Dusabire abayoboke bose b’Imana bapfuye

Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha ko iyo umuntu apfuye roho ye idapfa, itandukana n’umubiri ushanguka. Bitewe n’ibyo buri wese yakoze hano ku isi, intungane ijya mu bugingo bw’iteka mu ijuru, ako kanya niba yisukuye ku buryo bukwiye kandi buhagije, cyangwa ikabanza kujya mu isukuriro muri Purugatori niba ku munsi w’urupfu itari isukuye ku buryo buhagije. Na ho abantu bigometse ku Mana, bakanga ku bwende bwabo kwisubiraho no kwakira impuhwe zayo, bakangira umutima kugeza ku ndunduro, roho zabo zijya mu nyenga y’umuriro w’iteka.

Ku munsi w’izuka ry’abapfuye roho zizongera guhura n’imibiri yazutse; roho n’umubiri wazutse bibeho ubuziraherezo mu ikuzo ry’ijuru cyangwa mu muriro w’iteka. Ni ukuvuga ko ku munsi w’imperuka, abantu bose bapfuye bazasubirana imibiri, binjirane na yo mu ihirwe ry’ijuru cyangwa mu nyenga y’umuriro utazima bitewe n’uko tuzaba twarakoresheje ingabire Imana yaduhaye. Bityo rero, urupfu si ryo herezo ry’umukristu. Ahubwo iherezo rya muntu ni ubugingo bw’iteka mu ijuru. Nyamara, kubera ko imbere y’Imana nta muntu n’umwe waba umwere (Zab 143 (1421), 2), kandi tukaba tutamenya neza aho roho ya buri muntu ijya nyuma y’urupfu, Kiliziya Gatolika itwigisha ko ari ngombwa gusabira abayoboke b’Imana bapfuye kugira ngo niba bakirangwaho ubwandu bw’icyaha, cyangwa se ubusembwa bwa kamere-muntu, igirire urukundo rwayo, ibababarire kandi ibasukure maze ibakire mu ijuru baruhukire mu mahoro.

Uwo mugenzo mwiza wo gusabira abayoboke b’Imana bapfuye ufite ishingiro no muri Bibiliya. Mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe (2 Mak 12, 38-45) handitse ko abayahudi basabye Imana ko yagira impuhwe ikababarira bene wabo bari baguye ku rugamba nyuma yo gusanga mu myambaro ya buri muntu udushusho tweguriwe ibigirwamana by’i Yaminiya kandi amategeko yarabibuzaga Abayahudi. Basabaga ko icyo cyaha cyakozwe cyababarirwa rwose. Hanyuma intwari Yuda abagira inama yo kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose. “Amaze gukoranya amaturo y’abantu be, yohereza i Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri, agira ngo bature igitambo cy’impongano y’ibyaha. Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganyije, abitewe n’uko yazirikanaga izuka! Koko rero, iyo ataba yizeye ko abaguye ku rugamba bagombaga kuzuka, gusabira abapfuye nta cyo byajyaga kuba bimaze, ndetse byari n’ubucucu.” (2 Mak 12, 43-45).

Natwe twemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo bwo gihe kizaza. Ni yo mpamvu dusabira abayoboke b’Imana bapfuye kugira ngo irebane impuhwe nyinshi roho zabo ziri muri Purugatori, izisukure maze izakire mu ihirwe ry’ijuru. Iyo izo roho zikijijwe ubwandu bwose zapfanye, zinjizwa mu ijuru. Nta roho iva muri Purugatori ijya mu muriro w’iteka. None se ko iba isukurwa, byashoboka bite ko aho kugira ngo ubwandu bw’icyaha cyangwa ubusembwa bwa kamere-muntu bugabanuke, bwakiyongera byo kuba yajya mu muriro w’iteka?

Amasengesho yo gusabira abayoboke b’Imana bapfuye agirira akamaro roho ziri zo muri Purugatori. Ayo masengesho n’ibikorwa byiza byacu, ni byo byihutisha ugusukurwa kwa roho ziri muri purugatori. Zo ntacyo zakwishoborera kandi zirababaye. Ibyiza bikomoka ku bikorwa byacu bitunganye bizigeraho, bikihutisha urugendo rwazo rugana mu ijuru. Ibikorwa byiza by’uwiyemeje guhinduka, bituma abanyabyaha bababarirwa, bitewe n’uko twese ababatijwe tugize umubiri umwe: igice cyawo kirwaye gica intege ibindi, kimwe n’uko igice cyawo kizima gitera imbaraga ibindi bice by’umubiri. Rero, gusabira abayoboke b’Imana bapfuye ntabwo ari uguha Imana ruswa ngo isonere abari bakwiye guhanwa, ahubwo ni ukugoboka abapfuye bagifite ubwandu bw’icyaha cyangwa ubusembwa bwa kamere-muntu, kugira ngo buhanagurwe vuba, maze bajye kwiturira mu ijuru ubuziraherezo.

Yezu Kristu Nyiri impuhwe yabwiye Mutagatifu Mama Faustina Kowaliska ati: «Uyu munsi unzanire roho ziri muri Purugatori, maze uzinyuze mu nyanja ndende y’impuhwe zanjye, kugira ngo imivu y’amaraso yanjye ibazimirize ububabare. Izo roho zose zo muri Purugatori, iyo zinejeje ubutabera bw’Imana, nanjye ndizihirwa. Ni mwe mushobora kuzironkera agahenge mwifashishije ibikorwa byiza bya Kiliziya, indulgensiya n’ibitambo byo kwitwara. Iyaba mwari muzi umubabaro wazo ntimwahwemye kuzifashisha amasengesho yanyu, bityo mukaba murishye umwenda zifitiye ubutabera bwanjye». (Akanyamakuru ka Mama Faustina, n. 1225).

Ayo magambo ya Nyagasani Yezu Kristu aradufasha kumva neza akamaro ko gusabira zoho z’abayoboke b’Imana bapfuye. Imana yonyine ni yo izi ukwemera bari bayifitiye n’igikenewe kuri buri roho iri muri Purugatori kugira ngo isukurwe bihagije maze yinjire mu ijuru. Ni yo mpamvu tutagomba gushyira imibare mu bikorwa byo gusabira abayoboke b’Imana bapfuye, tuvuga ngo nimvuga aya masengesho cyangwa ngo nimbasabira uyu mubare wa Misa birahita bigenda gutya cyangwa kuriya. Twe tugomba gukora icyo dukwiye gukora ibindi tukabirekera Imana. Dukomeze kubaragiza impuhwe z’Imana tubasabira Misa nyinshi, tubavugira kenshi rozari, ishapule ndetse n’andi masengesho yo kubatakambira ku Mana. Ubundi buryo bwo kubafasha ni ukubaronkera indulugensiya. Igisobanuro cy’indulugensiya, agaciro kazo n’uburyo twazironkera abayobokye b’Imana bapfuye mwabisanga muri iyi nyandiko:https://www.dioceseruhengeri.org/?dernieres-nouvelles/indulugensiya-ni-iki

Isengesho ryo gusabira abayoboke b’Imana bapfuye

Yezu ugwa neza, girira ibyuya by'amaraso watutubikaniye i Getsemani, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagukubita, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagutamiriza ikizingo cy'amahwa, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye uhetse umusaraba ujya ku musozi wa Kaluvariyo, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bakubamba ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira inyota n'ububabare byakurembeje ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye. Yezu ugwa neza, girira ko wababaye upfira ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.
V. Nyagasani, ubahe iruhuko ridashira.
R. Maze ubiyereke iteka, baruhukire mu mahoro. Amen.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO