Ihuriro rya 14 ry’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi ryatangiye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2019, ni bwo ihuriro rya 14 ry’urubyiruko Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri ryatangiye rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko rugera ku 2,000 ruturutse hirya no hino mu maparuwasi yose ndetse rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko ruturutse muri Diyosezi ya GOMA mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rukaba ruri gucumbika mu miryango y’abakristu ba Paruwasi ya Mwange. Iri huriro rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” Lk1,38.

Kuwa kane tariki ya 12 Ukuboza 2019, ni iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro, gahunda y’uyu munsi ikaba yarabimburiwe n’igikorwa gikomeye cyo guhererekanya umusaraba hagati ya Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI yari imiranye uyu musaraba umwaka wose. Abakristu ba Paruwasi ya Mwange bakaba barashikirijwe uyu musaraba na Nyakubahwa Padiri Dièry IRAFASHA waje ahagarariye Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI utarashoboye kuboneka muri iki gikorwa. Mu ijambo rye yabwiye abakristu ba Paruwasi ya Mwange n’urubyiruko by’umwihariko ko abazaniye umusaraba nk’ikimenyetso cy’ubucungurwe bwacu, ko Yezu yemeye kubabara aradupfira kugira ngo adukize ibyaha byacu agira ati tuwubazaniye nk’igiti cyamanitsweho Umwami wacu Yezu Kristu, tuwubahaye nk’amizero yacu. Ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba wa Yezu.

Mu ijambo rya Nyakubahwa Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mwange wakiye uyu musaraba mu izina ry’abakristu bose ba Paruwasi ya Mwange, yatangiye ashimira urubyiruko rwitabiriye iri huriro anaboneraho gushimira abakristu ba Paruwasi ya Ruhengeri babashikirije uyu musaraba, avuga yishimiye kwakira umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu, avuga ko ahamya adashidikanya ko uyu musaraba bagiye kumarana umwaka wose uzera imbuto nyinshi muri iyi Paruwasi.

Nyuma yo kwakira uyu musaraba no kuwuramya hakurikiyeho igitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwange wibukije ko Papa Yohani Pawulo wa II yahaye urubyiruko uyu musaraba ho ikimenyetso cy’umutsindo, akifuza ko kuri uyu musaraba urubyiruko rugomba kuhabona ibintu bitatu by’ingenzi aribyo Ukwemera, ukwizera n’urukundo. Yibutsa ko kugira ngo Yezu aze kudukiza yihinduye ubusabusa nuko yigira umuntu ariko ibyo byose yabigaragarije kumusaraba, yakomeje atubwira ko Imana idukunda ikadukundira uko turi uko twavutse n’uko tubayeho yagize ati «Gukunda no gutanga birajyana» Yibukije urubyiruko ko rimwe na rimwe rugira impamvu zo kwiheba kubera ibibazo ruhura nabyo mu buzima bwabo, bityo abasaba ko mu gihe cy’ibyo bibazo bakwiriye kurangamira umusaraba wo utubuza kandi ukaturinda kwiheba, tugahora mu munezero udashira. Yibukije ko Imana iradukunda ntacyo yatwima icyo dusabwa ni ukugira amizero mu buzima bwacu duharanira gukunda umusaraba tuwurangamira tuzirikana n’uwawubambweho.

Ikiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwange, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze» Lk 1,38; yibukije urubyiruko ko abantu benshi bataramenya Bikira Mariya abibutsa ko yari umukobwa udatinya wakundaga isengesho akiri muto, iyo urebye neza Bikira Mariya usanga ko atarameze nk’abandi kuko mu gihe abandi tuvukana icyaha cy’inkomoko we ntiyakivukanye, yari umukobwa utararikira ibyo abonye byose, bityo yibutsa urubyiruko kwihatira kumwigana kandi arusaba kumukunda akababera urugero rwiza, urubyiruko kandi rukamubera inshuti nziza, ibi bikazarufasha kumenya kwiyakira mu buzima bwarwo bwa buri munsi. Uyu munsi ukaba washojwe n’igitaramo cy’imbyino n’indirimbo cyasusurukijwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Peace Singers”.

Twibutse ko iri huriro rizasoza ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, muri iri huriro urubyiruko rukaba ruzafashwa guhura n’Imana cyane cyane mu isakaramentu ry’imbabazi, urubyiruko kandi ruzahabwa ibiganiro bitandukanye birufasha kubaka ubuzima bwarwo haba kuri Roho no ku mubiri, urubyiruko kandi nk’imbaraga z’igihugu zubaka ruzagira umwanya wo gukora umuganda ndetse bakazanidagadura mu mikino itandukanye.

TUYISENGE Innocent