Diyosezi ya Ruhengeri yashoje Forum y’Urubyiruko Gatolika

Ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 muri Paruwasi ya Runaba hasorejwe Forum y’Urubyiruko Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya 15. Insanganyamatsiko yayo igira iti: «Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye» (Intu 26,16).Yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1600. Yatangiye tariki ya 10 isozwa tariki ya 14 Kanama 2022. Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko mu Gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yaruhamagariye kurangwa n’ukwemera, urukundo n’ukwizera rugaragaza ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza. Yarusabye kurwanya ikibi cyose no kudatinya imbaraga za sekibi rugamije gutsinda urwango n’amacakubiri rukimika ubuvandimwe. Yarwibukije ko rufite Imana ko nta gikwiye kuruhungabanya.

Nyiricyubahiro Musenyeri arwibutsa ko kuba umujene ari amahirwe arusaba kudapfusha ubusa amahirwe ruhabwa na Kiliziya n’igihugu. Yagize, ati: «Kuba umujene ni umugisha, ni amahirwe. Bajene muri mu bihe byiza by’ubuzima bwanyu. Ikigero murimo ni ikigero cyiza. Imana yabahaye ubuzima, ibaha kuvuka bundi bushya muri batisimu, ibatungisha ijambo ryayo, ibaha amasakaramentu abatungira ubuzima, ibaha impano zitandukanye, ibaha umuryango Kiliziya, ibaha igihugu cyiza cy’u Rwanda. Ubuzima bwanyu bufite agaciro kuko kubarema ntabwo ari impanuka. Yabaremye ibafiteho umugambi. Imana ifite icyo ibifuzaho. Iki gihe mu buto bwanyu ni igihe mugomba gukoresha neza kugira ngo ubuzima bwanyu bugire agaciro, muzigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu, mukagirire Kiliziya, mukagirire n’Igihugu. Muzirikane amahirwe mufite muhabwa n’ababyeyi, Kiliziya n’Igihugu muzayabyaze umusaruro, ntimukayapfushe ubusa. Mwirinde ikintu cyose cyakwangiza ubuzima bwanyu bufite agaciro imbere y’Imana. Mwirinde ikintu cyabadindiza mu rugendo mugana aho Imana ibifuza. Mwirinde ibintu byose byangiza ubuzima bwanyu ahubwo mushake ibibubaka ku mpande zose».

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye urubyiruko rwitabiriye Forum abifuriza ko inyigisho rwahawe zazarufasha kurushaho agaciro ko kuba umukristu Gatolika, bitari umukristu ku izina gusa ahubwo umukristu wumva agomba kugira uruhare mu buzima bwa Kiliziya. Yasabye abapadiri bashinzwe urubyiruko mu maParuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri kwita by’umwihariko ku rubyiruko. Yatangaje gahunda nshya yo kwegera urubyiruko yiyongera ku zindi yo gukora Forum z’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Uturere tw’Ikenurabushyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, UWANYIRIGIRA Marie Chantal yasabye urubyiruko guharanira kuba intangarugero, kwerera bagenzi babo imbuto nziza no kugira indangagaciro n’imyifatire ibereye umunyarwanda. Yarukanguriye kuba umusemburo w’impinduka nziza aho rutuye rwirinda ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zose.Yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare igira mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu kwita ku rubyiruko, ayizeza kuzakomeza ubufatanye.

Mu izina ry’urubyiruko rwitabiriye Forum, NIYIGABA Alain yatangaje ko ibyo rwungukiye muri Forum bazabisangiza bagenzi babo. Urwo rubyiruko rwiyemeje kubyuka, rugahaguruka rukaba abahamya b’ukuri b’Inkuru Nziza ya Kristu aho ruri hose; guharanira kugendera hamwe mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa; guharanira ko imibiri yabo iba ingoro ya Roho Mutagatifu; gukura amaboko mu mifuka; kuba intwari, kudaterana ibikomere by’umubiri n’iby’umutima no kwimika isengesho. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri iruba hafi, asaba umwepiskopi wayo inkunga y’isengesho, amwizeza ko bazahorana ishyaka ryo kwiyubakira Diyosezi. Biteganyijwe ko Forum y’urubyiruko Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya 16 izabera muri Paruwasi ya Nyakinama mu mwaka utaha wa 2023.

Nyuma ya Forum ya diyosezi ku nshuro ya 15, abajene bagera ku 160 barimo abapadiri, ababikira, abafaratiri n’abafurere bazitabira Forum y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu izabera muri diyosezi ya kagbayi izatangira kuwa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO