Diyosezi ya Ruhengeri yatangije umwaka w’Umuryango

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri Paruwasi ya Busogo hatangirijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri umwaka wahariwe kwita ku muryango. Ni gahunda Umwepiskopi yihaye yo gukomeza gutagatifuza intama yaragijwe nubwo turi mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Uyu mwaka watangijwe na Nyirubutungane Papa Fransisko ku itariki ya 19/03/2021 ku munsi mukuru wa Yozefu mutagatifu ukazasozwa ku itariki ya 26/06/2022 ku munsi hazaba ihuriro ry’imiryango ku nshuro ya 10 ku rwego rw’isi bari kumwe na Nyirubutungane Papa Fransisko. Ubutumwa buzatangwa muri uyu mwaka buzibanda ku nyandiko ya Papa Fransisko yitwa Ibyishimo by’urukundo mu muryango (Amoris Leatitia).

Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri i saa yine, nyuma yo gusoma Misa ya mbere muri Santarali ya Musanze ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri aho yatanze isakramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 29 bateguwe neza agatanga n’isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere ku bana 4 bateguwe neza. Muri iyi Misa ya kabiri, Umwepiskopi yatanze na none isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 88 bateguwe neza.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, yabakanguriye kurangwa n’ukwemera nk’uko na Yezu yabigarutseho mu ivanjili ya Mk 4, 39-41 aho yatonganyije abigishwa bitewe no kutagira ukwemera. Umwepiskopi yibukije abakristu ko ukwemera ari ngombwa nubwo twaba tugeze ahakomeye, mu mihengeri n’imiyaga kuko uri kumwe na Kristu arageragezwa ariko ntaheranwa n’agahinda no kwiheba. Uwizera Imana akayiyambaza arashyira akabona igisubizo mu gihe gikwiye. Yabibukije ko muri byose bakwiye kugana Imana bakayitakambira bizeye ko ibatabara bwangu kandi ikagaragaza ububasha bwayo bukiza. Yabasabye kwirinda abababeshya no kudashakira umukiro ahabonetse hose nko mu bapfumu ahubwo bakihatira kwemera no gukunda Yezu Kristu baronkeramo ibisubizo birambye.

Yibukije na none ko nubwo muri iki gihe isi yose muri rusange n’igihugu cyacu ku buryo bw’umwihariko duhangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19 abantu bakaba bafite ubwoba, imibabaro n’ibigeragezo bikomeye, dukwiye gukomeza tugatakamba nk’intumwa igihe zari zikubwe n’umuhengeri kuko Yezu ari kumwe natwe kandi nibyo byamuzanye ku isi kugira ngo adukize.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye bwagarutse cyane ku bikwiye gukorwa kugira ngo umuryango, kiliziya nto yo mu rugo, witabweho. Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Busogo, HARELIMANA Innocent yatangaje ibyo bazashyiramo ingufu birimo gukomeza uburere bw’abana, gusenga no guhabwa amasakramentu, gukangurira urubyiruko gahunda yo kwiha Imana, gukora imyiherero mu matsinda, gushyigikira gahunda yo guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere, gusura no kugandura ingo zaguye muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kwizihiza umunsi wa St Valentin n’uw’umuryango, ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mibereho y’umuryango n’ibyonnyi byawo harwanywa amacakubiri n’ impfu mu bashakanye.

Yasoje ubutumwa bwe yizeza Umwepiskopi ko bazakomeza gahunda nziza yo kubaka ingo nzima, ingo zicanye urumuri rw’urukundo, zubakiye ku Mana Yo yazishinze.

Mu izina rya komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri, madamu MANIRAGABA Clémentine, umuhuzabikorwa wa serivisi y’ubusugire bw’ingo ku rwego rwa Diyosezi yashimiye Imana yabahaye uyu mwaka wo kuzirikana ku muryango.Yatangaje ko kwita ku muryango ari ngombwa kandi byihutirwa. Yagize ati: "Kwita ku muryango birihutirwa igihe cyose kubera akamaro kawo. Niho Imana yagennye ko umuntu avukira, akaharererwa, akahatorezwa ubumuntu; akahakurira akanahasazira. Uburere buhatangirwa ni indasimburwa. Igihugu kizima kigirwa n’ingo nzima, imiryango itekanye igira igihugu giteye imbere. Kwita ku muryango birihutirwa cyane kubera ibibazo biriho bituma umuryango usenyuka cyangwa ugata isura Imana yawuremanye, ibyishimo n’urukundo bikagabanyuka. Ibyo bibazo birimo ubukene, ibitekerezo bimwe na bimwe bibangamira umuryango n’ubuzima nko gukuramo inda no guhutaza umunyantege nke, guhohoterwa, gusuzugurana, abana babyaye imburagihe kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe bakomeje kwiyongera, abapfakazi batagira ubitaho, n’abandi. Ku muryango wa gikristu, kuwitaho ni ngombwa kandi kuko umuhamagaro wo kubaka urugo ni inzira iganisha ku butagatifu. Kuwitaho ni ngombwa kuko ariwo Kiliziya nto y’imuhira n’ishuri ry’ukwemera n’ubukristu".

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Padiri Charles Clément NIYIGENA yashimiye Umwepiskopi wabatangirije uyu mwaka. Yagaragaje ko ari amahirwe bagize yo kuwutangiriza muri iyi Paruwasi igaragaramo ikibazo cy’urubyiruko rukunze kwishyingira. Ahamya ko bafatanyije n’abakristu uyu mwaka bazawungukiramo byinshi.

Mu butumwa bufungura ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku muryango, Nyiricyubahiro Musenyeri yashishikarije abasaseridoti, abihayimana n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri kuzirikana impamvu y’umwaka w’umuryango n’ibikorwa bizawuranga birimo:

  1. Guha imbaraga ikenurabushyo ryo gutegura neza abashaka gushyingirwa hongerwa igihe cyo gutegura abagiye gushinga urugo, byibuze amezi 6 muri paruwasi zose. Inyigisho zitangwe n’abafite ubumenyi butandukanye kandi ziganzemo ubuhamya bw’ingo nkirisitu.
  2. Guha imbaraga ikenurabushyo riherekeza ingo z’abashakanye n’ibindi byiciro bigize umuryango hashyirwaho gahunda ihamye mu maparuwasi yose, yo guherekeza abashakanye hakurikijwe imyaka bamaranye bashyingiwe, hibandwa cyane ku myaka 5 ya mbere; guha imbaraga n’ubushobozi Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, hashyirwaho ibiro n’umukozi uhoraho muri buri paruwasi, buri vuriro rya Kiliziya, utoza kandi ukurikirana umunsi ku wundi abafasha b’ingo n’abitabira uguteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere
  3. Gutegura amahuriro ababyeyi baganiriramo iby’uburere bw’abana babo n’ibibazo bibangamiye uwo murimo muri iki gihe mu maparuwasi no mu mashuri; kuganira byimbitse hagati y’abafatanyabikorwa, Leta, Kiliziya n’ababyeyi, ku bibazo bibangamiye uburezi no ku burere bwiza bwahabwa abana.
  4. Guha imbaraga inama nyunguranabitekerezo ku bwiza no ku ngorane by’ubuzima bw’umuryango.
  5. Gukaza umurego mu ikenurabushyo ritega amatwi kandi ryunga imiryango ifite ibibazo. Guhitamo no guhugura amatsinda azakora ubwo butumwa, yaba agizwe n’abihayimana, abashakanye, abapfakazi, urubyiruko n’impuguke mu itegamatwi n’isanamitima.
  6. Kwinjiza ingo z’abashakanye mu nzego za buri paruwasi kugira ngo hajyeho ikenurabushyo ry’umuryango. Guhuriza ingo z’abakora ubutumwa muri Kiliziya (abagabuzi b’ingoboka, abari mu makorari, abari muri komote z’imiryango y’agisiyo gatolika n’imiryango mishya yitangira ubutumwa bwa kiliziya, impuguke gatolika…) mu matsinda yo kwitagatifuza bahugurirwamo, bahererwamo imyiherero, bakoreramo ubutumwa ku zindi ngo.
  7. Guteza imbere umuhamagaro w’iyogezabutumwa mu muryango. Gufasha imiryango kurushaho kugira uruhare mu gutegura amasakaramentu y’ibanze n’ugushyingirwa iwabo mu rugo. Gushishikariza abana kujya mu miryango y’agisiyo gatolika. Guha imbaraga itsinda ry’umuhamagaro (Groupe vocationnel) no kubikomeza muri paruwasi zose.
  8. Gushyiraho ikenurabushyo ry’abageze mu zabukuru. Gushishikariza abana n’urubyiruko guhugukira kugira umutima witura ineza, ushima, wubaha abakuru, kubasura bakaganira.
  9. Guha umwanya ikenurabushyo ry’urubyiruko.
  10. Gutangiza imyiteguro y’ihuriro rya 10 ry’imiryango. Gukora ihuriro (forum) ku rwego rwa paruwasi. Gutegura no gukora ihuriro ku rwego rw’akarere k’ikenurabushyo cyangwa duwayene.
  11. Gufasha ibyiciro bigize umuryango. Gufasha ibyiciro byose bigize umuryango guhanga imishinga yo kwiteza imbere. Gufasha imiryango yugarijwe n’ubukene kwivana mu mibereho mibi.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Nyiricyubahiro yahamagariye abakristu kureba umuryango ku buryo bwagutse nta kureba umugabo cyangwa umugore gusa ahubwo bakareba no ku bana, ba sogokuru, ba nyogokuru, imiryango ihana abageni, n’abandi bo mu muryango hagashyirwa imbere ubumwe n’ubuvandimwe. Yabibukije ko Imana yabahaye kugira uruhare mu gutanga ubuzima. Abasaba kubyara no kurera nk’uko Imana ibishaka no kwita ku burere bw’abana.

Umwepiskopi yasoje ubutumwa bwe yifuriza umwaka mwiza w’umuryango buri wese no kuzawuronkeramo imigisha ituruka ku Mana.

Umwepiskopi yasomye Misa ya mbere muri Santarali ya Musanze ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri mbere yo kujya gutangiza umwaka w'umuryango i Busogo mu Misa ya saa yine

Chorale "Stella Matutina" hamwe n' abakristu ba paruwasi ya Busogo bari bishimiye kwakira Umwepiskopi waje gutangiza umwaka w'umuryango muri Paruwasi yabo ku rwego rwa Diyosezi

Abanyeshuri bagiye guhabwa isakaramentu ry'ugukomezwa i Busogo bacana urumuri nk'ikimenyetso cy'uko na bo bagomba kumurikira abandi.

Umwepiskopi aramburira ibiganza ku bagiye gukomezwa

Clémentine MANIRAGABA, umukozi wa Diyosezi Ruhengeri ushinzwe kwita ku muryango ageza ubutumwa ku bakristu ba paruwasi ya Busogo

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO