Diyosezi ya Ruhengeri yashinze Paruwasi Nshya ya Busengo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashinze Paruwasi nshya ya Busengo. Yayiragije Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe. Ni paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Janja. Ifata Santarali ya Kamina ya Paruwasi Nemba, na Sikirisale Rubaga ya Santarali ya Kageyo ya Rwaza. Ikaba ihana imbibi na Janja mu Majyepfo, Bumara mu Burengerazuba, mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Rwaza, mu Burasirazuba hari Paruwasi ya Nemba. Ije ari paruwasi ya cumi na gatandatu mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Ifite icyicaro mu mudugudu wa Mugunga, Akagari ka Mwumba, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Igizwe n’ama Santarali atatu ariyo Busengo, Rubaga na Kamina, amasikirisale ni 19 n’imiryangoremezo 136.

Umuhango w’ishingwa ry’iyi Paruwasi no kuyiha umugisha wabereye mu Gitambo cya Misa, cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abapadiri baturutse hirya no hino muri diyosezi ndetse no hanze yayo. Ku buryo bw’umwihariko, mu bapadiri baturutse hanze ya diyosezi, harimo padiri Déogratias NIYIBIZI, umusaseridoti wa diyosezi ya Ruhengeri ukorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubutaliyani, dore ko yari asanzwe atuye muri succursale ya Rubaga ya paruwasi ya Rwaza ariko ubu ikaba ibarizwa muri paruwasi nshya ya Busengo. Ni umuhango kandi witabiriwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Madame NYIRARUGERO Dancille, komite nyobozi y’akarere ka Gakenke, abadepite, ingabo, polisi n’imbaga y’abakristu benshi bari bakereye kwizihiza uyu munsi.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya, yatangarije abakristu ba Busengo kurangwa n’urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi babo. Yamenyesheje abakristu ko nkuko Uhoraho yihitiyemo umusozi wa Siyoni, ari nako yihitiyemo uyu musozi wa Busengo ngo yuzuze umugambi wayo wo gukiza. « Uhoraho yihitiyemo Siyoni, ashaka ko imubera ingoro aturamo ayiha umugisha ayigwizamo ibiyitunga, abakene bayo abahaza umugati; abaherezabitambo bayo abasesuraho umukiro, n’abayoboke bayo bavuza impundu (reba Zab 131,13-16)».

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yibukije abakristu ko iyi Ngoro yeguriwe Imana none, ari ahantu hatagatifu bahererwa ibyiza bitagatifu, ko ari hamwe mu hantu bazajya bahurira n’umusaseridoti ubafasha mu mubano wabo n’Imana, ahereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha (reba Heb 5,1). Aha hantu bakazahahurira kenshi na Kristu mu Ijambo rye ndetse no mu masakaramentu akiza cyane cyane bahimbaza Misa Ntagatifu. Yabifurije ko urukundo rwabo rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, kugira ngo bashobore guhitamo ibitunganye. Bityo bazabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, bakera imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe (Fil 1,9-11).

Mu butumwa bwatanzwe, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko uyu mwanya ari uwo gushimira Imana n’abo inyuraho mu kuzuza umugambi wayo udakuka wo kubahunda ibyiza bakesha ubuntu bwayo. Yatangaje ko iyo umuntu ashubije amaso inyuma akibuka uko hano hari hameze mu myaka 10 ishize, akareba uko hameze ubu ashimira Imana kubera urukundo n’ineza yayo

Agaruka ku mateka maremare afitanye n’abakristu ba Paruwasi ya Busengo, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yatangaje ko ubwo yasuraga Paruwasi ya Janja ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 16/06/2012 yafashe urugendo, ageze ku kiraro cya Gaseke (ni ryo rembo ryinjira muri Janja uvuye i Bumara) yatunguwe no kubona abantu benshi bakikije umuhanda baririmba,bafite indangururamajwi ibafasha kugendera hamwe. Afata umwanya arabaramutsa gato akomeza urugendo ariko ngo yumva mu mutima we hagurumana urukundo n’impuhwe z’abo bari bamaze kuramukanya. Arebye igihe yakoresheje ngo agere kuri Janja, kandi yakoresheje imodoka, abaza Padiri Mukuru ukuntu bariya bakristu ba Busengo bahagera n’amaguru. Umwepiskopi yagize ati: « Icyo gihe nahise numva nkwiriye gushinga Paruwasi i Busengo ku buryo bwihutirwa».

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yamenyejeje aba bakristu ko Busengo yabaye Paruwasi itakiri Santarali. Yabahamagariye gukora ibishoboka byose kugira ngo bose biyumve nk’abana ba Paruwasi Busengo (conscience paroissiale). Bagaharanira guteza imbere Paruwasi yabo no gukura biyumva nk’abana ba Diyosezi ya Ruhengeri (conscience diocesaine) nka Paruwasi ya 16. Igomba kugira uruhare mu buzima no mu butumwa bwayo.

Yashimiye buri wese wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Paruwasi. By’umwihariko yashimiye ibikorwa bya Papa bishyigikira iyogezabutumwa, Inama Nkuru y’Abepiskopi bo muri Espagne, Ubudage, Missio Aachen, Archidiocese ya Cologne, Munich na Freising, na Bamberg. Nyiricyubahiro yifurije ubutumwa bwiza ba Padiri François Régis BAGERAGEZA, Padiri Mukuru wa paruwasi nshya ya Busengo na Padiri Petero NTAKARAKORWA, padiri wungirije ushinzwe umutungo wa paruwasi ya Busengo.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, NYIRARUGERO Dancilla yahamagariye abakristu ba Busengo kuzabyaza umusaruro iyi Paruwasi. Yijeje umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuzafatanya mu guteza imbere iyi Paruwasi.

Abakristu ba Paruwasi ya Busengo batangaje ko iyi Paruwasi yabegereye, bahamya ko bazayikorera nk’iyabo, bakayibyaza umusaruro, ikababera isoko y’ubutungane. Bijeje Umwepiskopi wabo kuzafatanya n’abapadiri babo kuzarangiza neza ubutumwa bahamagarirwa.

Umuhango w’ishingwa rya Paruwasi nshya ya Busengo wasojwe no gufata amafoto y’urwibutso. Kubera ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, padiri mukuru wa Janja, Padiri Bonaventure TWAMBAZIMANA, yamenyesheje abari aho ko umunsi w’ibirori bazawubamenyesha igihe icyorezo kizaba kimaze kugenza make.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO