Ibyishimo n’ubuhamya bw'abakurikiye amasomo y'abitegura ubutumwa bw'umukateshisiti muri Paruwasi ya Busengo

Ku cyumweru, tariki ya 21/05/2023, twahimbaje umunsi mukuru w’Asensiyo. Wari n’umunsi w’umukateshisti mu rwego rw’igihugu. Muri Paruwasi ya Busengo, habaye umuhango wo guhabwa impamyabumenyi ku bakristu 130 bamaze umwaka bakurikira amasomo agenewe abitegura ubutumwa bw’ubukateshisiti.

Uyu muhango wa bimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Padiri Jean François Régis BAGERAGEZA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busengo. Yari kumwe n’abandi bapadiri bafashije abo bakateshisiti mu nyigisho bari baragenewe guhabwa mu mwaka wose. Abo ni:

Padiri Melchior MUBANO, ukorera ubutumwa mu Iseminari nkuru ya Kabgayi Padiri Straton NKURUNZIZA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Janja Padiri Pierre NTAKARAKORWA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busengo

Mu nyigisho yatanze kuri uyu munsi, Padiri mukuru yagarutse kuri mutagatifu Andereya KAGGWA, umurinzi n’umuvugizi w’Abakateshisiti. Yagaragaje ko yaharaniye kwigisha abantu, bikamuviramo no kubiryozwa kubera ko muri icyo gihe Umwami Mwanga yangaga abakristu n'ubukristu. Padiri mukuru yakomeje abwira abamaze guhabwa impambyabumenyi ko abitezeho umusaruro akurikije ubwitabire n’umuhate bagaragaje igihe bahabwaga amasomo. Akaba yarabibukije ko baje ari amaboko Paruwasi yungutse, bakajya bigisha nta soni, nta bwoba kuko ibyo bagiye kwigisha babisobanukiwe, dore ko bahawe izo mpamyabumenyi babanje gukora ibizamini bibemerera gukora ubwo butumwa. Yabijeje ko amahugurwa yabo azakomeza kugira ngo bajye barushaho gusobanukirwa. Yasoje ababwira ati : « Ubu rero mumenye ko dutangiye ko tutarangije ».

Bumwe mu buhamya n’ibiganiro by’abari bitabiriye uwo munsi

a) Protogène RUTAYISIRE, umwe mu bahagarariye abarangije amasomo, yagaragaje ibyishimo bafite kuri uyu munsi muri izi ngingo zikurikira :

Ibyo bashimira
- Mu izina ry’Abakateshisiti bagenzi be, yashimiye Imana yabatoye ikabashinga umurimo ukomeye wo kwamamaza Yezu Kristu muri bagenzi babo.
- Yashimiye Umwepisikopi wakiriye neza icyifuzo cya Paruwasi ya Busengo kugira ngo Abakateshisiti bahugurwe ari benshi kandi bahugurirwe hafi.
- Yashimiye Padiri mukuru n’abo bafatanyije kuyobora Paruwasi kuko bagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ry’Abakateshisiti kugira ngo imbaga y’Imana ibone abogezabutumwa.
- Yashimiye abarimu bemeye kwigomwa bakababonera umwanya uhagije kandi bafite izindi nshingano nyinshi maze bakabageza ku rwego rushimishije.

Ibyo bifuza :
- Bifuje ko Paruwasi ya Busengo yakomeza kubaba hafi, ibaha amahugurwa ahoraho.
- Bifuje ko izi nyigisho zahabwa n’abandi kugira ngo bafatanye kogeza ingoma y’Imana.
- Bifuje ko Paruwasi ya Busengo yazakomeza kubaha imfashanyigisho zikenewe kugira ngo barusheho kunoza ubutumwa bwabo.
- Yashimiye bagenzi be bemeye kwitanga kugira ngo bafashe Paruwasi ya Busengo kwegera abakristu mu miryangoremezo.

b) Balthazar KAMBARI ni umukateshisiti wo muri Santarari ya Kamina, Paruwasi ya Busengo. Yahoze akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba, akaba amaze muri uyu murimo imyaka 40. Yatangiye agaragaza ibyiza byo kuba umukateshisiti. Avuga ko ari ukumva uri kumwe n’Imana mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ikindi yagarutseho ni uko umukateshisiti agomba kwiyubaha akubaha n’abandi kugira ngo ubutumwa cyangwa ibyo yigisha babyumve kandi banabikunde. Ubusanzwe n’ubwo uyu musaza Barlthazar agaragara nkaho akuze, ariko ntabwo ashaka kujya mu kiruhuko, aracyakomeje gukora ubwo butumwa kandi yishimye. Yanagaragaje ko agifite imbaraga, ko n'ubu abasha kuzenguruka amasantarari yose agize Paruwasi kandi akabasha kwigisha abandi nk’uko yabikoraga na mbere. Yanagaragaje ko iyo abonye ibitabo agerageza kubisoma, agasobanukirwa kurushaho. Yasoje abwira bagenzi be ko ubu butumwa atari ubwabo ku giti cyabo ahubwo ari Nyagasani ubatumye kugira ngo imbaga y’Imana irusheho gusobanukirwa n’ibijyanye n’imyemerere y’umukristu gatolika utajegajega.

c) Protais NIYONZIMA, wungirije umukuru w’inama nkuru ya Paruwasi ya Busengo, yatangiye agaragaza ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe mu mateka ya Paruwasi ya Busengo kuko yungutse abakateshisiti 130 bose bagiye mu butumwa. Bakaba babitezeho impinduka zikomeye muri Paruwasi. Kubera imiterere ya Paruwasi ya Busengo, abakateshisiti ntabwo bari bahagije. Yagaragaje ko bizeye ko abahawe ubutumwa hari impinduka bazagaragaza bahereye mu miryangoremezo, mu ngo ndetse no mu matsinda agaragara muri Paruwasi. Yasabye inzego za Kiliziya gukomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze gukarishya ubwenge mu nyigisho bazajya batanga.

d) Padiri Straton NKURUNZIZA, uhagarariye abandi bafatanyije gukurikirana aba bakateshisiti, yashimiye abakateshisiti barangije ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gukurikirana amasomo babahaye. Akomeza ababwira ko ibyo bagiye kwigisha bisaba kuba nabo ubwabo babyumva kugira ngo batazatangira kubabaza ibibazo bagakambya agahanga no kurya indimi kuko byabayobeye, bakaba batangira no gutukana. Icyo gihe ntaho baba batandukaniye n’utarigeze ahabwa inyigisho. Yasabye ko ubuzima bwabo bwaba agashashi kamurikira abandi kugira ngo bagire icyo biyongera mu kwemera kwabo. Na bo bakamenya guhamya Kristu babikesheje Inkuru nziza. Yabibukije ko batagomba kwibwira ko babonye byose. Icyakora yabijeje kuzakomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze gusobanukirwa neza. Yifuje ko ubutumwa bwabo bwakwera imbuto muri bagenzi babo. Asaba ko umunsi mukuru wa Pentekositi wegereje, basaba imbaraga zo guhamya Kristu bashize amanga, badafite ubwoba kuko hari abagira ubwoba nyamara atari uko nta kintu bazi, ahubwo ari ukwitinya.

Uyu munsi wosojwe n’ubusabane aho buri wese yari yazanye n’umufasha we cyangwa umurera dore ko barimo ingeri zose. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busengo yashimiye abitabiriye ibirori ndetse n’abaherekeje aba barangije inyigisho kubera ko babemereye kuza kwiga, bagasigara aho bagombaga kuba ngo mu rugo rwabo bikomeze kugenda neza.

Mu gusoza, reka tubagezeho abatanze amasomo batanze :
1. Padiri Jean François Régis BAGARAGEZA : Iterambere rya muntu
2. Padiri Fabien HAGENIMANA: Ubutumwa bwa Kiliziya
3. Padiri Achille BAWE: Imyitwarire mbonera Mana n’amategeko ya Kiliziya
4. Padiri Didier DUSHIREHAMWE: Bibiliya na Kateshezi
5. Padiri Straton NKURUNZIZA: Liturugiya n’amasakramentu
6. Padiri Bertin IRABAZI: Iyogezabutumwa
7. Padiri Melchior MUBANO: Inyigisho kuri Kiliziya no kuri Bikira Mariya
8. Padiri Pierre NTAKARAKORWA : Ubusabaniramana n’ikenurabushyo
9. Fratri Olivier NDUWAYEZU : Amateka y’amadini

Fratri Olivier NDUWAYEZU



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO