Ku Cyumweru tariki ya 23/11/2025, muri Paruwasi ya Nyakinama, Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rw’Itumanaho n’Itangazamakuru Gatolika, Umunsi mukuru wa Kristu-Umwami waragijwe iyo Paruwasi n’Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Ibyo birori byabimburiwe na Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Byitabiriwe n’abasaseridoti, abihayimana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Visi-Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KAYIRANGA Théobald, Meya w’Akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette n’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta ndetse n’Abalayiki benshi cyane.
Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, yibutsa abakristu ko Kristu ari Umwami w’Ijuru n’Isi ubuziraherezo, Umwami mwiza utangaje utandukanye n’abami b’Isi. Yabashishikarije kurushaho kurangamira ingoma ya Kristu, ingoma y’urukundo, amahoro, ukuri n’ubutabera. Yabahamagariye gutinyuka bagahamya Yezu Kristu bemeye kuyoboka mu gihe muri iyi si hari benshi bimuye Imana bakimika ibigirwamana bifite amasura anyuranye mu mitima yabo birimo ifaranga, ikuzo, ishyari, ubugomeramana, ikinyoma n’ibindi. Yashishikarije abakristu gukunda Imana no kubaha ugushaka kwayo, kwicisha bugufi no kuba abagaragu
bitanga. Yabibukije ko muri iyi si turi abagenzi, ba nyamucumbitsi cyangwa nyirabacumbitsi abasaba kutazagira ubayobya muri uru rugendo. Yabararikiye kwemera kugengwa n’amatwara ya Yezu Kristu, akaganza mu mitima yabo, mu ngo, mu miryango, mu mirimo no mu butumwa aho bari hose.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije Yubile nziza abakristu muri rusange n’abanyamakuru gatolika by’umwihariko, anabigisha akamaro k’itangazamakuru n’itumanaho, ashima uruhare bigira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya, agaragaza ko itangazamakuru ari umuyoboro w’urukundo n’amahoro : « Itangazamakuru niribe umuyoboro w’ukuri, urukundo, ineza n’amahoro dukesha Yezu Kristu Umwami w’amahoro. Itangazamakuru niribe iryo kwamamaza ibyiza no kwamagana ikibi. Itangazamakuru ribe iryo gutangaza urumuri rw’ukuri rwirukana umwijima w’ikinyoma n’icyaha. Itangazamakuru ribe iryo kubaka aho gusenya. Umunyamakuru abereho kwamamaza Inkuru Nziza mu nyandiko, mu majwi no mu mashusho ».
Kubera ko muri iki gihe tugezemo ntawe ushobora gukora ikenurabushyo ryegereye koko
abakristu adakoresheje ikoranabuhanga, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yavuze
ko iyo ari imwe mu mpamvu Diyosezi ya Ruhengeri yashyize imbaraga mu gokora
iyogezabutumwa yifashishije Itumanaho n’Itangazamakuru bidatana n’ikoranabuhanga.
Bizanayifasha kurushaho gushyigikira ubumwe mu muryango w’abana b’Imana ari wo Kiliziya
kubera ko « Imbuga nkoranyambaga, radiyo, televiziyo n’ibindi bitangazamakuru, bifasha
abakristu guhura no kugirana ubumwe kabone n’aho baba batari hamwe. Ibi byagaragaye cyane
mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 ».
Nubwo ikoranabuhanga mu itumanaho n’itangazamakuru rifite akamaro kanini, Umwepiskopi
yibukije ko ari inkota y’amugi abiri. Uko ritugezaho ibyiza ni nako ritugezaho ibibi bitari
bikeya, cyane cyane iyo umuntu atazi kurikoresha neza. Yasabye abantu bose, cyane cyane
abana n’urubyiruko, gufatira urugero kuri Mutagatifu Carlo Acutis mu gukoresha neza
ikoranabuhanga, by’umwihariko mu buzima n’ubutumwa bya Kiliziya. Mu gihe gito uwo
mutagatifu yamaze kuri iyi si, « yaranzwe n’imigenzo myiza ya gikristu no gukunda Ukaristiya
na Bikira Mariya. Kubera ubumenyi yari afite mu ikoranabuhanga, yashinze urubuga rwa
internet yakoreshaga akundisha abantu Yezu Kristu mu Ukaristiya, kandi abafasha kurushaho
gukomera mu kwemera abinyujije mu bitangaza by’Ukaristiya yamamaje yifashije
ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Itangazamakuru ». Ishusho y’uwo mutagatifu yashyizwe kuri
Paruwasi ya Nyakinama nk’ikimenyetso cy’iyo Yubile.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye
uruhare rw’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda harimo no kujijura abaturage,
bakamenya inshingano zabo mu kwiteza imbere no kubaka Igihugu gitekanye. Yashimiye kandi
Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu bikorwa binyuranye
byo guteza imbere abanyarwanda birimo iby’uburezi, ubuzima n’ibindi, ayizeza gukomeza ubwo
bufatanye ; kandi asaba abakristu bose kurushaho kurangwa n’isuku.
Padiri Fidèle MUTABAZI, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe itumanaho akaba n’umuyobozi wa Kinyamateka, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yateganyije uwo mwanya wo guhimbaza iyo yubile y’impurirane mu rwego rw’itangazamakuru n’itumanaho, agaragaza ibikwiye kwitabwaho kugira ngo ikoranabuhanga mu itumanaho rirusheho gutera imbere muri Kiliziya birimo kongerera imbaraga inzego zishinzwe itumanaho mu maparuwasi, no kugira ibiro by’itumanaho muri buri Diyosezi; kongera umubare w’abakora mu itangazamakuru n’itumanaho no kongerera ubushobozi abarigiramo uruhare.
Mu gusoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yahaye abashinzwe Komisiyo y’Itumanaho n’Itangazamakuru mu maparuwase yose ibimenyetso bizajya bibaranga kandi abohereza mu butumwa ku mugaragaro. Yahaye n’ishimwe bimwe mu bitangazamakuru bikorana bya hafi na Diyosezi ya Ruhengeri, abantu n’amaparuwasi bitanga mu Itumanaho n’Itangazamakuru bya Diyosezi, na media clubs zo mashuri gatolika yitabiriye amarushanwa yo kwitegura guhimbaza iyo Yubile. Ibirori byasojwe n’ubusabane n’isengesho.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA