Ku wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Padiri Gratien KWIHANGANA, Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashyize ku mugaragaro igitabo yise“IBANGA RYA ROZARI: Turangamire Yezu Kristu twisunze Bikira Mariya”. Ni igitabo kigizwe na paje 390. Padiri Gratien asobanura amateka ya Rozari, uburyo bwiza bwo kuyivuga n’agaciro kayo mu buzima bwacu. Mu rwego rwo kubasangiza ubukungu burimo, Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Diyosezi ya Ruhengeri yagiranye na we iki kiganiro:
Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho: Nyakubahwa Padiri, mwatubwira impamvu mwanditse iki gitabo n’icyo mwari mugamije?
Padiri Gratien: Nkiri umufaratiri nakundaga kwibaza ibi bibazo: Kuki Bikira Mariya adushishikariza kuvuga Rozari yose kandi akaba adahwema kubitwibutsa? Ese ko mu butumwa yahaye abantu benshi yabonekeye, yakunze kugaruka ku isengesho rya Rozari, ni akahe gaciro karyo mu buzima bw’umukristu? Ariko se ubundi iryo sengesho rikomoka he? Nyuma yo kwibaza ibyo bibazo ndetse n’ibindi bishamikiyeho, naganiye n’abahanga mu nyigisho za Kiliziya Gatolika nabashije kubona, nsangira ubuzima bwa roho n’inkoramutima za Bikira Mariya zemeye kumfungurira umutima, nsoma ibitabo bitandukanye byerekeye Rozari, ndazirikana, hanyuma ngerageza gucengeza iryo sengesho mu buzima bwanjye. Ubumenyi nungutse nasanze ntabwihererana, maze ngira igitekerezo cyo kubusangiza n’abandi. Intego nari mfite kandi n’ubu mfite ni izi: Intego ya mbere ni ukwamamaza Rozari nibura mu Banyarwanda bose, intego ya kabiri ni ukuyibakundisha, intego ya gatatu ni ukwigisha uburyo bwiza bwo kuyivuga ku buryo yadufasha kwinjira mu busabaniramana nyabwo koko. Intego ya kane ni ugufasha abantu basanzwe bazi agaciro ka Rozari mu buzima bw’umukristu kurushaho kunoza umubano wabo n’Umubyeyi Bikira Mariya, we nzira y’ubusamo itugeza kuri Yezu Kristu. Intego ya gatanu, ni ugufasha abantu badaha Bikira Mariya agaciro akwiye ndetse n’abapinga uburyo buriho bwo kumwiyambaza kumenya ko Rozari ari nka cya kintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima (reba Mt 13, 44).
Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho: Hari ibindi bitabo bivuga kuri Rozari, ese ni uwuhe mwihariko w’iki mwanditse?
Padiri Gratien: Ni ugukundisha abantu Rozari kitwibutsa aya magambo ya Yezu Kristu: «Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana» (Mt 6, 7). Burya nubwo abakristu basanzwe bakunda kuvuga kenshi Rozari, hari abo ushobora gusanga baba bivugira amasengesho ariko batari gusenga. Amasengesho agize Rozari akubiyemo inyigisho nziza abantu benshi tutakira uko bikwiye, kubera ko tutazihugukira bihagije. Umuntu ushaka kuvuga neza Rozari, ahugukira umwitozo wo kuzirikana ijambo ryose avuga aribwira Imana cyangwa Bikira Mariya. Mu gihe abakristu benshi bavuga Rozari bagamije kuzuza umubare ntarengwa wa za Ndakuramutsa Mariya, batawugeraho bakumva isengesho ryabo rituzuye cyangwa ridashyitse, bawugeraho bwo bagahita barekeraho bakiruhutsa; ni ngombwa kumenya ko uburyo nyabwo bwo kuvuga Rozari atari ukuzuza umubare ntarengwa wa za Ndakuramutsa Mariya, ahubwo ni ugusabana n’Imana hamwe na Bikira Mariya.
Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho: None ni gute umukristu yavuga Rozari maze agasabana koko n’Imana na Bikira Mariya?
Padiri Gratien: Icy’ingenzi ni ukumva mbere na mbere ko Rozari igamije kudufasha gusabana n’Imana hamwe na Bikira Mariya mu mushyikirano mutagatifu. Umuntu rero ufite iyo ntego, ateganya neza igihe gikwiye n’ahantu hamufasha gusenga atuje, kandi agakora ikimenyetso cy’umusaraba nk’uko Kiliziya ibitwigisha. Ikindi, yirinda gutanguranwa n’iminota agamije kuzuza umubare ntarengwa wa za Ndakuramutsa Mariya, ahubwo agatuza, akavuga Ndakuramutsa Mariya yitonze, akazirikana ubutarambirwa inyigisho zikubiye mu magambo yose avuga asenga. Ni na byiza cyane kuzirikina amibukiro nk’aho ibyo atwibutsa byabaye duhari!
Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho: Ese koko birashoboka kuzirikana amibukiro muri ubwo buryo?
Padiri Gratien: Yego rwose! Inyito “iyibukiro” iva ku ijambo “kwibuka” kuko buri yibukiro ryibutsa kimwe mu bihe bikomeye by’ubuzima bwa Yezu Kristu. Amibukiro rero ni amagambo atwibutsa ibihe bikomeye by’ubuzima bwa Yezu Kristu. Rozari igizwe n’amibukiro makumyabiri (atanu yo kwishima, atanu y’urumuri, atanu y’ishavu n’atanu y’ikuzo). Tuvuga buri yibukiro mbere y’uko tuvuga Dawe uri mu ijuru imwe na Ndakuramutsa Mariya icumi. Iyo turangije kurivuga duhita dukurikizaho aya magambo: «Dusabe inema yo…», hanyuma hagakuriraho izina ry’inema ijyanye na buri yibukiro. Ariko se, kuvuga ngo «Dusabe inema yo koroshya», bihwanye no kuvuga ngo «Mana yacu, ubinyujije kuri Bikira Mariya, ubishatse wampa inema yo koroshya? ». Nyuma yo kuvuga inema buri yibukiro ridukangurira gusaba, twakagombye gusenga umwanya muto dusaba iyo nema.
Hari igihe nabaga ndi kuvuga ishapule njyenyine maze namara kuvuga iyibukiro, wenda ngeze ku iyibukiro rya kabiri mu y’ishavu nkavuga nti «Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi»! Ariko se, ni nde nabaga ndikubwira ngo «Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi»? Iyo mvugo ikwiye gukoreshwa igihe abantu bavugira hamwe ishapule cyangwa Rozari, kandi igakurikirwa nyine n’umwanya uhagije wo gusaba Imana iyo nema, nk’uko umuvandimwe aba amaze kubidushishikariza. Naho igihe umuntu ari kuvuga wenyine ishapule cyangwa Rozari, aho kuvuga ngo «Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi» nta muntu bari kumwe ngo tuvuge ko aba ari we ari kubibwira, byaba byiza afashe umwanya uhagije agasaba Imana iyo nema abinyujije kuri Bikira Mariya. Ariko rero, iryo sengesho ryo gusaba Imana inema ijyanye na buri yibukiro rikwiye kubanzirizwa no kuzirikana bihagije icyo iryo yibukiro ritwibutsa. Ni byo rwose kuvuga iyibukiro tugezeho bihita bitwibutsa kimwe mu bihe bikomeye by’ubuzima bwa Yezu, ariko rero byarushaho kuba byiza turamutse dufashe umwanya uhagije tugasoma Ijambo ry’Imana rihuye n’iyibukiro twaba tugezeho maze tukarizirikana ku buryo bwimbitse nk’aho ibikubiyemo byabaye duhari.
Gusoma Ijambo ry’Imana rihuye n’iyibukiro tugezeho bizatuma isengesho ryacu rihinduka ikiganiro koko, kuko Imana tuyibwira iyo tuyitura amasengesho atuvuye ku mutima maze na Yo ikatubwira ijambo ryayo igihe dusoma Ibyanditswe Bitagatifu. Gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana rihuye na buri yibukiro igihe tuvuga Rozari, bidufasha kwinjira «mu buzima bwa Yezu Kristu, kuko Bikira Mariya ari we atuyoboraho». Gusoma no kuzirikana amagambo ya Yezu Kristu dusanga mu mavanjili, ntabwo bitwibutsa gusa ibihe bikomeye bya Yezu Kristu, ahubwo binadusemburamo inyota yo kumureba. Gukora inshuro nyinshi uwo mwitozo nyobokamana bigenda bituremamo isura ye. Uko turushaho kuzirikana Ijambo ry’Imana dusoma mu mavanjili, ya sura ya Yezu igenda irushaho kwiyungurura; «noneho ishusho ye nyirizina ikiyandika mu mutima wanjye. Kubera ko rero Yezu afite ubwiza buhanitse, ya sura ye iri muri jye irankurura, ikandyohera, nkayirangamira ubudahuga, sindambirwe no kuyitegereza», hanyuma nkarebana na We. Koko rero, «isengesho ni ikiganiro umuntu agirana n’Imana. Ariko iyo rimaze gukura, rihinduka ikiganiro kitagira amagambo ahubwo kigizwe n’indoro», maze umuntu usenga agatwarwa n’ubwiza bwa Yezu Kristu, akamurangamira mu mutuzo, agasabana na We.
Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho: Dukurikije ibyo bisobanuro, biragaragara rwose ko iki gitabo giteye amatsiko kandi gikubiyemo byinshi byiza. Ese ni ubuhe butumwa mwasoza mugenera abazagisoma n’abandi bantu bose muri rusange?
Padiri Gratien: Amateka ya Rozari agaragaza ko ari impano y’ijuru. Inzira Imana idukirizamo zirusha ubwinshi imyenge y’inzitiramibu. Rozari ni imwe muri zo. Iduhuza na Bikira Mariya maze na we akadufasha guhura n’Imana, tukayibona mu buzima bwacu. Cyakora isura yayo ntifotorwa. Imana ni urukundo. Ahari urukundo hose, iba ihari. Rozari idufasha kumenya ko icyatumye Yezu Kristu aguma ku musaraba atari ukubera ko imisumari bari bamuteye yari ikomeye, ahubwo ni urukundo. Urwo rukundo ni rwo rudutera kumusanga tunyuze kuri Bikira Mariya igihe tuvuga Rozari. Atubereye byose, dushimire Bikira Mariya umutugezaho vuba kandi neza. Ni Umubyeyi koko! Byagorana kwihanganira ubu buzima aramutse atatubaye hafi. Iyo umukuye mu buzima bwawe, wimakaza ibishobora kuzaguhitana. Ikinkomeza umutima ni uko yita ku bantu bose atitaye ku bamukunda n’abatamuha agaciro akwiye. Ahora atwegera mu ntege zacu, akadutabara muri byose, atitaye ku buhemu n’ubugome bwacu. Si ukubibwirwa narabibonye njyewe ubwanjye. Mbega ukuntu Bikira Mariya agira neza! Twese dufate ishapule maze tujye dusabirana kandi dusabire n’abandi bantu bose. Iyi si ikeneye abantu bahora bavuga Rozari amanywa n’ijoro. Ni isengesho riherekeza imibereho yacu kandi rikiza. Dushimiye Bikira Mariya wayiduhaye. Tumunambeho ntacyo tuzamuburana.