Iseminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa y’i Nkumba yizihije isabukuru y'imyaka 30 imaze ishinzwe

Iseminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa y’i Nkumba yizihije isabukuru y'imyaka 30 imaze ishinzwe

Ku cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa y’i Nkumba yizihije Isabukuru y'imyaka 30 imaze irerera Kiliziya n'u Rwanda. Ni mu birori byabimburiwe n'igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe na bamwe mu basaserdoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Iyo Misa yanitabiriwe kandi n’abihaye Imana benshi, abayobozi mu nzego za Leta n’izumutekano, ababyeyi b’abaseminari, abagize umuryango w’abize mu Iseminari nto ya Nkumba ndetse n’imbaga nini y’abakristu baturiye Seminari nto ya Nkumba.

Mu nyigisho yageneye abakristu bari bitabiriye ibyo birori, afatiye ku Ivanjili y'icyumweru cya 23 gusanzwe B, aho Yezu yakijije umuntu utumva kandi ntavuge. Yibukije ko iyo Nkuru Nziza tuyikeneye no mu bihe byacu aho abantu benshi batakibasha kumva neza ijwi ry’Imana ihora ishaka kugirana nabo umushyikirano n’ubusabane. Aho abantu batakibasha kumva no kumvikana, aho baba batacyumvana neza, ugasanga umwe adashishikajwe no kumva mugenzi we, igihe umuntu atakibasha kuvuga icyagirira abandi akamaro, ahubwo ugasanga asa n’uteshaguzwa byarimba akadukira n’ijuru ubwaryo; haba hakenewe iyi Nkuru Nziza ya Kristu ibabwira iti: “Zibuka, bohoka gobodoka”. Turabikeneye cyane cyane muri uyu mwaka w’ubwiyunge.

Yibukije ko umurimo wa Kristu wo kubohora abantu ku ngoyi ukomereza muri Kiliziya idutagatifuza ku bw’inyigisho, amasakaramentu ibikorwa by’urukundo ndetse n’indi mirimo y’ikenurabushyo. Yasabye buri wese kwemerera Nyagasani no gutanga umuganda we kugira ngo abantu babohorwe. Mu buhamya bwatanzwe mu birori byakurikiye Misa, abaseminari, bagaragaje ko bishimiye ibyiza bagezwaho na Seminari nto ya Nkumba, bagashimira Imana n’ababyeyi babahitiyemo ishuri ryiza banabizeza ko batazigera babatenguha na rimwe. Abagize umuryango w’abaharangije na bo ubwabo bemeje ko kuba barize mu Iseminari nto ya Nkumba ari amahirwe akomeye mu buzima batabona icyo bayanganya. Bemeje ko mu myaka 30 Iseminari imaze yakomeje kugenda irushaho gukataza mu gutanga uburere bwuzuye kandi bishimiye ko ikomeje gutera imbere mu bikorwa remezo. Bongeye kwiyemeza guharanira icyateza imbere iseminari yabareze ari nako bagenda bayikorera ubuvugizi hirya no hino ku isi. Banageneye kandi barumuna ba bo inkunga zinyuranye zirimo ibikoresho byifashishwa mu mikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Abahagarariye abarereye ndetse n’abakirerera mu Iseminari nto ya Nkumba na bo bahamya ko bagize amahirwe yo kuyireramo. Bemeza neza ko umusore urerewe mu Iseminari ya Nkumba asohoka anoze rwose, afite ubumenyi n’indangagaciro z’umuntu nyamuntu kandi w’umukristu cyane bakenemeza ko Seminari ya Nkumba atari ikigo nkuko ahandi babivuga ahubwo ko ari urugo. Baboneyeho banashima Diyosezi yatekereje neza ikababonera iseminari nto ibereye abana b’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego banageneye Nyiricyubahiro Musenyeri inka nziza nk’ikimenyetso cy’uko bamushimira ibyo byiza. Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Burera wari waje ahagaririye ubuyobozi bwite bwa Leta muri ibyo birori nawe yashimiye cyane Seminari ya Nkumba ikomeje kwesa imihigo cyane cyane ko mu mashuri yose ari mu karere, iseminari ikomeje kuba ku isonga, atari no mu mitsindire gusa ahubwo no kuba igerageza gutanga ubwunganizi bufatika mu mibereho myiza y’abaturage bakikije agace yubatsemo, ibabera urumuri ku buryo budasubirwaho. Yanaboneyeho gushima ubufasha Diyosezi idahwema guha akarere mu byerekeye imibereho myiza no mu bihe by’ibiza.

Mu ijambo Nyamukuru Umushumba wa Diyosezi yari yageneye abaseminari n’abakristu ku munsi w’isabukuru y’imyaka 30, nawe yashimye ibigwi bya Seminari agira ati Seminari yacu ni imparirwakurusha kandi iryo zina dukwiye kurikomeraho, tukazirikana ko i Nkumba, Diyosezi ihajishe igisabo. Mu myaka 30, umusaruro wayo urashimishije kuko itahwemye kurema abakristu n’abanyarwanda beza barimo 30 Nyagasani yagiriye Ubuntu akabaha ingabire y’Ubupadiri. Aho bari hirya no hino ku isi, abaseminari ba Nkumba bariranga mu byiza. Bikwiye gukomeza. Nyiricyubahiro Musenyeri yanaboneyeho yibutsa icyerekezo yifuza guha iseminari gikubiye mu ngingo eshatu ari zo imyigire myiza, ikinyabupfura hose n’isuku muri byose binashingira ku isengesho n’ubuvunyi bw’Umubyeyi Mariya na Mutagatifu Yohani Seminari ya Nkumba yaragijwe.

Yibukije ko kugira ngo ibyo byose bigerweho hakenerwa ubufatanye bw’inzego zose zaba iza Leta, iza Kiliziya ndetse n’ababyeyi b’abaseminari bari banitabiriye ibirori ari benshi. Yashimiye abize mu iseminari urukundo, icyusa n’ishyaka bayihoranira abasaba gukataza muri iyo nzira. Yanejewe no kubona abaseminari bishimye kandi bishimiye urugo abasaba kutajenjeka agira ati « ibyo mukoze byose mujye mushyiramo imbaraga mwivuye inyuma ». Yashimiye abarezi yahaye ubutumwa mu iseminari anabizeza ubufatanye mu bishoboka byose kandi ko n’ibyaba bidatunganye bizakomeza kugenda bivugutirwa umuti ukwiye.

Mu gusoza twakwibutsa ko Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Yohani intumwa, ari ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ryafunguye amarembo kuwa 05 Nzeri 1988. Abaryizemo kugeza ubu baragera ku 1414 ubariyemo na 361 baharererwa ubu. Abaharangije bose ni 608 barimo abapadiri 60. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30, hanatanzwe bwa mbere mu mateka yayo impamyabumenyi z’i Kilatini n’Umuziki ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu bitegura gusoza amasomo yabo.

Seminari ya Nkumba ifite icyerecyezo kiboneye, turayifuriza gukataza, ikomeze ibe koko imparirwakurusha ifashihwe na Bikira Mariya na Mutagatifu Yohani yaragijwe. Irarambe imitaga itazima izuba ! Imana iragahora isingizwa iteka !

Padiri Norbert NGABONZIZA