Balayiki, iyi Diyosezi ni iyanyu ntimukwiye kuyibamo indorerezi - Myr Bizimungu Gabin

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, muri Paruwasi ya Butete hizihirijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri umunsi mukuru w’abalayiki. Insanganyamatsiko igira, iti: «Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana (Rom 8,35a)». Iyi nsanganyamatsiko ni nayo yari ibumbye inyigisho yatanzwe mu gitambo cya Misa nk’uko bigaragara mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Byumba ushinzwe abalayiki mu nama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yageneye abakristu bose b’u Rwanda. Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Bizimungu Gabin igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagejeje ku bakristu indamutso y’Umwepiskopi wabo, ababwira ko ari kumwe nabo ku mutima kandi ko bafatanye urunana muri gahunda zinyuranye z’ikenurabushyo muri Diyosezi yabo.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Gabin yagarutse ku mwanya n’ubutumwa bw’abalayiki muri Kiliziya, ariko cyane cyane muri Kiliziya y’Imana iri muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yagize ati: "Balayiki, muri ingingo, ariko cyane cyane amaboko ya Kristu muri Diyosezi ya Ruhengeri. Iyi Diyosezi ni iyanyu. Ntimukwiye kuyibamo indorerezi. Icyerekezo cya Diyosezi yacu, ni uko abalayiki bagira umwanya n’ijambo muri Kiliziya. Kandi byaragaragaye aho mushyize umutima n’imbaraga mudaheje n’Imana muri gahunda zanyu, byose birikora".

Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Gabin yibukije abakristu ko bari mu bihe bidasanzwe, abahamagarira kwiga ingamba zihamye z’uko bagira uruhare mu iterambere rya paruwasi zabo. Yagize ati: "Ibi bihe turimo ntibisanzwe, ariko byatwigishije byinshi. Ntitugomba gutekereza no gukora nk’uko byari bisanzwe. Ubu ak’imuhana ntikakiza n’iyo imvura yahise. Ntidukwiye gukomeza kuba abana basigwa kandi bakanogerezwa, cyangwa se banatamikwa bagatapfunirwa. Mu matsinda anyuranye turimo dukwiye kwiga ingamba zihamye z’uko twagira uruhare mu iterambere rya paruwasi zacu ndetse na Diyosezi yacu".

Musenyeri Gabin yagaragaje ko n’ubwo iki cyorezo cya covid-19 gikomeje kugira ingaruka ku bantu ariko ko ntaho kirajya asaba abakristu guharanira kubaho kuri roho no ku mubiri. Yagize ati: "Iki cyorezo cya covid -19 gikomeje kutugiraho ingaruka zikomeye kandi ntaho kirajya. Nta n’uzi aho kizagarukira. Nonese twiyahure? Oya! Ahubwo nidushake uko twabaho ariko nacyo tucyirinda. Tubeho ku mubiri mu bidutunga, ariko tubeho no kuri roho. Hari ababona Kiliziya zifunze bati, ‘tubaye turuhutse’ nk’aho hari uwabashyiragaho agahato. Hari abadohoka mu kwemera no mu bukristu. N’ubu tuvugana hari abataratangira kuza mu Misa".Yakanguriye abakristu kumenya gahunda zinyuranye za Kiliziya. Abakangurira kuba muri Kiliziya bakagendana nayo, ikababera umubyeyi, bakayibera abana. Yabifurije umunsi mwiza w’Abalayiki. Yifurije umunsi mwiza kandi abahawe isakramentu ry’ugukomezwa kuri uyu munsi.Yabashimiye impano bageneye Umwepiskopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA.

Padiri Michel NSENGUMUREMYI ushinzwe ubutumwa bw’abalayiki muri iyi Diyosezi yashimiye abahagarariye abalayiki mu maparuwasi agize iyi Diyosezi uburyo bitangira kiliziya kandi abashimira intambwe bamaze kugeraho. Yabararikiye gukomeza guhuza imbaraga. Ibyo byagarutsweho kandi na Padiri Mukuru wa Paruwasi Butete, Padiri Longin NIYONSENGA washimye ibikorwa by’abalayiki, abakangurira gukomeza kunga ubumwe hagati yabo, n’abasaseridoti n’abihayimana. Ahamya ko ubwo bufatanye buzakomeza kurumbuka imbuto nziza nyinshi. MPAMO Jean Damascène uhagarariye abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko abalayiki bashyize imbere gahunda yo kwiyubakira iterambere rya roho n’iry’umubiri badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Butete, NIYONZIMA Bernard yatangaje ko iterambere ritabasize inyuma kubera ingaruka z’iki cyorezo cya covid-19 ahubwo ko baharaniye kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi byatumye ibikorwa byose by’iyogezabutumwa babikomeza bafatanyije n’abasaseridoti babo baharanira gushora imizi muri Kristu kugira ngo Inkuru Nziza ya Kristu iganze hose.

Imiryangoremezo yahize iyindi mu bikorwa b’ikenurabushyo yahawe igihembo cy’ishimwe. Habaye kandi ibiganiro byahuje abasaseridoti bitabiriye kwizihiza uyu munsi n’abakristu bahagarariye ibyiciro binyuranye by’ubutumwa muri Paruwasi ya Butete, abahagarariye amaparuwasi agize iyi Diyosezi n’abahagarariye abalayiki ku rwego rwa Diyosezi.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO