Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje umunsi wa 20 w'urubyiruko Gatolika mu Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, muri Paruwasi ya Butete hahimbarijwe umunsi w’urubyiruko Gatolika mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 20. Ni umunsi witabiriwe n’Abasaseridoti biganjemo abashinzwe urubyiruko, Abiyeguriyimana, urubyiruko ruturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi yacu n’abashyitsi baturutse mu nzego za leta. Ubuyobozi bwite bwa leta bwari buhagarariwe na Madamu MUKAMANA Solina, Umuyobozi w’Akarere ka Burera. Muri uyu mwaka, uyu munsi ukaba uhimbajwe turi no mu byishimo bya Yubile y’impurirane: Imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda. Ni muri urwo rwego mu gitambo cya Misa cy’uyu munsi, urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 86 bahawe amasakaramentu y’ibanze (Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Abiringiye uhoraho ntibadohoka mu rugendo” (Iz 40, 31).

Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe na Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho ye kuri uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba umunsi w’urubyiruko wabaye mu gihe turi muri Yubile y’impurirane igihe cyo gushimira Imana. Agendeye ku ivanjili yo kuri iki cyumweru, Umwepiskopi yagarutse ku gitangaza cya mbere Yezu yakoreye mu bukwe bwa i Kana, aho yahinduye amazi divayi. Yavuze ko icyo ari ikimenyetso cy’uko aho Yezu na Bikira Mariya bari, haboneka ubuzima, amahoro, n’ihumure. Yibukije ko Bikira Mariya ahora adusabira, kandi adatinya kudutakambira ku Mana mu gihe gikwiye.Yakomeje avuga ko kumvira Yezu Kristu ari byo byonyine bizatuma abantu bahorana amizero n’amahoro, ndetse binatuma uwari ukennye cyangwa utagira agaciro, ahabwa icyubahiro n’agaciro mu buzima kubera ko Imana iriho kandi ikaba itigera itererana abayo.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza igitambo cya Misa hatanzwe ubutumwa butandukanye: Mu ijambo rya komite y’urubyiruko muri Diyosezi, twagejejweho na IZERE IRAGENA Pascaline (Présidente) na Emmanuel UWURUKUNDO (Umwanditsi), abo bajene bibanze cyane ku byo bishimira kandi bashima. Bashimiye uburyo bitaweho muri Kiliziya n’ababashinzwe, impuhwe bashyiriweho mu mwaka wa Yubile, ndetse n’uburyo forumu no guhimbaza Yubile mu rwego rw’urubyiruko mu Rwanda byabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri mu kwezi kwa Kanama 2024 byagenze neza. Bagejeje k’Umwepiskopi no ku bandi bantu bitabiriye ibyo birori ibikorwa by’ingenzi bateganya kuzakora muri uyu mwaka w’ikenurabushyo 2024/2025. Muri byo, bagarutse kuri Yubile mu rwego rw’urubyiruko izahimbarizwa muri Paruwasi ya Gahunga hanasozwa forum y’urubyiruko muri Diyosezi. Mu gusoza ijambo ryabo, basabye Kiliziya n’ababyeyi gukomeza kubaba hafi muri byose kandi babizeza ko na bo biteguye kujya bumvira inama bagirwa.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Burera yashimye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, imikoranire myiza Diyosezi ifitanye n’Akarere ka Burera. Yashimiye abitabiriye uyu munsi bose, yibutsa urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu na Kiliziya, ko ari bo bagomba kwitegurira ejo habo hazaza bityo asaba urubyiruko gukomeza kurangwa no gukorera hamwe no kugira imyitwarire myiza barangwa no kunga ubumwe nk’abakristu n’abana b’abanyarwanda.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, yashimiye abantu bose bitabiriye uyu munsi by’umwihariko Umwepiskopi waje kwifatanya n’urubyiruko. Yashishikarije urubyiruko gutangira kwitegura urugendo nyobokamana ruzabera i Kibeho mu kwezi kwa Kanama 2025. Icyo gihe Abepiskopi bose bo muri Afulika no mu birwa bya Madagasikari bazaba bari mu nama yabo hano mu Rwanda. Mu gusoza iyi nama bakaba bazifatanya n’urubyiruko rwo mu Rwanda muri uru rugendo nyobokamana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasabye urubyiruko gukomeza kugendana amizero nta kudohoka, kubera ko bafite ababyeyi na Kiliziya nk’impano y’agaciro Imana yabahaye, bityo abasaba kutadohoka ahubwo bagashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere birinda gupfusha ubusa amahirwe bafite harimo kuba bafite ababyeyi na Kiliziya babakunda. Yaboneyeho gusaba ababyeyi kutadohoka ku nshingano zo kurera, abibutsa ko ari ubutumwa bahawe n’Imana kandi ko bagomba kurera abana neza, bakabarinda ingeso mbi zishobora kubangiriza ubuzima. Yashimiye urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri uburyo bitwaye neza mu gihe cyo guhimbaza yubile y’impurirane mu rwego rw’urubyiruko mu Rwanda yahimbarijwe muri Diyosezi yacu. Yashimiye na Komisiyo y’urubyiruko ya Diyosezi na Paruwasi ya Butete uburyo bateguye uyu munsi ukaba waragenze neza.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka. Muri uyu mwaka wizihijwe mbere ho icyumweru kubera ko byagaragaye ko guhimbaza uyu munsi ku itariki imwe ku rwego rwa Diyosezi no ku rwego rwa za Paruwasi bituma udahimbazwa neza uko bikwiye ku rwego rwa Diyosezi, kubera ko no mu ma Paruwasi uba wizihijwe. Muri uyu mwaka wa 2025 Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bemeje ko ibyumweru 2 bisoza ukwezi bizajya biharirwa guhimbaza uwo munsi no gusoza ukwezi k’urubyiruko. Muri Diyosezi yacu ya Ruhengeri, ukwezi k’urubyiruko kuzasozwa ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 akaba ari na wo munsi umunsi mukuru w’urubyiruko uzahimbazwa ku rwego rwa za Paruwasi.

Mu gusoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangaje ko umunsi nk’uyu mu mwaka wa 2026 uzahimbarizwa muri Paruwasi ya Janja. Nyuma y’igitambo cya Misa, habaye ubusabane bw’urubyiruko, abayobozi mu nzego za Kiliziya na Leta, binyuze mu gusangira, mu mbyino, imivugo n’indirimbo.

Mutagatifu Yohani Bosiko, Umurinzi w’urubyiruko. Udusabire!

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO