Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Umunsi wa 18 w’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda

Muri Kiliziya y’u Rwanda icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka, ni umunsi wahariwe kuzirikana ku rubyiruko. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Mutarama 2023 hirya no hino mu ma paruwasi yose agize Diyosezi yacu hizihijwe uyu munsi. Ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, uyu munsi wizihirijwe muri Paruwasi ya Bumara witabirwa n’urubyiruko rw’iyi Paruwasi ndetse n’urubyiruko ruhagarariye abandi ruturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi yacu.

Ibirori byo guhimbaza uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, hari kandi Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi, Padiri Festus NZEYIMANA, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi na Padiri Straton NKURUNZIZA, ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Janja. Inzego bwite za leta zikaba zari zihagarariwe na Bwana NIYONSENGA Aimé, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu. Insanganyamatsiko y’uyu munsi kandi izayobora urubyiruko uyu mwaka wose ikaba igira iti “Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta.” (Lk1, 39).

Mbere yuko Umwepiskopi ageza ku rubyiruko ubutumwa bw’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bugenewe uyu munsi, yibukije ko kugena umunsi wihariye w’urubyiruko ari umwanya mwiza wo kugaragariza urubyiruko ko rwitaweho kandi ko Kiliziya iruhoza ku mutima. Ubutumwa bw’uyu munsi bukaba bwarahamagariraraga urubyiruko guhaguruka nka Bikira Mariya bagashyira bagenzi babo Inkuru nziza ya Yezu nk’uko na Bikira Mariya yasuye mubyara we Elizabeti amushyiriye Yezu. Ubutumwa bw’uyu munsi bukaba bwarakanguriye urubyiruko kwirinda gukurwa umutima n’ibibazo biriho muri iki gihe, ahubwo bakwiye kurangwa no guhaguruka bagafatanya n’abandi kubonera ibisubizo ibyo bibazo byugarije isi, kugira ngo ibyo bishoboke urubyiruko rwasabwe kumva ko nta handi rukwiriye gushyira amizero uretse kuri Yezu we soko y’amahoro nyakuri, bityo bakaba bakwiriye guharanira gushakashaka Imana kurusha ibindi byose bakeka ko byabazanira umunezero nk’amafaranga n’ibindi. Mbere yo gutanga umugisha usoza, Umwepiskopi yashimiye abakristu ba Bumara, aboneraho gusaba abakristu bose kuzasabira Nyirubutungane Papa Benedigito uzasura igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo uruzinduko rwe muri Afulika ruzagenze neza.

Nyuma y’igitambo cya Misa hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu ijambo ry’umwe mubahagarariye urubyiruko muri Diyosezi yagarutse ku bikorwa byakozwe, anaboneraho kugaragaza ibikorwa by’ingenzi bizakorwa muri uyu mwaka; anashishikariza urubyiruko rwitabiriye uyu munsi kuzagira uruhare rugaragara muri ibyo bikorwa. Bimwe mu bikorwa yagarutseho ni: urugendo nyobokamana ruteganyijwe mu kwezi kwa Werurwe 2023 ruzakorerwa ku ngoro ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima; hari kandi amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe igokombe cya Sinodi azatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ndetse no kuzitabira Forum ziteganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2023 haba iyo ku rwego rwa Diyosezi izabera muri Paruwasi ya Nyakinama, n’iyo ku rwego rw’igihugu izabera muri arikidiyosezi ya Kigali. Mu ijambo ry’uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, Bwana DUSHIME Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza yashimiye Kiliziya Gatolika yagennye uyu munsi w’urubyiruko, ashimira Umwepiskopi uruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu gufatanya na leta kubaka umuntu wuzuye haba kuri roho no ku mubiri.

Mu butumwa bw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimiye Paruwasi ya Bumara na komisiyo y’urubyiruko ya Diyosezi bateguye neza uyu munsi, ashimira abawugizemo uruhare bose kugira ngo ugende neza. Yasabye abitabiriye uyu munsi bo mu nzego zose by’umwihariko Komisiyo y’urubyiruko kwita k’urubyiruko rw’ingeri zose no gushaka uburyo bwakoreshwa kugira ngo urubyiruko rw’abasore rugaragare mu bikorwa bya Kiliziya; aha akaba yaribukije ko byaba byiza hagiye hategurwa amarushanwa y’imikino, igihe bahuriye muri iyi mikino ukaba n’umwanya mwiza wo kurwigisha, uretse kandi no kuba ari uburyo bwo gukurura urubyiruko yasabye ko siporo yahabwa imbaraga hagamijwe gufasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza. Yakanguriye urubyiruko kwitabira ibikorwa bagejejweho bakabigiramo uruhare rufatika. Mu gusoza ijambo rye, yasabye ko kwita ku rubyiruko bidakwiye guharirwa gusa komisiyo y’urubyiruko, ahubwo ko inzego zose zikwiye kubishyiramo ingufu asaba ko komisiyo zose zahuza imbaraga zigakorera hamwe hagamijwe kwita ku rubyiruko cyane cyane komisiyo y’uburezi na komisiyo y’umuryango. Yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane ahubwo bagaharanira kubera abato urugero rwiza.

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’imbyino, indirimbo imivugo ndetse n’ubusabane. Mu busabane abakristu ba Paruwasi ya Bumara bakaba barashikirije Umwepiskopi impano zitandukanye. Turabamenyesha ko mu rwego rwo kwitegura neza guhimbaza uyu munsi, ukwezi kwa mutarama kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko, hakozwe kandi n’isengesho rya Noveni yateguraga uyu munsi. Umunsi w’urubyiruko Gatolika mu Rwanda ku rwego rwa Diyosezi yacu mu mwaka wa 2024 uzabera muri Paruwasi ya Kanaba nk’uko byatangajwe n’Umwepiskopi.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO