Hatangijwe umwaka mushya w’amashuri 2020 mu Iseminari Nto ya Nkumba

Ku cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yafunguye ku mugaragaro umwaka mushya w’amashuri 2020 mu Iseminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani y’i Nkumba, muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Ni ibirori byabumburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa yine n’igice za mu gitondo. Ahereye ku aasomo yari ateganijwe ku cyumweru cya kabiri gisanzwe, umwaka A, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abaseminari ko bagomba kwitoza gutega amatwi ijwi ry’Imana ihamagara, kandi buri wese agahora yiteguye gutanga igisubizo gikwiye: “Ngaha ndaje Nyagasani nkore ugushaka kwawe”. Ibi bikwiye kujyana kandi no kunoza umushyikirano na Nyagasani kuko aribyo biduha kumumenya byuzuzuye nka Yohani Batisita kandi tukamubera abahamya batijyana.

Abandi bafashe amagambo muri ibyo birori, barimo Padiri Jean Bosco BARIBESHYA, Umuyobozi wa Seminari, Bwana Phocas NTAHORUGIYE uhagarariye abayirereramo ndetse n’uhagarariye abarimu, bose bashimiye uburere bwiza butangirwa mu Iseminari, banishimira umusaruro w’amanota y’abarangije icyiciro Rusange 2019 banibutsa zimwe mu ngamba zizafasha mu gukomeza gusigasira ireme ry’uburezi butangirwa mu Iseminari ya Nkumba.

Nyiricyubahiro Musenyeri, mu Ijambo rifungura umwaka ku mugaragaro nawe yashimiye ko Seminari ya Nkumba ihagaze neza muri byinshi. Yanaboneyeho gusaba anashishikariza kutirara no kwibwira ko byose bimeze neza. Ni ngombwa guharanira ibyisumbuyeho, abantu bakagerageza kuzamura urukiramende. Yasabye abaseminari gukurikiza neza umurongo Kiliziya yageneye amaseminari yayo, bakorana umwete. Bafatanije n’abarezi babo, bazakorane umuhate kugira ngo buri museminari ukoze ikizamini ajye agaragara mu cyiciro cya mbere kandi afite amanota y’imbere, ku buryo Seminari yajya igaragara igihe cyose mu mashuri ahiga ayandi mu rwego rw’igihugu. Ikindi kandi ni ugukomeza gushimangira ukwemera, aho muri uyu mwaka wa 2020, hamwe na Kiliziya y’isi n’iy’u Rwanda, abaseminari bazazirikana by’umwihariko ku gaciro k’Isakaramentu ry’Ukaristiya. Bazarushaho gucengera Igitambo cy’Ukaristiya bagihuza n’imibereho yabo ya buri munsi.

Mu gusoza twabibutsa ko Seminari ya Nkumba yafunguye imiryango yayo tariki ya 05 Nzeri 1988. Uyu mwaka mushya iwutangiranye abaseminari bose hamwe 470, biga mu cyiciro rusange ndetse no mu mashami abiri ari yo PCB (Pysics, Chemistry and Biology) na MBC (Mathematics, Biology and Chemistry).

Seminari ya Nkumba, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi babo tubifurije umwaka mushya muhire wa 2020!

Padiri Norbert NGABONZIZA