Diyosezi ya Ruhengeri yagobotse abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Gacaca bahuye n’ibiza

Ku wa gatandatu tariki ya 23/06/2018, intumwa za Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri zirangajwe imbere na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri zashikirije inkunga abaturage bo muri Paruwasi ya Gahunga bagwiririwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 20/05/2018 igahitana ubuzima bw’abantu babiri, igasenya amazu 40 andi 348 akononekara bikabije, ikangiriza imyaka ku kigero cya ha 137, ikangiriza ndetse n’ibikorwa remezo.

Imfashanyo yatanzwe ku miryango 224 yatoranijwe n’inzego za Paruwasi ya Gahunga hakurikijwe imiryango ibabaye kurusha iyindi yo mu mirenge ya Gahunga na Gacaca yo mu turere twa Burera na Musanze.

Mu mfashanyo yatanzwe harimo ibiribwa bigizwe na toni 5 z’ibishyimbo, toni 2 na 800 z’ifu ya kawunga na litiro 448 z’amavuta yo kurya. Hatanzwemo kandi ibitenge 35 bishya bigenewe abagore 35 bo muri iyo miryango yafashijwe batoranijwe hakurikijwe abababaye kurusha abandi. Hanatanzwe kandi amabati 200 yagenewe gusakara inzu 8 muzasenywe n’ibyo biza. Mu rwego rwo gufasha abahuye n’ibiza kubona ibikorwa by’ubuvuzi, hatanzwe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ku bantu 200 bakomoka mu miryango 40 ibabaye kurushya iyindi. Agaciro k’ibyatanzwe byose hamwe kakaba kangana na 6.575.000 Frw.

Mugufata ijambo, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahumurije abahuye n’ibiza, abasaba kwihangana, gukomera no kutiheba. Nyiricyubahiro Musenyeri yijeje kandi abaturage bahuye n’ibiza ko usibye ubufasha bahawe no mu gihe cy’ihinga, Diyosezi ya Ruhengeri izabagenera imbuto yo guhinga.Yasabye kandi abo baturage kwishakamo ubwabo imbaraga zo gukemura ibibazo bahuye nabyo no kurangwa n’urukundo no gutabarana hagati yabo kuko Urukundo ari umurage waYezu Kristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashoje ijambo rye yifuriza abari aho bose umugisha w’Imana. Mu Ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana HABYARIMANA Jean Baptiste, yashimiye Kiliziya Gatolika muri rusange uruhare rwayo mu mibereho y’abaturage anashimira by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri imfashanyo yageneye abo baturage basizwe iheruheru n’ibiza.

Bwana HABYARIMANA Jean Baptiste yijeje abahuye n’ibiza ko Ubuyobozi bw’Akarere bufatanije n’abafatanyabikorwa bugiye gukora ibishoboka bukubakira abasenyewe n’ibiza, ubu badafite aho bikinga. Nyuma yo guhabwa imfashanyo, abatanze ubuhamya bose bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yabitayeho mu bihe bikomeye , banizeza kandi ko ibyo bahawe bazabikoresha neza.

Jean Damascène BAZASEKABARUHE
Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri