Diyosezi ya Ruhengeri batashye ku mugaragaro amacumbi y’abapadiri ba Paruwasi ya Runaba

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 01 Nzeri 2018, abakristu n’abapadiri ba Paruwasi ya Runaba n’inshuti zabo bahuriye mu birori byo gushimira Imana ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho muri uyu mwaka wa 2018. Bishimiye amacumbi y’abapadiri n’ibyumba byo gukoreramo bujuje ku bufatanye na Diyosezi byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo itanu n’ibihumbi magana ane na mirongo ine na bitatu na magana atanu n’abiri (50 443 502 F). Bashimiye Imana kandi ku ngabire yo kwiha Imana yabahaye kunguka umudiyakoni 1, ababikira 2, umufureri 1 wakoze amasezerano ya burundu n’undi mufureri 1 uzakora amasezerano muri uku kwezi kwa Nzeri. Ni nyuma y’imyaka irenga 60. Bari bafite abapadiri 5 gusa n’umubikira umwe nawe witabye Imana.

Ibirori byabimburiwe n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro no guha umugisha amacumbi n’ibyumba byo gukoreramo, cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari nawe wayoboye Igitambo cy’Ukaristiya.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Nyiricyubahiro Musenyeri, yashimye intambwe Paruwasi ya Runaba igezeho, abifuriza gukomeza kujya mbere. Yagize ati: «Uyu munsi urahimbaje muri Paruwasi ya Runaba; umunsi w’ibyishimo, kandi dufite icyo tuvugiraho. Bakristu bavandimwe, ibi byishimo byaduhuje uyu munsi, ni mwebwe tubikesha mbere na mbere. Icya mbere ni uko muriho kandi mukaba muhagaze neza mu bukristu, bwa bukristu burangwa n’ibikorwa, bwa bukristu burangwa no kugira intego, ubukristu bufata ingamba, ubukristu bwitanga bikagaragara mu bikorwa bifatika. Ndabashimye namwe nimwishime. Bakristu ba Paruwasi ya Runaba, murahesha ishema Diyosezi yacu. Uko muhagaze mu cyerekezo cya Diyosezi yacu cy’imyaka makumyabiri (2015-2035) birashimishije. Muhagaze neza, ntimugasubire inyuma. Mu ngingo zose ziranga icyo cyerekezo, Runaba muhagaze neza. Mufite intambwe, mufite umuvuduko ushimishije ni nayo mpamvu uyu munsi nifuje kubana namwe muri iki gikorwa. Nkabashimira ko mwaje muri benshi ngo dusangire ibi byishimo ari nako twongera guhamya gahunda dufite yo kujya mbere dufatanyije».

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Runaba, Padiri Mukuru, Muneza Jean Bosco, yagaragaje aho igitekerezo cyo kwiyubakira ayo macumbi bagikomoye,yagize ati : "Icyo gitekerezo mbere na mbere cyaturutse ku kuba ayo mazu yari ashaje, tubona agiye kutugwa hejuru kandi dufite imbaraga. Nibwo rero twafashe ingamba zo kwegeranya abakristu, yewe nabo ubwabo barabibonaga bagira bati, ‘ese muzaba muri aya mazu gute? Ameze gutya kugeza ryari?’. Abakristu batangira kwiyegeranya mu miryangoremezo".

Padiri mukuru yatangaje ibanga bakoresheje ngo bagere ku gikorwa cyo kwiyubakira amacumbi n’ibyumba byo gukoreramo agira ati: "Ibanga twakoresheje mbere na mbere ni ugushishikariza abakristu tubabwira ko Kiliziya ari iyabo, ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Icyo gikorwa baracyitabiriye bakigira icyabo, tumaze kugira aho tugera twitabaje n’abaterankunga bo ku ruhande tubabwira ko umusingi, fondasiyo tuyifite. Nabo baza badutera inkunga none ngaho twishimiye igikorwa cyacu cy’uyu munsi".

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Uwambajemariya Florence yashimiye umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubafasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugeza ku baturage bahagarariye, binyuze mu cyerekezo kigari cy’igihugu cyo kugira umunyarwanda ushoboye, utekanye kandi ufite ubuzima buzira umuze.Yijeje umwepiskopi ubufatanye bwa Leta na Kiliziya.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abapadiri, abihayimana n’inshuti z’iyi Paruwasi. Hari kandi Madamu Luciana Borgna wari waturutse mu gihugu cy’Ubudage mu ishami r’ibiro bya Papa mu iyogezabutumwa rya Munich. Hari kandi abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Leta. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane. Paruwasi ya Runaba yashinzwe mu mwaka wa 1956. Yaragijwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti