Diyosezi ya Ruhengeri yizihije Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, ubwo kiliziya y’isi yose yahimbazaga Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yatuye igitambo cy’Ukaristiya i saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri yifatanya n’imbaga y’abakristu bari babukereye baje guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri ndetse na Paruwasi Katedarali. Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo ku bapadiri, abihayimana ndetse n’abakristu bitabiriye igitambo cya Misa kuri Paruwasi katedarali ndetse no mu yandi maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri, babitewe n’uko Imana yemeye ko bahurira muri kiliziya, dore ko umwaka ushize icyorezo cya koronavirusi cyatumye abakristu batawizihiza uko babyifuzaga.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije abakristu ko igihe Bikira Mariya yabonekeraga abana batatu mu gihugu cya Portugali (Lusiya, Fransisko na Yasenta), hari mu bihe bikomeye by’intambara ya mbere y’isi, indwara z’ibyorezo n’inzara, ubuhakanyi, itotezwa ry’abakristu, imibabaro n’ibigeragezo bitandukanye bisa n’ibyo turimo ubu ngubu. Yabwiye abakristu ko Bikira Mariya yazanye ubutumwa bw’amizero, akanerekana inzira yo kugera ku mahoro: Isengesho no kwibabaza. Yaboneyeho gukangurira abakristu bose kurangwa n’isengesho ry’ukuri, rya rindi rijyana no gucika ku cyaha no guharanira ubutungane. Mu gusoza inyigisho ye, Umwepiskopi yakanguriye abakristu bose kugira ibikorwa bifatika bigaragaza icyubahiro bafitiye uwo Mubyeyi, abasaba kandi no kuvuga Rozali ntagatifu cyane cyane muri uku kwezi kwa Gicurasi kwahariwe Bikira Mariya.

Mbere yo gutanga umugisha, Myr Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi, yifurije Umwepiskopi umunsi mwiza, anamushimira uburyo yitangira Diyosezi yaragijwe. Yasabye abakristu gukomeza kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima kuko ibibazo byacu abizi kandi ko ari umubyeyi udatererana abana be.

Mu ijambo rye mbere yo gutanga umugisha, Umwepiskopi yibukije ko Diyosezi ya Ruhengeri igira amahirwe kuba ifite umubyeyi uyivuganira mu ijuru maze mu butumwa dufite tukamukesha imbaraga n’ingabire Imana iduha tubikesha isengesho kandi akaba adutakambira ku Mana. Yungamo ati: “Bikira Mariya ni urugero rwiza rw’uwumviye kugera ku ndunduro kdi ni umuyoboro w’ingabire z’igisangirane”. Aboneraho gusaba abakristu bose muri rusange ndetse n’abihayimana ku buryo bw’umwihariko ko bakwiye kumwigiraho mu muhamagaro wabo bakaba indahemuka bakurikije urugero rw’uwo Mubyeyi. Ni umunsi mukuru ukomeye mu buzima bwa Diyosezi ya Ruhengeri no mu buzima bw’umukristu wese. Umwepiskopi yasabye abakristu gukomera ku isengesho, bagatura Imana ibibazo byabo. Yibukije abakristu ko Bikira Mariya yasohoje ubutumwa mu bihe bikomeye, bityo ko natwe ibi bihe bidakwiye kudutera ubwoba, ahubwo ko dukwiye kwiringira Imana tugakomeza ubuyoboke bwacu nta komyi, tukagarukira Imana by’ukuri.

Nyuma y’umugisha, abakristu bose bakomereje ibyishimo mu ngo zabo.

Abaririmbyi n'abasaserdoti bari mu mutambagiro berekeza mu Kiliziya

Abihayimana n'imbaga y'abakristu bari bitabiriye ari benshi

Abakristu bishimiye kwizihiza uyu munsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO