Abalejiyo ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Kuwa wa gatandatu, tariki ya 16 gashyantare 2019, Abalejiyo baturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri bakoze urugendo Nyobokamana berekeza ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri. Uru rugendo ruza muri gahunda ihoraho y’Abalejiyo ba Diyosezi ya Ruhengeri. Baba bagamije mbere na mbere guhura na Nyagasani no guhura hagati yabo, ibi bikabaha kwiyibutsa ko banahuje icyerecyezo n’umugambi.

Insanganyamatsiko y’uru rugendo yagiraga iti: “Umulejiyo n’Umubiri Mayobera wa Kristu”. Wabaye umwanya mwiza wo kwiyubutsa ubutumwa n’umuhamagaro bya Kiliziya Gatolika, banibukiranya kandi ko umulejiyo akwiye guhora yumva ko ari urugingo rwa Kiliziya, inkoramutima ya Kristu. Padiri Sylvestre DUKUZUMUREMYI wakiriye abari baje mu rugendo mu izina ry’ubuyobozi bw’ingoro, yibibukije ubutumwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari yatangiye i Fatima anabasaba kujya babuzirikana kenshi kandi bakarumbuka imbuto z’ubutungane.

Mu nyigisho yahaye abakristu bari bitabiriye urugendo, Padiri Cassien MULINDAHABI, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabusho muri Diyosezi (Coordinateur Pastoral), wari waje ahagarariye Umwepiskopi, we yasabye Abalejiyo guhora iteka bitegereza Umubyeyi Mariya, bakamubera inkoramutima koko ari nako bihatira kubahiriza ibyo ababwiriza byose. Uwavuze Ijambo ahagarariye abandi, Bwana Vincent HAKIZIMANA, umuyobozi wa Comitium ya Ruhengeri yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi bubahoza ku mutima, anashishikariza Abalejiyo kujya bitabira inama badasiba, kuko ari wo mutima wa Praesidium; gukora ubutumwa batabukwanjika, no kutavangavanga imiryango kuko bitera bamwe kunyanyagiza imbaraga. Yanasabye abayobozi ba Roho kujya baba hafi Legio, bayisura kenshi kandi bayigira inama.

Padiri Norbert NGABONZIZA, Umuyobozi wa Roho w’Abalejiyo ku rwego rwa Diyosezi nawe yashimiye cyane ubuyobozi bwa Diyosezi, burangajwe imbere na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, uburyo buhoza ku mutima Lejiyo ya Mariya. Yanashimiye kandi abagaba ba Legio mu nzego zayo zinyuranye ndetse na buri mulejiyo ku giti cye, uburyo bihatira guha Lejiyo gahunda ihamye, bakora ubutumwa bunajyana no kwagura umuryango.

Umuyobozi wa Roho yibukije abitabiriye urugendo ko Legio ya Mariya ari imwe mu ngabire zikomeye Nyagasani yahaye Kiliziya muri ibi bihe turimo by’iyogezabutumwa rivuguruye kandi ryegereye abakristu. Mu ruhando rw’indi miryango y’Agisiyo Gatolika, Legio itanga umuganda wayo ishingiye kuri kamere shingiro yayo yatangiranye kuva igishingwa. Mu butumwa ikora, Legio Mariae igaragaza ubudasa bwayo ariko byose bigamije kungura umubiri wa Kristu. Kugira ngo rero ikomeze kuba umwihariko ni ngombwa ko abayigize bita kuri ibi bikurikira:

  • Kwibuka ko iteka na hose, ibikorwa by’ubuyoboke muri Kiliziya bigomba kubakira kuri Kristu, hitabwa cyane ku Ijambo ry’Imana rizirikaniwe muri Kiliziya, kuko bifasha kutagwa mu misengere y’amarangamutima gusa adafite aho afatiye; guhabwa neza amasakaramentu, kwitabira ibikorwa by’urukundo n’iby’iyogezabutumwa muri rusange;
  • Guhora bazirikana kamere Shingiro ya Legio Mariae n’ubutumwa bwayo kandi bikubahirizwa mu budahemuka buzira amakemwa;
  • Kwita ku mahame ahuza abanyamuryango nkuko agaragara muri Manuel Legionis n’andi mabwiriza agenga Legio yemewe ku isi hose. Ibi bifasha guca akajagari no gusigasira ubumwe bw’abanyamuryango. Ni n’ikimenyetso cy’ukwiyoroshya.

Abalejiyo bibukijwe ko ari ngombwa guharanira iteka ikibafasha kugumana ubumwe kandi nkuko umutwe wa 41 w’igitabo cy’umuryango ubivuga, ikiruta byose ni ukugira urukundo, rugomba kuranga Legio mu micungire, mu mibanire y’abanyamuryango, mu mibanire ya Legio n’indi miryango, ariko urukundo bakanarugirira Kiliziya muri rusange n’abayobozi bayo by’umwihariko, babafasha kandi babasabira iteka. Nk’umugambi, bafatiye kuri gahunda y’ikenurabushyo rya Diyosezi ya Ruhengeri ry’umwaka 2018-2019, biyemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko bagamije guha Legio y’ejo hazaza amaboko. Ni muri urwo rwego hifujwe kongera imbaraga mu gushinga praesidiae z’abato n’izo mu bigo by’amashuri, izisanzwe ziriho zikongererwa imbaraga n’ubufasha. Mu gusoza twakwibutsa ko Legio Mariae ari umuryango w’abakristu washinzwe na Frank Duff, i Dublin muri Irlande tariki ya 7 Nzeri muri 1921. Intego yawo ni uguharanira Ikuzo ry’Imana, ubucishije mu butungane bw’abawugize, bwubakira ku isengesho n’ubutumwa bukorwa bunze ubumwe n’abayobozi ba Kiliziya kandi barangajwe imbere na Bikira Mariya utasamanywe icyaha, umuhesha w’inema zose. Uyu muryango ukorera mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi yacu ya Ruhengeri.

Imana isingizwe iteka ryose, Umubyeyi Mariya akundwe na Legio ye ikomeze itere imbere !

MUTABARUKA Gratien,
Legio Maria mu Iseminari Nto ya Nkumba.