Ibisabisho by’ubwiyoroshye byahimbwe na Nyiricyubahiro Rafael Karidinali Merry del Val. Byahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Gratien Kwihangana, hanyuma abyandika mu gitabo yise “Ibanga rya Rozari: Turangamire Yezu Kristu twisunze Bikira Mariya”. Nyuma yo gusoza ubutumwa yari yarahawe bwo kuba umunyamabanga wa Leta ya Vatikani (1903-1914), Karidinali Merry del Val yaturaga Imana buri munsi aya masengesho iyo yabaga arangije guhimbaza Misa.
V/ Yezu ugira umutima utuje kandi woroshya,
R/ Umutima wanjye uwugire nk’uwawe.
Kwifuza ko buri igihe hajya hakorwa gusa ibihuje n’ugushaka kwanjye bitanahuye n’ugushaka kwawe, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza gushimwa no kuratwa, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza gukundwakazwa, ubinkize Nyagasani. Kwifuza gushakishwa ntekereza ko ndi mwiza kandi nshoboye kurusha abandi bantu, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza kubahwa, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza gusingizwa, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza ko ari njye abantu bahitamo ntekereza ko ndi mwiza kandi nshoboye kurusha abandi, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza kugishwa inama, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza kwemerwa, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza kumvwa, ubinkize Nyagasani.
Kwifuza gusurwa, ubinkize Nyagasani.
Ubwoba bwo gucishwa bugufi, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo gusuzugurwa, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo kwigizwayo, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo guseba, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo kwibagirana, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo gusekwa, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo gukekwa, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo gutukwa, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo kuba intabwa, ubunkize Nyagasani.
Ubwoba bwo kutemerwa no kwirengagizwa, ubunkize Nyagasani.
Abandi bantu nibakundwe kundusha, urampe kubyifuza Nyagasani.
Abandi bantu nibajye bubahwa kandi bashimwe kundusha, urampe kubyifuza Nyagasani.
Ibitekerezo by’abandi nibijye bihabwa agaciro kandi byubahwe kurusha ibyanjye, urampe kubyifuza Nyagasani.
Abandi bantu nibajye baratwa naho njyewe nibagirane, urampe kubyifuza Nyagasani.
Abandi bantu nibajye bahabwa akazi naho njyewe nirengagizwe nzirikana ko bo bashoboye kandi bashobotse kundusha, urampe kubyifuza Nyagasani.
Abandi bantu bajye babahitamo muri byose, nzirikane ko ari beza kandi bashoboye kundusha, urampe kubyifuza Nyagasani.
Abandi bantu barakaba intungane kundusha, ku buryo ariko nanjye mba umutagatifu mu buryo bushoboka bwose, urampe kubyifuza Nyagasani.
Kuba intamenyekana no guhinduka umukene ku mutima, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba nahinduka umuntu utajya utekerezwaho n’abandi, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba najya mpabwa imirimo iciriritse, n’iyo yaba isuzuguritse, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba nahinduka umuntu usuzuguritse abandi bapinga ntibagire icyo bamukeneraho, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba nahinduka umuntu usuzuguritse abandi bapinga ntibagire na rimwe igitekerezo bamusaba cyangwa ngo bamugishe inama, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba najya mparirwa umwanya wa nyuma igihe cyose n’ahantu hose mu buryo buhuje n’ugushaka kwawe, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba nahinduka umuntu utajya ushimagizwa na rimwe, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Kuba nahinduka umuntu ugawa, utukwa kandi unnyegwa igihe n’imburagihe, ndashaka kujya mbyishimira Nyagasani.
Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’Ijuru ari iyabo.
Amen.