Ubuyobozi bwa Kiliziya bwemera ibonekerwa n’ubutumwa bujyanye na ryo bushingiye ku bimenyetso bifatika bituma iryo bonekerwa riba rikwiye kwizerwa. Ibyo bimenyetso byemejwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe inyigisho z’ukwemera (Dicastère pour la doctrine de la Foi/ Dicastery for the Doctrine of Faith) mu mwaka wa 1978. Ibyo bimenyetso ni Ibi bikurikira: 1) Imyifatire myiza y’ababonekewe nyuma y’aho uwababonekeraga abasezereye; 2) Kuba ubutumwa bwatanzwe muri ayo mabonekerwa butabangamiye cyangwa ngo buvuguruze inyigisho n’ukwemera kwa Kiliziya; 3) Kuba ibyabaye mu mabonekerwa bitabonerwa ibisobanuro byo mu buzima busanzwe; 4) Imbuto zeze mu buzima bw’abemera iby’ayo mabonekerwa, nko kujya mbere mu iyobokamana rinoze, kwivugurura mu myifatire yabo, no gukira indwara.
Ku bijyanye n’ibonekerwa ry’i Kibeho, ashingiye kuri bene ibyo bimenyetso, Myr Agustini MISAGO yemeje batatu gusa muri benshi bavugwagaho kubonekerwa, nubwo hari n’abandi bashimwaga na benshi mu gihe cy’ibonekerwa. Bikubiye mu ngingo zikurikira:
a) Kuba abo batatu ari bo bagaragaje ubwenge buzima, gushyira mu gaciro, kuvugisha ukuri no kwiyerekana uko bari.
b) Ibyabereye i Kibeho byaranzwe buri gihe n’ubusabaniramana buzira uburyarya.
c) Nta na rimwe abo babonekewe bagaragaweho amatwara yo kwiyamamaza cyangwa gushakisha ibitangaza. Ibyo byerekana ko amabonekerwa bagize atari ibintu by’ikinamico bihangishijeho ubwabo cyangwa se babisabwe n’undi muntu wabagiye mu matwi.
d) Kutivuguruza no kutavuguzuranya kw’ababonekewe, ari mu butumwa batanze ari no mu myitwarire yabo.
e) Ugutwarwa buroho by’ukuri kudakomoka ku biraburira by’uburwayi cyangwa se uguhangwaho na roho mbi.
f) Ibiganiro birangwa n’imvugo isanzwe, idahusha, itivuguruza, kandi yoroheje bagiranaga n’uwababonekeye.
g) Kuba ababonekewe hari amagambo amwe n’amwe bavugaga usanga arenze ubwenge bwabo bwari bubazwiho haba mu bumenyi busanzwe haba no mu bumenyi mu by’iyobokamana.
h) “Urugendo mayobera” Alufonsina yakoze hamwe na Bikira Mariya ku wa 20 Werurwe 1982, kimwe n’urwo Nataliya yakoze ku wa 30 Ukwakira 1982.
i) Ibyabaye ku wa 15 Kanama 1982, ubwo ababonekewe uko ari batatu beretswe ibintu biteye ubwoba, nyamara nta n’umwe wari ubyiteze.
j) Igisibo kidasanzwe Nataliya yakoze muri 1983, cyagenzuwe byimazeyo na Komisiyo y’abaganga, kandi bose batari abakristu gatolika, cyangwa abagatolika babishishikariye ku buryo bugaragara.
k) Ariko icyitahweho by’umwihariko ni ubutumwa bwa Kibeho buzwiho kuba butavuguruzanya, bwaziye igihe kandi buhuje n’ukwemera gatolika.
l) Imbuto nziza zeze kandi zigikomeje kwera mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera ibonekerwa ry’i Kibeho.
Iyi nyandiko twayikuye muri iki gitabo: Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, Uwo nambaza ndamuzi. Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu, s.e., Kigali 2024 2 , pp. 184-185.