Basaseridoti, nimubere ubushyo urugero rwiza rw’ubutungane, urugero rwiza rw’ubukristu

Ayo ni amagamo yavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019, ubwo yatangaga isakaramentu ry’ubusaseridoti ku badiyakoni bakomoka muri Paruwasi ya GAHUNGA: Diyakoni Jean Nepomuscène TWIZERIMANA na Diyakoni Evariste NDABAGORAGORA. Ibi byabereye mu gitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa yine muri Paruwasi ya GAHUNGA yaragijwe Yezu Nyiripuhwe. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye mu nzego za Leta: Umuyobozi BURERA, Umuyobozi w’akarere ka BURERA ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya GAHUNGA na KINIGI,abahagarariye polisi n’ingabo,… Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA,Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ari kumwe n’abasaseridoti, abihayimana, n’abandi bakristu baturutse mu maparuwasi ya Diyosezi RUHENGERI. Mu nyigisho ye, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yabwiye imbaga y’ abakristu ko ari umunsi udasanzwe agira ati”Bavandimwe nkunda, uyu ni umunsi udasanzwe muri iyi Paruwasi GAHUNGA yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe, muri Diyosezi yacu ya Ruhengeri no muri Kiliziya yose muri rusange.

Uyu ni wa munsi Nyagasani yigeneye”.Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje abwira abakristu ati: ʺUmusaseridoti ni uwihuriye na Kristu wazutse, ni uwo Kristu yiyeretse. Yezu akomeje kwitorera abo ashatse kugira ngo umurimo we wo kuba umwigisha, kwamamaza ijambo ry’Imana, ijambo ry’agakiza,ukomeze.(…) Abapadiri bashyiriweho gufatanya n’Abepiskopi, abapadiri bagatorerwa gukorera imbaga y’Imana bashyira hamwe n’abepiskopi mu murimo wabo wa gisaseridoti. Hari ibigomba kuranga umusaseridoti: ubwitange butizigama mu gukenura ubushyo bwa Nyagasani. Kwitanga wese kandi ukitanga wishimye; kutagenda useta ibirenge, kutagononwa, ukagenda wishimye wishimiye gukenura ubushyo bw’Imana uragijwe, ntagahato, ntagukorera ijisho. Uko niko Imana ibishaka. Ukora ubutumwa bw’umusaseridoti akumva ko ibyishimo bye ari ugutera ikirenge mu cy’umushumba mwiza wita kuntama ze, witangira intama aragijwe adakurikiranye amaronko, adakurikiranye amafaranga, ubukungu, adakurikiranye ibyubahiro, ahubwo arangwa n’ubwitange ku buryo umukuru aba umugaragu wa bose.

Basaseridoti mu butumwa mushinzwe ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira ahubwo nimubere ubushyo urugero rwiza rw’ubutungane, urugero rwiza rw’ubukristu maze igihe umushumba mukuru azagaruka mu ikuzo, azashime ubwitange twagaragaje n’uburyo twateye ikirenge mucye. Basaseridoti mufite ubutumwa muri Kiliziya y’Imana mwigane Yezu umushumba mwiza. Basaseridoti hamwe n’umwepiskopi wanyu mwigane Yezu kandi byose mubikore mwunze ubumwe n’umwepiskopi wanyu kandi namwe hagati yanyu mwunze ubumwe. Muri abafasha b’urwego rw’abepiskopi mu kwita kumuryango w’Imana uri mu RUHENGERI, muri abafasha b’umwepiskopi mu gukenura ubushyo bw’Imana. Nyuma ya misa hakurikiyeho ibirori byasusurukijwe n’amatorero ya Paruwasi GAHUNGA. Ari imbyino n’amagamba byose byagarutse ku byishimo by’uyu munsi mukuru.

Mu ijambo ry’uhagarariye abahawe ubusaseridoti, Padiri Jean Nepomuscène TWIZERIMANA, yagaragaje ibyishimo batewe n’uko Nyagasani yabagiriye ubuntu akemera kubagira abasaseridoti. Yashimiye abantu bose bababaye hafi mu kivi bashoje anabasaba gukomeza kubasabira kugira ngo bakenure neza ubushyo bashinzwe Uhagarariye ababyeyi b’abana abahawe ubupadiri, mu ijambo rye yagaragaje ibyishimo batewe n’abana babo. Yashimye abababaye hafi anasezeranya abapadiri basha ko ababyeyi bazakomeza ku basabira kugira ngo barangwe n’ubutwari n’umurava, bitange batiganda mu butumwa bwabo. Uhagarariye abakrisitu ba Paruwasi ya Gahunga mu ijambo rye ryuzuye ibishyimo byinshi yashimye umugambi Imana ifite kuri Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga agira ati “Imana ishobora byose ikomeje kuduha abashumba bo kuyobora ubushyo bwayo muri Kiliziya”.Yavuze ko hari hashize igihe kinini batabona abapadiri muri Paruwasi ya Gahunga. Yagaragaje imbogamizi bafite nk’abakristu: umuhanda banyuramo udatunganyijwe ndetse n’ ibiraro bimwe na bimwe bitameze neza. Asoza ijambo rye, yagaragaje ko abakristu bashimiye umwepiskopi ndetse banamugabira inka nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere ka BURERA UWAMBAJEMARIYA Florence ari na we waje ahagarariye Leta muri uyu munsi mukuru, yagaragaje ibyishimo atewe n’iryo tangwa ry’ubupadiri akomeza ashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Vinsenti Harolimana ku bufatanye bwiza agirana n’inzego za leta. Umuyobozi w’akarere ka Burera,mu ijambo rye yagaragaje ikibazo gihari cy’abana baterwa inda asaba ko ubufatanye bwakwiyongera mu kurebera hamwe uko cyakemuka binyuze mu nyigisho ndetse n’ubundi buryo bushoboka bwose. Yashoje ijambo rye yemerera abakristu ko Leta igiye gukemura ikibazo cy’imihanda n’ibiraro bobitameze neza nk’uko byagaragajwe n’ubahagarariye.

Mu Ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaje ibyishimo atewe n’ingabire y’ubusaseridoti. Yagize ati: ʺ Diyosezi yacu ya RUHENGERI irashimira Imana kandi birakwiye kubera urukundo Imana idahwema kutugaragariza uyu munsi ikaba yaduhaye abasaseridoti babiri baza biyongera kuri batatu babuhawe kuwa gatandatu washize. Ibi tubikesha ubuntu bw’Imanaʺ. Ibi tukabizirikana muri iyi myaka ijana umunyarwandakazi wambere yiyeguriye Imana, icyo gitangaza cy’Imana kikaba cyaarabereye hariya I RWAZA muri Diyosezi yacu ya RUHENGERI.(..)Bana bacu Padiri Evariste na Yohani Nepomuseni turabashimira tubahaye amashyi n’impundu, turashimira ababbyeyi, abarezi n’abandi bose babafashije ku buryo butandukanye kugira ngo mugere kuri iyi ntabwe.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye ibikorwa byigaragaza muri Paruwasi ya Gahunga kandi yizeza ubufatanye abakristu ba paruwasi ya Gahunga no kubaba hafi mu bikorwa byabo. Yagize ati: Paruwasi GAHUNGA shimirwa, uratera imbere, uratanga abageni, muri gahunda ya Diyosezi yacu uri indatwa. Hari byinshi mumaze kugeraho twishimira tukaba tubasaba gukomerezaho ntimigasubire inyuma urugendo rurakomeje(...). Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye abakristu ba Paruwasi Gahunga inka y’Urukundo bamuhaye. Yongeye kwibutsa abahawe ubupadiri kuzana amaraso mashya mu guharanira kwimika ubutabera , ukuri ndetse n’amahoro. Yababwiye ati:ʺ nimuze mudufashe kugira ngo ijambo ry’Imana ryakirwe, rimurikire ubuzima bw’abantu(..), nimuze mudufashe kugira ngo amasakaramentu abakristu bahabwa kenshi kandi neza, abagirire akamaro, yere imbuto z’ubutungane barusheho kuba bezaʺ.

Asoza ijambo rye Umwepiskopi wa Diyosezi RUHENGERI yararikiye abakristu bose ko tariki ya 13 ukwakira 2019 bazahurira ku Ngoro ya Bikira Mariya ,uzaba ari munsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima,ukaba ari nawo munsi wo kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 yo kwiyegurira Imana muri Diyosezi ya Ruhengeri tunishimira n’abasaseridoti Imana yaduhaye muri uyu mwaka. Twabibutsa ko Paruwasi GAHUNGA iri muri 13 zigize Diyosezi RUHENGERI yashinzwe mu 1986 iragizwa Yezu Nyirimpuhwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Paruwasi GAHUNGA ifite abapadiri 7 n’ababikira 2. Abihayimana bakoreramo ubutumwa ni Abapadiri mu mu muryango w’Abakarume.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA