Ihuriro rya 13 ry’urubyiruko gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri ryatangiye

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukuboza 2018, muri Diyosezi yacu hateraniye urubyiruko rusaga 2000, rwitabiriye ihuriro rya 13 ryo ku rwego rwa Diyosezi, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana” Lk1,30. Iri huriro rikaba rihuje nkuko bisanzwe urubyiruko ruturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Ruhengeri, ndetse iri huriro rikaba ryaratumiwemo n’inshuti za Diyosezi ya Ruhengeri harimo urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi ya Goma yo muri RDC, urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi, n’urubyiruko rwa Diyosezi Kabare muri Paruwasi Kinanira mu gihugu cya Uganda. Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rukaba rwarageze muri Paruwasi ya Ruhengeri kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Ukuboza 2018, uyu munsi ukaba warabimburiwe no kwakira urubyiruko ruturutse mu yandi maparuwasi ruhabwa ikaze na Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, nyuma bahuzwa n’ imiryango yari yiteguye kubacumbikira. Uyu munsi wa mbere wa Forum ukaba waranzwe n’igikorwa gikomeye kiranga aya mahuriro aho urubyiruko n’ abakristu ba Paruwasi ya Rwaza barangajwe imbere na Padiri Prosper UWINGABIRE bashikirije umusaraba abakristu ba Paruwasi ya Ruhengeri mu izina ryabo ukaba wakiriwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Mu ijambo rya Padiri washikirije umusaraba Paruwasi Katedrali yagarutse ku byishimo batewe no kwakira uyu musaraba, bakaba bishimira ko wazengurutse amasantarali yose agize iyi Paruwasi. Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhengeri mu izina ry’abakristu yagaragaje ibyishimo byo kuba bakiriye uyu musaraba kandi ko biteguye kuzavoma byinshi kuri uyu musaraba kuko ari wo dukesha agakiza n’izuka.

Nyuma yo kwakira uyu musaraba hakurikiyeho igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi ari kumwe n’ abapadiri baje baherekeje urubyiruko. Mu nyigisho ye akaba yagarutse ku magambo y’umuririmbyi wa zaburi y’ 133 agira ati “Mbega ngo biraba byiza kwibumbira hamwe turi abavandimwe” avuga ko ari ibyishimo guhura ku rubyiruko rusaga 2000, kandi twese duhuriye ku buvandimwe bw’uko turi abakristu. Yagarutse ku musaraba uranga amahuriro nkaya yibutsa urubyiruko ko kuba Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yararagije umusaraba urubyiruko atari umuzigo bakorewe wo kubagonda ijosi, ahubwo ko umusara twawuhawe nk’ikimenyetso cy’urukundo, ukwemera n’ukwizera. Agaruka ku nsanganyamatsiko zitangwa buri mwaka yibutsa ko icyo dukwiye kwisunga Bikira Mariya nk’umubyeyi wacu, akatwigisha kumenya kunyura mu bigeragezo, bityo ntibitubere umutwaro cyangwa urukuta rudutandukanya n’abantu n’Imana. Yibukije kandi ko turi mu rugendo hano ku isi tugana mu bundi buzima, bityo asaba urubyiruko ko rutagomba gukura ku mubiri no mu gihagararo gusa, ahubwo rugomba no gukura mu bwenge cyane cyane ubwenge bwo kumenya Imana nubwo ibigeragezo bitabura ariko umukristu nyawe akaba akwiye guhangana nabyo. Wabona utabona uko uzamera ejo ukumva ko ntahandi igisubizo kiri uretse kuri Yezu wenyine. Ejo nzamerante ikaba iyo kumera nka Yezu na Bikira Mariya.Yibukije urubyiruko ko rutagomba kugira ubwoba kuko narwo rufite ubutoni ku Mana yo yaturemye ku bwende bwayo atari impanuka.

Nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita ahakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe na Padiri Fabien HAGENIMANA cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “ Kumenya gushishoza ku muhamagaro inzira yo kubaho mu byishimo” Muri iki kiganiro urubyiruko rukaba rwaribukijwe ko kugira ngo rushobore kumenya guhitamo ku muhamagaro rugomba kumva ko umuhamgaro wa mbere Imana idushakaho ari uko twaba abatagatifu bityo tukaba tugomba kwirinda guhitamo umuhamagaro tugendeye ku bandi, bibukijwe ko kugira ngo umuhamagaro wawe umenye ko ari wo ugomba kubanza gusenga ukumva ijwi ry’ Imana yibutsa ko umuntu uba mu muhamgaro we nabi aba yarabitewe no kuba yaritiranyije kumva ijwi ry’ Imana kandi yarumvise nyiramubande. Mu gusoza ikiganiro cye yasabye urubyiruko kwirinda gukora ikintu rubanje kurebera ku bandi no kwirinda gutwarwa n’ibishashagira.

Uyu munsi ukaba washojwe n’igitaramo cy’urubyiruko rwitabiriye iyi Forum.

TUYISENGE Innocent
Komisiyoy’urubyiruko
DIYOSEZI YA RUHENGERI