Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Misa yo gusoza umwaka wa 2025

Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, muri Katedrali ya Ruhengeri, hahimbarijwe Misa yo gusoza umwaka wa 2025 no gushimira Imana kubera ineza yayo ikomeje kwigaragariza ku buryo bw’agatangaza muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu butumwa yagejeje ku bakristu, yavuze ko umwaka wa 2025 waranzwe n’ubuntu bw’Imana. Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza birenze n’ibyo twatekerezaga. Imana iragahora isingizwa. Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse kuri bimwe mu byiza Imana yasendereje muri Diyosezi (impano y’ubuzima, imbuto za Yubile y’Impurirarne, ingabire abakristu baronkeye mu masakramentu, ibikorwa by’iterambere twagezeho n’ibindi), maze asaba abakristu guhora iteka bayishimira. Yanafashe umwanya wo kuzirikana abantu bose batabarutse muri 2025 maze abifuriza kuruhukira mu mahoro mu ijuru.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagaragaje ko afite ku mutima n’abantu bose bari mu ngorane zinyuranye, abarwayi, abanyantege nke, abasaza n’abakecuru n’abandi bari mu bigeragezo, ahamagarira abakritu kurushaho kugoboka abari muri izo ngorane no kwinjira mu mwaka wa 2026 biringiye Imana Nyirimpuwe Yo iturindira ubuzima, ikaturengera muri byose. Ubwo butumwa yabuze muri aya magambo : “Ubu rero turitegura kwinjira mu mwaka mushya. Iyo dusubije amaso inyuma tukareba ubuntu bw’Imana bituma twinjira muri uyu mwaka mushya twizeye, turangwa n’ukwizera kubera ko Imana yacu ari Imana itivuguruza mu rukundo rwayo. Ubu rero turashimira Imana kandi tukayiragiza ; dushyize imbere yayo, mu biganza byayo, ubuzima bwacu n’ibyacu. Ndagira ngo mbashimire ko mwaje muri benshi kugira ngo dushimire Imana, dusoze uyu mwaka turi kumwe”. Umwepiskopi yasoje yifuriza abantu bose kuzagira umwaka mushya muhire wa 2026 !

Abakristu bitabiriye iyo Misa ya Te Deum na bo bashimiye Imana yabagiriye ubuntu bugeretse ku bundi yabagiriye, babigaragariza mu ndirimbo no mu masengesho bayituye. Mu maso habo hari hacyeye, kuko ibyishimo byari byuzuye imitima yabo byanagaragariraga inyuma. Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yifatanyije na bo gushimira Nyagasani, anabakangurira guharanira amahoro birinda amakimbirane n’ubusinzi. « Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu » (Ef 1, 3).

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO