Ihuriro ry’Imiryango y’Agisiyo Gatolika, amashyirahamwe, amahuriro n’amatsinda y’abasenga

Ku wa 6 tariki ya 03 Ugushyingo 2018, Ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima habereye ihuriro ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Iri huriro ku nshuro yaryo ya 3 ryahuje abari mu miryango y’Agisiyo Gatolika, amashyirahamwe, amahuriro n’amatsinda y’abasenga agera kuri 24.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: «Turangwe n’ubumwe mu muryangoremezo wacu». Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abihayimana n’abapadiri. Byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Visenti HAROLIMANA, ari kumwe n’abapadiri baturutse mu ma Paruwasi agize iyi Diyosezi. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriyeiri huriro, Umwepiskopi, yatangaje ko umunsi nk’uyu ubafasha gukomeza kuzirikana no kwishimira uruhare rw’umulayiki mu buzima bwa Kiliziya by’umwihariko muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yagize ati: « Muri iyi Diyosezi yacu tugira amahirwe yo kugira abalayiki beza. Abalayiki bakunda Kiliziya. Abalayiki bitanga. Abalayiki barangwa n’ibikorwa bifatika bigaragarira buri wese. Byose ugasanga ari uguhuza urukundo bakunda Imana n’urukundo bakunda bagenzi babo. »

Nyiricyubahiro Musenyeri yahamagariye abitabiriye ihuriro kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba mu miryango y’Agisiyo Gatolika. Abifuriza ko ayo mahirwe bayasigasira bikagaragarira mu mibereho yabo mu ngo, mu muryangoremezo, no mu byo bakora. Yashimiye abalayiki ba Diyosezi ya Ruhengeri ku ruhare bagize rwo gushaka ibisubizo bya Kiliziya, by’umwihariko mu kubaka Kiliziya Katedrali ya Ruhengeri, Kliziya ya Paruwasi ya Bumara yari yarashegeshwe n’umutingito. Yabashimiye n’uruhare bagaragaje mu nyubako z’ama Paruwasi mashya ane ari kubakwa ariyo: Murama, Busengo, Kanaba na Musanze. Yabasabye gukomeza kwitangira Kiliziya badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise. Yatangaje ko nta muntu ukwiye guhezwa mu miryango y’Agisiyo Gatolika no mu makoraniro y’abasenga. Yabijeje gukomeza kubaba hafi muri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu.

Umwepiskopi yashimiye abapadiri b’iyi Diyosezi bitangira abakristu bashinzwe. Abasaba gukomeza kubaba hafi, kubumva no kubafasha. Yabibukije ko imiryango y’Agisiyo Gatolika, amashyirahamwe, amahuriro, amakoraniro n’amatsinda y’abasenga ari ubukungu, imbaraga n’ amaboko bya Kiliziya; bikaba n’ibimenyetso by’ingabire za Roho Mutagatifu Imana iha abana bayo muri Kiliziya. Padiri NZITABAKUZE Andreya ushinzwe Komisiyo y’abalayiki ku rwego rwa Diyosezi, yatangaje ko iyi gahunda ya Forum ibafasha muri byinshi birimo kwirinda kuba nk’uturwa. Yatangaje ibikorwa byakozwe bifasha abakristu mu miryangoremezo birimo gushishikariza abakristu kwitabira imirimo ya gitumwa mu miryangoremezo, kutihunza imiryangoremezo yabo, amahugurwa n’ibindi. Yavuze imbogamizi bahuye nazo zirimo abatari bumva agaciro k’umuryangoremezo, imibare ikiri hasi mu kwitabira umuryangoremezo ku bagabo, urubyiruko n’ abafite akazi. Yasabye abakristu n’abapadiri gukomeza guhuza imbaraga.

Umuhuzabikorwa w’Imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amatinda y’abasenga, NIYONZIMA Bernard yagarutse ku ngamba bafatiye ku mahuriro y’imiryango y’Agisiyo Gatolika ku rwego rw’ama paruwasi zirimo gushishikariza abakristu kwitabira imiryangoremezo, guhugurana, gukorera hamwe. Biyemeje kunga ubumwe bizatuma umuryangoremezo uba irerero ry’ubukristu buhamye butari ubw’ikivunge. Yashyikirije Umwepiskopi inkunga izafasha mu kubaka Paruwasi ya Kanaba. Umunyamabanga uhoraho muri komisiyo y’abalayiki ku rwego rw’igihugu, NDAMYUMUGABE Alexis yibukije abari mu mahuriro y’abasenga guharanira kubera abandi urugero rw’imibereho nyayo y’umukristu.

Ibi birori kandi byaranzwe n’imbino zasusurukije abari babyitabiriye.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti