko byari bisanzwe. Muri iyi Misa kandi, Nyiricyubahiro Musenyeri yari kumwe na bamwe mu bapadiri babana mu rugo rwe, abaririmbyi bake ndetse na Radio na Televiziyo bya Energy byasakazaga amajwi ku bakristu benshi bari hirya no hino mu ngo zabo.

Mu ntangiriro ya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yagaragaje mbere na mbere ibyishimo Kiliziya y’u Rwanda ifite kubera ko kuwa 6 Gashyantare 2021, saa sita z’amanywa ku isaha y’i Roma, bikaba i saa saba z’amanywa zo mu Rwanda, Nyirubutungane Papa Fransisiko, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yatoreye Padri Edouard SINAYOBYE, umusaserdoti wa Diyosezi ya Butare wayoboraga Seminari Nkuru ya Nyumba i Butare, kuba umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu. Yagize ati: “ Turashimira Imana kubera ubuntu itugiriye kandi turasabira umwepiskopi mushya Imana yitoreye. Turamusabira ngo Roho w’Imana azamuyobore mu butumwa bwo gukenura ubushyo bw’Imana aragijwe”. Diyosezi ya Cyangugu yahawe kuyobora yari imaze imyaka hafi itatu iyoborwa na Musenyeri Célestin Hakizimana wabifatanyaga no kuyobora Diyosezi Gatolika ya Gikongoro abereye Umwepiskopi, nyuma y’uko Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana wayoboraga Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana mu mwaka wa 2018.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri agendeye ku masomo y’icyumweru cya gatanu gisanzwe umwaka B: Yobu 7,1-4.6-7; 1 Kor 9,16-19.22-23; Mk 1,29-39, yibukije abamuteze amatwi bose ko muri ibi bihe aho abantu bugarijwe n’uburwayi bw’amoko yose, ubwa Roho n’ubw’umubiri, nta wundi dukwiye kurangamira uretse Yezu Umukiza. Yavuze ko abantu bose nta numwe ukingiye, ntawe udafite aho ababara, twese abakire, abakene, abakuru n’abato dukeneye gutabarwa na Yezu. Yakomeje avuga ko ibyo byose byashoboka mu gihe twemeye gukingurira Yezu amarembo y’imitima yacu ntaho tumukinze maze agataha iwacu bityo tukakira na yombi umukiro atuzaniye.

Mbere yo gutanga umugisha usoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye Imana yaduhaye guhimbaza iki cyumweru, ashimira Energy radio na TV bitanga ngo abakristu babashe kumva Misa bari iwabo mu ngo, ashimira n’abantu bose bitanga ngo Ijambo ry’imana rikomeze kwamamazwa kandi turisangire.

Yasoje yongera kwibutsa abakristu bose ko turi mu bihe by’icyorezo cya Koronavirusi kandi ko mu bihe bikomeye ariho intwari zigaragaza. Abasaba gukomeza guhangana n’icyorezo ariko nk’abantu bazi neza agaciro k’ubuzima baharanira kuburengera, bakirinda kwandura no kwanduza abandi iki cyorezo. Yasabye kandi abakristu kuba hafi y’abafite ibibazo byihariye muri ibi bihe no gutakambira Yezu ngo adukize iki cyorezo.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,
Ushinzwe Komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi