Ku cyumweru tariki ya 08/06/2025 Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rw’abalayiki n’imiryango y’agisiyo gatolika n’andi matsinda y’abalayiki. Iyo Yubile yizihirijwe muri Paruwasi ya Runaba, ikaba imwe muri paruwasi za diyosezi yacu zegereye cyane igihugu cya Uganda, cyagize abahowe Imana benshi b’abalayiki barimo na Karoli Lwanga, umurinzi n’umuvugizi w’abalayiki.
Ngiyo imwe mu mpamvu zatumye iyo Yubile ihimbarizwa i Runaba kandi igashyirwa ku munsi mukuru wa Pentekositi, na wo wari wabaye ku itariki yegereye iya 3 Kamena twizihizaho Karoli Lwanga na bagenzi bahowe Imana. Byanabaye mahire ko kuri uyu munsi mukuru wa Pentekositi aho tuzirikana kwakira Roho Mutagatifu uduha imbaraga zo kubera Kristu abagabo mu bantu, abanyeshuri 17 babyiteguye bo mu Ishuri ryisumbuye rya Runaba (Ecole Secondaire St Charles Lwanga) bahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa, bityo bishimangira ko abalayiki bafite ubutumwa bwo kuba umunyu n’urumuri rw’isi aho bari hose.
Umwepiskopi yahamagariye abakristu gukomera kuri Kristu bazirikana agaciro ka Batisimu bahawe, abasaba gukomera kuri iyo sano y’ubukristu. Yabasabye gukomera kuri Roho Mutagatifu ubafasha gutsinda ibishuko bya shitani. Yabashishikarije guharanira kwimika Imana birinda ibikorwa bisimbura Imana no kuyisimbuza ibindi birimo birimo ifaranga, ubukire n’ibindi twahindura ibigirwamana. Yavuze ko iyo umuntu yitegereje abahinduye imana zabo ifaranga n’ibintu, usanga nta byishimo birambye bashobora kugeraho, ndetse hari n’ubwo iyo biteye bityo habamo no kubura amahoro, ukayabuza n’abandi, hakaziramo ishyari, inzangano no kwitwara bunyamaswa ». Yasabye abakristu kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu birinda ibibagusha mu nzangano. Yagize ati « Ibigirwamana bidukururira mu nzangano n’ishyari, ubugizi bwa nabi, amakimbirane, ndetse hari n’ubwo bigera no mu miryango irimo n’iy’abakristu. Nimucyo rero tuzibukire inzira itujyana mu bucibwe ahubwo duhate ibirenge inzira itugeza mu mukiro dukesha kwakira Roho w’Imana akadutagatifuza, akatumurikira, akatugenga, akatuyobora mu nzira y’umukiro ».
Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye abalayiki ko bumvise ko Kiliziya ari iyabo, ashima uruhare rwabo mu bikorerwa mu ma paruwasi, mu ma santarali, mu masikirisale, mu miryangoremezo no mu ngo zabo. Yashimiye abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri ku ruhare bagaragaza mu iterambere rya Diyosezi yabo. Yabibukije ko uruhare rwabo ari ndasimburwa kandi ko abagize umuryango w’Imana bose ari magirirane bakaba bahamagariwe kuzuzanya, kuko nta mulayiki ukwiye kuba indorerezi muri Kiliziya.
Padiri Festus NZEYIMANA ushinzwe Komisiyo y’Abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abakristu insanganyamatsiko y’uwo munsi w’Abalayiki igira iti « Nimugire ubutwari muri Kristu We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro ». Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Soline MUKAMANA yashimye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu, asaba abalayiki gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, babera bagenzi babo urugero mu kwimakaza imibereho n’imibanire myiza mu ngo zabo. Bwana Jean Damascène MPAMO uhagarariye abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri ahamya ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo muri Kiliziya. Yasabye ko ubufatanye bwabo n’abasaseridoti muri paruwasi zabo bwakomeza kwera imbuto hagamijwe guteza imbere iyi Diyosezi. Yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri uhoza ku mutima abakristu, amwizeza ko bari kumwe muri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu hashingwa amaparuwasi mashya mu rwego rwo kwegera abakristu abaruhura ingendo ndende bakora.
Kuri iyo yubile abari mu miryango y’agisiyo gatolika, amahuriro n’amatsinda y’abasenga bagaragaje ko bakomeye ku ntego yo gufatana urunana, mu cyerekezo cyo kujya mbere mu bukristu biyubaka kuri roho no ku mubiri.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA