Ibitaro bya NEMBA byahimbaje munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko Xaveri umurinzi wabyo

Kuwa gatatu tariki ya 03/12/2025 ibitaro bya Nemba byizihije umunsi mukuru ngarukamwaka wo guhimbaza Mutagatifu Fransisko Xaveri byisunze. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Cyabimburiwe no gusura abarwayi no kubahumuriza aho bari bari hanyuranye. Umwepiskopi yabifurije gukira, kwizera Imana no kudacika intege mu burwayi. Yashimiye abamisiyoneri ku butumwa bakoze bwo gufasha abantu kuba abakristu. Yashimye ibigwi byaranze Mutagatifu Fransisiko Xaveri waranzwe n’urukundo, ibyishimo, ishyaka n’ubwitange mu iyogezabutumwa byamuranze mu ngendo yakoze zitandukanye ku Isi. Yararikiye abitabiriye ibyo birori kurushaho gufatira urugero kuri uwo mutagatifu bakunda isengesho, guhamya Yezu Kristu, kumenyesha Imana abantu bose, gukunda Ijambo ry’Imana no gukorana umurava ubutumwa bashinzwe by’umwihariko bwo kwita ku barwayi. Yabifurije kuba umusemburo w’ibyiza no gukomera ku muco wo kwita ku babagana.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku bintu bitatu byaranze Mutagatifu Fransisiko Xaveri yifuriza abakora mu nzego z’ubuzima kubiharanira aribyo: urukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe babo, ubwitange bakagakora neza akazi kabo nk’umuhamagaro wo kwita ku barwayi no kurangwa n’ishyaka mu byo bakora bakabikorana imbaraga n’ubutwari aho rukomeye.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba Dr Jean Baptiste Habimana ku bwitange n’umurava byamuranze igihe yari afite ubutumwa muri ibi bitaro akaba yaragiye mu bundi butumwa.Umwepiskopi yaboneyeho kandi kwifuriza ikaze uwaje amusimbura Dr Donatien Mbonyintwari. Yashimiye ibitaro bya Nemba byateguye neza uwo munsi, abyifuriza gukomeza kujya mbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie Thérèse yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu cyane cyane ibinyujije mu butumwa Caritas ikora.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO