G.S Nyakinama ya mbere yijihije Umunsi mukuru wa Kristu-mwami hatangwa n’Amasakaramentu

Kuri uyu wa 4, taliki 24 ugushyingo 2022, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakinama I, hahimbajwe umunsi mukuru wa Kristu-Mwami, umurinzi waragijwe iryo shuri hatangwa n’Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 13 harimo n’umwe wahawe Ukaristiya ya mbere. Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho yatanzwe, agendeye ku masomo matagatifu yo kuri uwo munsi, Musenyeri yavuze ko Umwami Dawudi yatowe n’umuryango wa israheli kugira ngo awuyobore, awerekeze aho Imana ishaka kandi akaba yarateguriraga Yezu Kristu , we waje ari umwami usumba abandi bose. Yavuze kandi ko kugira ngo umuntu atorerwe kuba umwami ari ukubera icyizere abantu baba bamufitiye, afite indangagaciro zituma abantu bamwiyumvamo ndetse n’indi migenzo myiza ituma bamwizera: kubaha, kuba inyangamugayo, gusenga, kwirinda imyitwarire mibi, kudakura abandi umutima, kwitangira abandi, kurangwa n’ukuri, gukunda abo ayoboye, gukora uko ushoboye kose kugira ngo abandi bamererwe neza no kugaragariza abandi urukundo n’ineza.

Mu gusoza, yasabye abakristu bose gufatira urugero ku mwami Dawudi, kandi bagahora bazirikana urukundo Yezu yabakunze, bagaragaza ibikorwa byerekana urukundo n’icyubahiro bafitiye Imana ndetse n’imigenzo myiza n’imbuto za Roho Mutagatifu. Yasabye abarezi n’abanyeshuri gukomeza kuzirikana no gushyira mu bikorwa amagambo akubiye mu nsanganyamatsiko iri kugenderwaho muri uyu mwaka igira iti “kurera umwana ushoboye kandi ushobotse”. Yasabye abahawe amasakaramentu kuba abahamya n’intangarugero mu bandi.

Mama Alphonsine NYIRANEZA, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyakinama ya I, yavuze ko uyu munsi mukuru ari umunsi w’ibyishimo, kandi akaba ari umunsi wo gushimira Imana kuba yabafashije kuwizihiza nyuma y’imyaka myinshi utizihizwa kubera ibihe by’icyorezo. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubakunda cyane kandi akaba yohereje Intumwa ye ngo ibafashe guhimbaza uyu munsi mukuru no gutanga Amasakaramentu ku banyeshuri babo. Yashimiye kandi n’abandi bose bitangira abana kugira ngo bazagire ejo heza hazaza.

Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyakinama, yavuze ko Kiliziya Gatolika ifasha abantu kumenya Imana kandi igatanga n’ubumenyi. Yakomeje avuga ko kugira ubumenyi ariko utazi Imana ari ukuba ubuze ikintu cy’ingenzi. Yasabye buri wese witabiriye uyu munsi mukuru kurushaho gushyira hamwe no kwitangira abana kuko ari bo Kiliziya y'ejo.

Uhagarariye inzego bwite za Leta, Bwana Jean d’Amour HAKORIMANA, Umuyobozi wa njyanama y’umurenge wa Nkotsi, yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rukomeye ifasha Leta kugira ngo abantu barusheho kuba abanyarwanda beza, kubera ubutumwa itanga: kwamamaza Ijambo ry’Imana, gufasha abatishoboye, n’ibindi bikorwa bitandukanye ikora. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kwirinda ibyo aribyo byose byatuma bava mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.

Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Nyakinama I, ryatangiye rifite intego yo gutegura abana kuzaba abakrisu beza. Ubu rifite uburezi bw’imyaka 12. Ubu bafite abanyeshuri 1,771 bari mu byiciro bitandukanye: Ishuri ry’incuke: 286, amashuri abanza: 1,012, n’amashuri yisumbuye: 468. Guhera mu mwaka w’i 2014 iri shuri rimaze guha impamyabumemyi abanyeshuri 235. Uyu munsi mukuru wagenze neza, wari witabiriye n’abasaseridoti, abihayimana, abarangije muri iri shuri, abahawe amasakaramentu n’ababyeyi babo, abashyitsi, abarezi n’abanyeshuri n’abandi batandukanye.

Sylvestre HABIMANA / Paruwasi NYAKINAMA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO