Diyosezi ya Ruhengeri yizihije yubile y'imyaka 25 Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima imaze ishinzwe

Ku wa 13 Gicurasi 2025 Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije na Kiliziya y’isi yose guhimbaza Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima ari na we yiragije. Kuri iyi nshuro byabaye impurirane kuko Ingoro ya Bikira Mariya na yo yiragije uwo Mubyeyi yahimbaje Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Intego yagendeweho muri iki gihe cya Yubile yari: “TWUMVIRE BIKIRA MARIYA DUSENGA KANDI TWIHANA”.

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe kuri uyu munsi, Umwepisikopi wa Ruhengeri yaboneyeho kwifuriza umunsi mwiza abakristu ba Diyosezi bose, Paroisse Katedrali ya Ruhengeri, amatsinda, amahuriro n’ibigo byose byo muri Diyosezi byiragije Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.

Uyu munsi wo guhimbaza Yubile y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima wabanjirijwe n’imyiteguro myinshi yo kuri roho no mu buryo bw’ubushobozi. Hasuwe Paroisse nyinshi zo muri Diyosezi, ibigo n’andi matsinda y’abakristu bashishikarizwa gukunda no kwiyambaza kurushaho Umubyeyi Bikira Mariya.Ubu butumwa bukaba bwarakozwe n’Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima (Fraternité Notre Dame de Fatima) ikorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Habayeho igitaramo cy’amakorali n’andi matsinda y’abahanzi cyabereye ku rubuga rw’Ingoro ya Bikira Mariya ku wa 07/2/2026, kikaba cyari cyiganjemo ubutumwa bwo gusingiza, gushimira no kubaha Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu myiteguro ya hafi, hakozwe Noveni yo kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya hazirikanwa ku butumwa bwa Fatima. Ku itariki ya 9/5/2026 habaye umwiherero wahuje abakristu benshi ukaba warayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE,Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu. Mu nyigisho, abakristu bongeye kwibutswa Ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima n’aho buhuriye n’ubwo yatangiye i Kibeho mu Rwanda. Bashishikarijwe kubwumva, kubwakira no gukurikiza icyo Bikira Mariya ababwira.

Ku wa 12/5/2026 habaye igitaramo cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedrali ya Ruhengeri kiyobowe na Nyiricyubahiro Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepisikopi wa Kibungo uri mu kiruhuko. Misa ihumuje, abakristu bafite amatara yaka kandi bavuga Ishapule, bakoze umutambagiro berekeza ku Ngoro ya Bikira Mariya aho igitaramo cyakomereje kikaba cyararanzwe na Filime mbarankuru (Documentaire) yerekana amateka y’Ingoro ya Bikira Mariya kuva yashingwa kugeza ubu.

Ku wa 13/5/2026, Umunsi mukuru nyirizina wo guhimbaza Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima Diyosezi ya Ruhengeri yiragije no guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Ingoro ya Bikira Mariya imaze ishinzwe, waranzwe n’ibirori byabimburiwe no guha umugisha Ishusho ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima yashyizwe mu marembo y’Ingoro nk’Urwibutso rw’iyi Yubile. Hakurikiyeho Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi wa Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, ari kumwe na ba Nyiricyubahiro Myr Kizito Bahujimihigo, Umwepisikopi wa Kibungo uri mu kiruhuko, Myr Serviliyani NZAKAMWITA,Umwepisikopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda, bamwe mu bayobozi bakuru b’Abapadiri b’Aba Mariyani (Pères Mariens) ku rwego rw’isi, Abasaserdoti, Abihayimana n’abakristu benshi ba Diyosezi ya Ruhengeri ndetse n’abo hanze yayo, abayobozi bo mu nzego bwite za Leta n’Ibitangazamakuru bitandukanye.

Mbere y’inyigisho ye, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Visenti HAROLIMANA yifurije mbere na mbere abari aho bose Umunsi mwiza wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima na Yubile nziza y’Ingoro yamwitiriwe. Nyuma yo gushimira Imana kubera ineza yayo idahwema kugaragariza Diyosezi ya Ruhengeri ku bw’ubuvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashishikarije abakristu bose kubaha Imana no kuyumvira baharanira gukurikiza ugushaka kwayo kuko ari byo Soko y’imigisha yose, barebeye ku Mubyeyi Bikira Mariya we rugero ruhebuje mu kumvira no kwakira Ugushaka kw’Imana. Yabasabye kwitandukanya n’ubugomeramana, ubuhakanyi bukomeye no gutera Imana umugongo bigaragara cyane muri iyi si ya none kuko ari byo bikurura ibyago n’imivumo. Yibukije ko ari na byo byatumye Bikira Mariya yigaragariza abana yabonekeye i Kibeho ababaye cyane kubera ayo mahitamo mabi y’abantu abakururira imibabaro myinshi. Ni yo mpamvu yasabye abantu bose gusenga cyane, kwihana no kwigomwa ndetse no guhongerera ibyaha by’abandi.

Umwepisikopi yibukije ko ubu butumwa bwa Bikira Mariya bureba abantu bose kandi bo mu bihe byose. Yabashishikarije gusenga cyane bavuga Rozali no gushakira ubuhungiro mu Mutima Utagira inenge wa Bikira Mariya kuko muri wo, ahari umuvumo hasendereye imigisha muri Yezu Kristu.

Yabasabye kandi gukomeza gusabira Kiliziya cyane, gusabira Diyosezi yacu, Abaseserdoti, Abiyeguriye Imana bose cyane cyane abafite ibibazo byihariye ndetse no gusabira umuryango w’Imana wose no gusabira isi yose amahoro.

Mbere yo kwakira umugisha usoza Igitambo cya Misa hatanzwe ubundi butumwa butandukanye bujyanye n’uyu munsi mukuru. Muri bwo hakaba hakiriwe ubw’umukristu uhagarariye abandi washimiye Diyosezi ya Ruhengeri kubera ibyiza Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima igeza ku bakristu harimo kwivugurura, gukomeza urukundo bafitiye Bikira Mariya no kumuha umwanya ukwiye mu buzima bwabo.Yashimiye Umwepisikopi kuba yarashyizeho IHURIRO RY’INSHUTI ZA BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA FATIMA kugira ngo rifashe abayoboke b’Imana gukunda, kubaha no kwamamaza Ubutumwa bw’Umubyeyi Bikira Mariya.Yasoje ijambo rye asaba ko bishotse Ingoro ya Bikira Mariya yabona ahantu ho kwakirira ndetse no gucumbikira abaza bayigana ighe baba bakeneye kuruhuka.

Uwari uhagarariye inzego bwite za Leta, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku byo imaze kugeraho bikaba bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Yashimye kandi n’Ingoro ya Bikira Mariya ku ruhare rwayo mu gufasha abakristu kwitagatifuza. Mu byo yabasabye harimo gukomeza gutera intambwe ijya mbere bafata ingamba nshya zo gukora byinshi kurushaho bifasha abakristu mu buzima bwabo bwa roho n’ubw’umubiri, gukomeza gufasha abakristu kwiteza imbere no gukomeza gusigasira ibyiza igihugu cyagezeho; kugira isuku muri byose, kubaka umuryango utekanye, kwita ku burere bw’umwana, gukomeza gusenga no guharanira kubana kivandimwe.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepisikopi wa Diyosezi wa Kibungo uri mu kiruhuko akaba ari na we wahaye umugisha Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima ku wa 11/02/2001 igihe yari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifurije umunsi mwiza Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA n’abakristu bose ba Diyosezi ya Ruhengeri n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya, ashimira cyane Imana kubera iyi Ngoro afata nk’igitangaza gikomeye gikomoka ku buvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya. Yishimiye ko umuryango w’Imana ubu ufite ahantu ho gusengera abantu bisanzuye, bagasingiza Imana ndetse bakungurana n’ibitekerezo bari kumwe n’Umushumba wabo.

Yavuze kandi ku mpamvu zashingiweho kugira ngo hashyirweho Ingoro ya Bikira Mariya: “Byari bikwiye ko Bikira Mariya agira ahantu hamweguriwe, aho aza asanga abana be, akababwira yisanzuye, bityo ububasha bwe bukabatwikira aho gukomeza kuba ingaruzwamuheto za Sekibi”.

Yashimye ko iyi Ngoro yafashije abakristu kurushaho kugirana ubusabane n’Umubyeyi Bikira Mariya maze abasaba gukomeza kujya bahaza kenshi kandi bizeye ko baje mu biganza by’Umubyeyi ubakunda, bagasenga Imana mu bwicishe bugufi no kwigomwa, nta buryarya kandi bagaharanira guhinduka bakagarukira Imana, bakagira ubuhamya bwiza ku bandi. Yabwiye abakristu ko iyi Ngoro ya Bikira Mariya ari amahirwe kuko Umubyeyi ahakorera ibitangaza. Ni ahantu hahumura Ubutagatifu n’umutuzo wumva ukihinjira nk’uko bikubiye mu buhamya Myr Kizito ubwe yatanze. Yabasabye kudapfusha ubusa iyo ngabire bihatira kuba intore ze no kugenza nka we maze na we akerekana ko ari Umugabekazi. Yifuje ko hashyirwaho uburyo bwo kubika ubuhamya n’ibindi bimenyetso bigaragaza ibitangaza Imana ikorera ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri.

Umwepisikopi wa Ruhengeri, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yatangiye ashimira Imana cyane kubera ineza yayo itahwemye kubagaragariza ibinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya, ikaba yarabaye Ingoro ibereye Umubyeyi n’abana be. Yibukije ko iyi Ngoro yubatswe ari Urwibutso rwa Yubile y’Imyaka 2000 y’Ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 100 Inkuru Nziza yari imaze igeze mu Rwanda. Yahawe umugisha ku ya 11/2/2001, akaba ari na bwo Diyosezi ya Ruhengeri yeguriwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima nk’Umurinzi n’Umuvugizi wayo. Yashimiye abitanze bose kugirango Ingoro yubakwe kuko byasabye imbaraga nyinshi. Yashimiye kandi n’abakomeje kuyisigasira, kuyitaho kuva yashingwa kugeza ubu. Yavuze ko Ingoro ya Bikira Mariya yagize uruhare rukomeye mu Iyogezabutumwa rya Diyosezi mu guhuza abantu n’Imana muri iyi myaka 25 ishize. Hari ubuhamya bwinshi bwerekana ko Umubyeyi Bikira Mariya yagiye atuvuganira Imana igakora ibitangaza binyuranye kandi ahamya ko na Diyosezi ya Ruhengeri ikomejwe no kuba ifite Bikira Mariya ho Umuvugizi n’Umurinzi.

Umwepiskopi yatangaje ko Urwibutso rwa Yubile y’Ingoro ya Bikira Mariya MWAMIKAZI WA FATIMA ari Ishusho nini y’uwo Mubyeyi iri mu marembo y’Ingoro, ikaba igaragaza Bikira Mariya wakira abaje bamugana. Iyo shusho ikaba yarahawe Umugisha mbere y’Igitambo cya Misa. Yavuze ko aho iyi shusho iri hazakomeza gutunganywa neza hashyirwa ibikenewe byose, hakaba koko ahantu hakwiriye Umubyeyi hakabera ibikorwa by’ubuyoboke bikwiriye umuryango w’Imana, hakaba isangano ry’abasonzeye ubutungane no kumva ubutumwa bwa Fatima, ubutumwa yahuje n’ubwa Kibeho mu Rwanda. Yifuje ko Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima yagirana ubufatanye n’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho, hakaba guhuza imbaraga mu gufasha abantu gukura mu rukundo n’icyubahiro cy’Umubyeyi Bikira Mariya mu Rwanda, muri Afurika no ku isi yose. Yifashishije amagambo dusanga mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyefezi 6, 13-18, Umwepisikopi yasabye abakristu kurushaho kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya cyane cyane muri iki gihe isi yugarijwe n’intambara ndetse n’ubuhakanyi bagahorana Ukwemera kuzazimya imyambi ya Nyakibi.

Umwepisikopi yatangarije abakristu ko yabageneye Ibaruwa ya gishumba yise: “GUMANA NATWE NYAGASANI”. Muri iyi baruwa aragaragaza ko tutari kumwe n’Imana, tutisunze Umubyeyi Bikira Mariya ntaho twaba tujya, ntacyo twakwishoboza, nta n’icyo twageraho gikwiye. Yavuze ko muri iyi baruwa hakubiyemo ibyaranze Yubile y’Impurirane yasojwe ku wa 20/12/2025 ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Harimo kandi n’imbogamizi zagaragaye, imbuto zayo ndetse n’ibyo Diyosezi yiyemeje gukora mu byiciro binyuranye by’ubuzima n’ubutumwa bwayo. Yasabye abakristu kuzayizirikana no kuyigenderaho mu iteganyabikorwa ryabo. Yabashishikarije no gukomeza kurangamira Kristu Soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.

Nyiricyubahiro Myr Visenti yasoje ijambo rye ashimira abantu bose bitanze mu gutegura no gufasha guhimbaza ku buryo bukwiye uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima. Yifurije umugisha abitabiriye ndetse n’ababo bose, abaragiza Umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, abaha Umugisha wa Gishumba!

Monique NYIRAKANYANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO