Nyuma y’uko ku wa gatandatu tariki ya 10/02/2024 muri Bazilika nto ya Kabgayi hatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu gahunda y’ihimbazwa rya Yubile y’impurirane yo muri 2025, Diyosezi ya Ruhengeri na yo ntiyazuyaje kwinjira muri uwo mujyo. Bityo, ku Cyumweru tariki 11/02/2024 muri Paruwasi ya Murama, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourdes, waragijwe iyo paruwasi, habereye igikorwa cyo gutangiza iyo Yubile ku rwego rwa diyosezi. Umwepiskopi, abasaserdoti, abiyeguriyimana n’abalayiki baturutse mu mpande zose za diyosezi hamwe n’imbaga y’abakristu ba Murama bari bakereye guhimbaza uwo munsi mukuru.
Guhera ubwo, hirya no hino muri paruwasi zose hatangiye gutegurwa imihimbazo ya Yubile mu byiciro binyuranye by’ubutumwa n’ubuzima bwa Diyosezi ya Ruhengeri. Iki kinyamakuru kirabitugezaho mu buryo burambuye. Harimo buri muhimbazo wabaye, nk’uko yagiye ikurikirana, impamvu y’ahantu n’igihe wabereye ndetse n’ibimenyetso bizasigara byibutsa ayo mateka. Aha twavuga nka za paruwasi zirimo kuvuka n’ibindi. Ibyahimbajwe ni ibingana n’umubare wa paruwasi zari zihari. Mu guhitamo, hitawe mbere na mbere ku byashyizwe kuri gahunda yo ku rwego rw’Igihugu hanyuma hongerwamo n’ibindi Diyosezi ya Ruhengeri yabonaga ko ari ngombwa ko bigarukwaho ku buryo bwihariye muri iyi Yubile.
Uko guhimbariza Yubile muri paruwasi zose ntibyabujije no kwitabira ku buryo bushimishije gahunda zose za Yubile zabereye mu zindi diyosezi. Twibuke ko Abepiskopi bari barabirarikiye abakristu bose mu ibaruwa itangaza Yubile y’impurirane yo muri 2025 yitwa “Twitegure guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwacu n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda”(n o 12). Iyo baruwa bayitangaje ku Cyumweru cya mbere cy’Adventi ya 2023, tariki 03/12/2023. Inshamake y’uko Yubile yahimbajwe hirya no hino mu gihugu na yo turayibagezaho.
Insanganyamatsiko ya Yubile
Iyi Yubile yaherekejwe n’insanganyamatsiko zifasha abakristu kuyihimbaza neza bafite aho berekeza n’icyo bahuriraho mu kuyihimbaza. Ku rwego rw’isi, Papa yatanze insanganyamatsiko igira iti«Abagendana amizero» (Pèlerins d’Espérance – Pilgrims of hope). Impamvu y’ingenzi, ni uko muri iyi myaka isi yagiye ihura n’ingorane z’ingutu n’ingaruka zazo, zirimo ibyorezo bikomeye nka Covid-19, intambara hirya no hino ku isi, ibiza binyuranye byibasiye uturere tumwe na tumwe n’ibindi. N’ubwo ibyo byose byabaye ariko tugomba kugumana itara ry’amizero mu buzima no mu mitima yacu, tugahanga amaso ahazaza tudacika intege. Nk’uko na Yobu yahuye na byinshi byamuhungabanyije, ariko akagira ati «Haracyari amizero ko n’igiti cyatemwe gishobora gushibuka» (Yobu 14, 7).
Bashingiye kuri iyi nsanganyamatsiko ya Kiliziya y’isi yose no ku mateka yaranze igihugu cyacu, Abepiskopi bacu baduhitiyemo n’insanganyamatsiko yihariye igira iti «Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro» (reba Ef 2,11-22). Tuyibonamo n’umurongo wa Sinodi y’Abepiskopi yasojwe muri 2024, yagarukaga kuri Kiliziya yunze ubumwe mu bufatanye no mu butumwa. Tubonamo kandi n’ingingo remezo y’Ikoraniro ry’Ukaristiya rya 53 ku rwego rw’isi ryabereye i Quito muri Equateur, ku matariki 8-15/09/2024 n’irya kabiri mu Rwanda ryabereye I Butare, ku matariki 5-8/12/2024, mu nsanganyamatsiko itwibutsa ko twese turi abavandimwe kandi ko ubwo buvandimwe ari bwo buzakiza isi mu bibazo by’inzitane idahwema guhura na byo [La fraternité pour guérir le monde - Fellowship to heal the world: “Vous êtes tous frères - You are all brothers” (Mt 23,8)].
Iki kirango cya Yubile ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose gifite ibisobanuro bifitanye isano
n’insanganyamatsiko yanditse mu muzenguruko ukikije amashusho y’icyo kirango:
1) Amashusho ane mu mabara anyuranye (ubururu, icyatsi, umuhondo n’umutuku) bigaragaza
inyokomuntu ibarizwa mu byerekezo bine by’isi. Abo bantu bafatanye urunana umwe ku wundi,
mu kugaragaza ubufatanye n’ubuvandimwe bibahuje. Baragaragara nk’abari mu rugendo
basangiye kandi barangamiye umusaraba. Umuntu uri imbere y’abandi awuhobeye
nk’ikimenyetso cy’ukwemera akomeyeho n’ukwizera adateze gutakaza, ari byo bituma bose
hamwe bagenda bemye nk’uko ishusho ibagaragaza.
2) Umusaraba na wo ntabwo ubereye aho gusa, ahubwo wunamye werekera ba bantu
nk’ubasanganira ngo batiyumva nk’abatereranwe, ahubwo ukaba ari ikimenyetso ntakuka cyo
kwizera ko batari bonyine. Intangiro y’uwo musaraba ifite ishusho y’igifashi, nk’igikoresho
abasare bifashisha mu gutuma ubwato budahungabana haba mu gihe cyo gushyiramo abagenzi
cyangwa mu gihe umuhengeri ubaye mwinshi cyane, bikaba ikimenyesto cy’ukwizera
kudatamaza mu gihe cy’imihindagurikire y’imibereho ya muntu n’iyi si.
3) Mu nsi y’abo bantu hari umurongo w’ubururu ugaragaza amazi arimo umuhengeri bikerekana
urugendo rw’ubuzima, rutanyura iteka ahatuje gusa, ariko ko tudakwiye kwiheba.
Iki kirango ni umwihariko wa Yubile ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ariko kinafitanye isano n’icyo ku rwego rw’isi, nk’uko twabisobanuye ku bijyana n’insanganyamatsiko yihariye ya Yubile mu Rwanda. Imbaga y’abemera, bagaragara mu byiciro binyuranye, bakiri mu rugendo kuri iyi si itaburamo ibikorwa by’umwijima, yunze ubumwe kandi irangamiye Kristu Umucunguzi utuma mu rw’«imisozi igihumbi» hadahwema kugaragara urumuri rw’amizero dukesha Ivanjili twakiriye. Kurangamira Kristu bitwibutsa ko n’urupfu rutamuheranye, ko hirya y’umwijima wo ku wa Gatanu mutagatifu hari urumuri rwa Pasika.
Ibikorwa bya Yubile muri Diyosezi ya Ruhengeri
Ku rwego rwa Paruwasi
Ku rwego rwa Komisiyo na Servisi za Diyosezi
Ku rwego rwa Diyosezi
Imihimbazo ya Yubile
Guhimbaza Yubile ku rwego rw’Igihugu
| ITARIKI | YUBILE | AHANTU |
| 10/02/2024 | Gutangiza Yubile | Kabgayi (Cathédrale) |
| 06/07/2024 | Isakaramentu rya Batisimu | Kibungo (Zaza) |
| 25/08/2024 | Urubyiruko | Ruhengeri (Cathédrale) |
| 3-8/12/2024 | Ikoraniro ry'Ukaristiya | Butare (Cathédrale) |
| 27/12/2024 | Abana | Gikongoro (Kibeho) |
| 02/02/2025 | Ukwiyegurira Imana | Gikongoro (Kibeho) |
| 14/06/2025 | Ubusaseridoti | Cyangugu (Shangi) |
| 09/08/2025 | Umuryango | Nyundo (Nyundo) |
| 08/11/2025 | Abalayiki | Byumba (Byumba) |
| 06/12/2025 | Gusoza Yubile | Kigali (Stade Amahoro) |
Guhimbaza Yubile ku rwego rwa Diyosezi
| ITARIKI | YUBILE | AHANTU |
| 11/02/2024 | Gutangiza Yubile | Murama |
| 13/05/2024 | Gufungura Umuryango w'impuhwe muri Katedrali no Gutangaza Impuhwe za Yubile | Ruhengeri |
| 26/05/2024 | Gufungura Umuryango w'impuhwe i Rwaza | Rwaza |
| 08/06/2024 | Abakateshisti | Mwange |
| 10/08/2024 | Ubusaserdoti | Janja |
| 25/08/2024 | Urubyiruko (ku rwego rw'Igihugu) | Ruhengeri |
| 20/10/2024 | Amasakaramentu y'ibanze | Kanaba |
| 03/12/2024 | Abarwayi n'inzego z'ubuzima | Nemba |
| 29/12/2024 | Umuryango | Busengo |
| 05/01/2025 | Abana | Busogo |
| 26/01/2025 | Ijambo ry'Imana n'imibanire y'abemera Kristu | Bumara |
| 31/01/2025 | Abihayimana badasohoka | Nkumba |
| 22/03/2025 | Ukwiyegurira Imana | Rwaza |
| 01/05/2025 | Umurimo n'Abakozi gatolika | Kinoni |
| 30/05/2025 | Uburezi | Butete |
| 08/06/2025 | Abalayiki n'Imiryango y'Agisiyo Gatolika | Runaba |
| 05/07/2025 | Ibikorwa by'urukundo n'impuhwe | Kampanga |
| 31/08/2025 | Urubyiruko | Gahunga |
| 23/11/2025 | Itangazamakuru gatolika | Nyakinama |
| 20/12/2025 | Gusoza Yubile | Ruhengeri |
Myr Gabin Bizimungu
Perezida wa Komisiyo ya Yubile muri Diyosezi