Ku Cyumweru tariki ya 05/07/2025, muri Paruwasi ya Kampanga hizihirijwe Yubile y’impurirane mu rwego rw’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe (Caritas). Ni Yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Hanahimbajwe Yubile y’imyaka 25 Paruwasi ya Kampanga imaze ishinzwe. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yimitse ishusho y’Umutima Utagira inenge wa Yezu waragijwe iyo Paruwasi nk’ikimenyetso cy’iyo Yubile. Yahaye kandi umugisha inzu yahawe umukene wo muri iyo Paruwasi yubatswe na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze umurimo w’ubusomyi ku bafaratiri batanu aribo: Hubert BAGANIZI, Gérard HAKIZIMANA, Gustave IGIRANEZA, Grâce de Dieu NIYOGUSHIMIRWA na Alphonse NIYOYIRORERA. Umwepiskopi yatanze umurimo w’ubuhereza ku bafaratiri 9 ari bo: Patrice BAKARASI, Ernest DUKUZUMUREMYI, Jean Marie Vianney MANIRAGUHA, Daniel MANIRAKIZA, Jean Baptiste MUHIRE, Albert NIYOMUGENGA, Philémon NIYOYITA, Gervais NKURUNZIZA na Vincent TWAMBAZIMANA.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagaragaje ko guhimbaza iyo Yubile y’inyabutatu ari umwanya Imana ibahaye wo kwibukiranya amateka yaranze ubuzima bwabo bakabonamo Ubuntu bwayo. Yavuze ko uyu ari umwaka Mutagatifu, umwaka w’ibyishimo, umwaka w’imigisha y’igisagirane bakesha guhimbaza Yubile. Ku bakristu, Yubile ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma ku byo banyuzemo, bagashimira Imana bayiragiza imigambi mishya bafite mu kujya mbere. Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku murage w’urukundo bahawe na Yezu Kristu, abahamagarira kurushaho kugira umutima ukunda nk’uwa Yezu Kristu. Yabasabye gukomera kuri uwo murage w’urukundo. Yagize ati: “Ikigomba kuturanga muri ubu buzima bwacu nk’abakristu ni urukundo. Umuntu yabigereranya nk’ikarita ndangamuntu, urukundo tukarwita nk’ikarita ndangamukristu. Urukundo ni urwandiko rw’inzira ijya mu ijuru rw’umukristu. Urukundo twarugereranya na Permis de résidence cyangwa visa izatugeza mu ijuru, urwandiko ruduhesha gutura ijuru ubuziraherezo”.
Umwepiskopi yibukije abakristu ko urukundo abashishikariza atari amarangamutima cyangwa ibikorwa bihishe inyungu bwite za hato na hato umuntu ashobora gukurikirana, urukundo ari urwitangira abandi, urukundo rwakira bose ntawe ruheje cyane cyane rwita ku baciye bugufi, abakene, abari mu kaga, indushyi, n’abatagira kivurira byose. Kugira neza utyo ni ukwakira Yezu Kristu muri abo baciye bugufi. Yabasobanuriye ko ibyo bikorwa by’urukundo ari ingingo z’urubanza ku munsi w’imperuka. Abibutsa ko ibyo bikorwa Yezu avuga bikubiye mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo, umutwe wa 25: gufungurira abashonji, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi, gusura imbohe, kuba ijwi ry’abapfukiranwa, kurenganura abatagira kirengera, gutabariza abatsikamiwe n’ibindi bikorwa byiza bigaragarizwa abari mu kaga. Yabararikiye gufatira urugero ku bakristu ba mbere baranzwe n’umutima umwe, amatwara amwe, gukunda Yezu Kristu, kurangwa n’amatwara ya Yezu Kristu no gufatira urugero kuri Mutagatifu Maritini w’i Turu na Mutagatifu Visenti wa Pawulo baranzwe n’umutima ukunda Yezu Kristu bitangira abakene.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abantu bose bagize uruhare mu iterambere rya Paruwasi ya Kampanga mu myaka 25 imaze ishinzwe. Ku buryo bw’umwihariko, yashimiye Padiri Kabayole ku ruhare yagize mu gufasha abakristu bayo kuri roho no ku mubiri, asaba abakristu ba Paruwasi ya Kampanga gukomeza guhuza imbaraga, barangwa n’ubufatanye hagati yabo n’abasaseridoti bayikoreramo ubutumwa baharanira kurushaho kujya mbere. Yabifurije kurangamira Yezu Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro by’umwihariko muri iki gihe cya Yubile.
Mu gusoza, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ibyemezo by’ishimwe ku bantu bitangiye ubutumwa bwa Caritas mu nzego zinyuranye muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA