Imyaka 9 irashize Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ahawe Inkoni y'Ubushumba

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 202, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri habereye igitambo cya Misa yo gushimira Imana kubera imyaka 9 ishize Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ashikirijwe inkoni y’ubushumba kugira ngo aragire ubushyo bw’Imana buri muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ni koko ku itariki ya 31 Mutarama 2012, nibwo Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16, yatoreye uwari Padiri Visenti HAROLIMANA kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri maze ku itariki ya 24 Werurwe 2012 ashikirizwa inkoni y’ubushumba. Ni nyuma y’imyaka ikabakaba hafi itanu Diyosezi ya Ruhengeri yari imaze idafite umushumba wayo bwite. Iki gitambo cya Misa yo gushimira Imana kikaba cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA akikijwe n’abasaseridoti 12 higanjemo ababa mu rugo rwe n’abakorera ubutumwa muri Paruwasi katedrale ya Ruhengeri. Ni igitambo cya Misa kandi cyitabiriwe na Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze.

Mu ntangiriro y’igitambo cya Misa Umwepiskopi yibukije ko Imana irangwa n’urukundo impuhwe n’ubugwaneza akaba ariyo yitorera uwo ishatse, uko ishatse n’igihe ishakiye, yibutsa ko uhoraho ariwe wivugiye ati “Nzajya kureba intama zanjye nzibonere umushumba wo kuziragira nanjye uhoraho nzibere Imana”. Kuri uyu munsi w’isabukuru ye, Umwepiskopi yahamagariye abakristu gushimira Imana kubera ibyiza idahwema kutugirira avuga ko n’ubwo ashimira Imana ko iki gitambo cya Misa kimubereye umwanya mwiza wo gusaba Imana imbabazi aho yagize intege nkeya mu butumwa yamushinze kandi ko ari umwanya mwiza wo gukomeza gusaba imbaraga kugira ngo ashobore gukomeza gusohoza neza ubutumwa Imana yamuhamagariye nta buhemu.

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa yibukije ko Imana ari Urukundo na Nyirimpuhwe zahebuje ikaba ifite umugambi wo guha umuryango wayo ibyiza bitageruye maze umugisha wayo ugasenderezwa abayimenye bakayikunda bakayikundira, ikaba ifite umugambi udukuka kuri buri wese, yibutsa ko ubuzima bwa buri wese atari impanuka ahubwo ko ari gahunda y’Imana igenda yuzuzwa maze Imana kugira ngo isohoze umugambi wayo hari abo yigomba kugira ngo ibagire imbata z’umurage wayo ikabatuma ngo babe abashumba mu bushyo bwayo. Ibyo Umwepiskopi yabishimangiye yifashishije amagambo yo mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyefezi aho agira ati “ Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha Ef 4,11”. Ibi bikaba byarashimangiwe n’amagambo y’ivanjiri yasomwe kuri uyu munsi aho yavuze ko Imana ihamagara buri wese muri twe mu izina rye, ikamutuma aho ishaka bitewe n’aho ishaka gutanga ubutumwa, avuga ariko ko n’ubwo buri wese ahamagarwa ku giti cye, ko kugira ngo ibyiza by’Imana bigere kuri buri wese abahujwe n’ubutumwa bagomba kuba abasangirangendo n’abasangiramurage, bagasangira gupfa no gukira, avuga ko kugira ngo abantu bashobore gusohoza neza ubwo butumwa buri wese akwiriye kurangwa n’urukundo mu bikorwa bye bya buri munsi kuko ahari urukundo ariho hava ibyiza. Yasabye abari mu gitambo cya Misa gusenyera umugozi umwe, abashumba bakita ku ntama n’intama zikumvira abashumba. Mu gusoza inyigisho ye yagarutse ku bintu by’ingenzi ahora azirikana ku munsi ngarukamwaka w’itariki yahaweho Ubwepiskopi agira ati “Bavandimwe kuri uyu munsi ngaruka mwaka nahaweho ​ ubwepiskopi, hamwe namwe ndashira Imana nzirikana ibyaranze iyi myaka yose tumaranye, ndazirikana amagambo nahawe mu nyigisho y’Umwepiskopi wayoboye imihango yagiraga ati “muri kiliziya ushinzwe mbere na mbere kuba umushumba w’intama uragijwe, muri kiliziya ushinzwe urabe umushumba n’umuyobozi w’indahemuka, ube umugabuzi udahinyuka w’amabanga ya Kristu, ubwo Imana data yagutoreye kuyobora umuryango wayo urajye wibuka urugero rwa Kristu umushumba mwiza We umenya intama ze nazo zikamumenya kandi ntazuyaze guhara ubuzima bwe abutangira intama ze” Akaba yanaboneyeho gusaba inkunga y’isengesho kugira ngo ashobore gukomera ku rukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe no kuba indacogora mu kwemera kugira ngo bimufashe guhora yitanga, akabona imbaraga akeye cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe asezeranya abakristu ko nawe azajya abazirikana mu isengesho rye rya buri munsi abasabira cyane cyane gukoresha neza ingabire bahawe maze abifuriza ko igihe umushumba mwiza ariwe Kristu azigaragariza twese tuzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.

Mbere yo kwakira umugisha usoza mu izina ry’abasaseridoti, abihayimana no mu izina ry’abakristu muri rusange, Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi, yifurije Umwepiskopi isabukuru nziza yibutsa ko itariki yo kwibukaho iyimikwa ry’umushumba wa Diyosezi ari itariki ikomeye mu buzima bwa Diyosezi ndetse n’ubw’umwepiskopi akaba ariyo mpamvu Imana ikwiye kubishimirirwa no kubisingirizwa. Mu ijambo rye yashimiye Imana yo yaduhaye umushumba mwiza witangira ubushyo bwe ataburumanza, ashimira Umwepiskopi wemeye izo nshingano zitoroshye zo kuragira ubushyo bw’Imana yihatira gukora Iyogezabutumwa ryegereye abakristu ari nako abafasha kurushaho gukomeza gushora imizi muri Kristu, yamushimiye umuhate n’umurava agaragaza mu kwitangira imbaga y’Imana anamwizeza inkunga y’isengesho ritaretsa bamusabira imbaraga n’umugisha mu butumwa bwe bwa buri munsi. Yashoje ijambo rye yongera kwimwfuriza isabukuru nziza akaba yarabivuze muri aya magambo “Nyiricyubahiro Musenyeri mubyeyi wacu, tubifurije isabukuru nziza, tubifurije ibyishyimo n’amahoro, tubifurije ishya n’ihirwe dukomeje kubifuriza umugisha w’umusumba byose, Imana ikomeze ibarinde, Imana yabatoye ibahore hafi, tubifurije umunsi mwiza Nyagasani akomeze asingizwe”

Mu uijambo rye, Umwepiskopi yongeye gushimira abakristu bifatanyije nawe mu gitambo cy’ukaristiya by’umwihariko ashimira Nyakubahwa Meya (Mayor) w’akarere ka Musanze waje muri iki gitambo cya Misa, yongeye gushimira Imana ibyiza idahwema kutugirira inyuze kuri buri wese muri twe anasaba Imana ko yadukomereza imigisha yayo. Yashimiye abasaseridoti ubufatanye n’ubwitange bwabo, yashimiye abihayimana bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri uruhare rwabo bagaragaza mu kubaka Kiliziya, ashimira abayobozi mu nzego za leta n’abakristu muri rusange uburyo bitanga kugira ngo Diyosezi yacu itere imbere. Yashoje ijambo rye asaba abakristu kudacibwa intege n’ibigeragezo duhura nabyo harimo n’icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi muri iki gihe abasaba gukomera mu kwemera, ukwizera n’urukundo no gukomeza kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya kuko ahora adutakambira. Umwepiskopi yatanze ubuhamya bumwerekeyeho ku bijyanye n’agaciro ko kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya agira ati “….. hari aho ngera ngahura n’imbogamizi, ibigeragezo haba mu buzima busanzwe no mu butumwa, ndagira ngo mbahe ubuhamya ko iyo ngiye imbere y’umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima nkamubwira ngo ubyigiremo, ibitangaza ntibisiba kwigaragaza no kwiyungikanya” bityo ashishikariza abakristu kwisunga uwo mubyeyi no kwiringira Imana. Yashoje yifuriza umunsi mwiza abitabiriye igitambo cya Misa abaha n’umugisha usendereye.

Imbaga y'abakristu bari bitabiriye igitambo cya Misa

Korali Ishema ryacu bahereza impano y'urwibutso umwepiskopi

Myr Servilien NZAKAMWITA nawe yari yitabiriye kwizihiza isabukuru

Abihayimana nabo bifatanije n'Umwepiskopi guhimbaza isabukuru

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO