Amateka ya Musenyeri Visenti BARUGAHARE

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Mata 2025 Musenyeri Visenti BARUGAHARE, umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabye Imana azize uburwayi, mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali. Dore muri make amateka y’ubuzima bwe n’ubutumwa yakoze:

Yavutse tariki 01/01/1948 kuri Yozefu RUBWEBWE na Mariya NYIRAMARUHE Aho yavukiye ubu ni muri Paruwasi Nyarurema, Diyosezi ya Byumba, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.

Yabatijwe tariki 20/04/1961 ni na bwo yahawe Ukaristiya ya mbere.

Yakomejwe tariki 31/05/1961.

Amashuri
- 1956-1961: Yize amashuri abanza i Kabare ya Nyarurema ayasoreza i Rushaki mu 1962.
- 1962 -1969: Yakomereje mu Iseminari nto ya Rwesero.
- 1969-1975: Yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yiga Filozofiya na Tewolojiya.
- 1984-1993: Yize i Roma ibijyanye n’amahame y’Ukwemera Gatolika (Théologie Dogmatique)

Ubusaseridodi
- 02/06/1974: Yaherewe Ubudiyakoni ku Nyundo.
- 29/06/1975: Yaherewe Ubupadiri i Roma na Mutagatifu Papa Paul VI, intego ye y’ubusaseridoti ni iyi ngiyi:“Ngaha ndaje Nyagasani, ngo nkore ugushaka kwawe” (Heb 10,9)
- 24/3/2014: Yashyizwe mu rwego rw’ibyegera bya Papa (Prélats de Sa Sainteté), mu mvugo igenekereje, iwacu twamwitaga Umwizerwa wa Papa

Ubutumwa yakoze
- 1975-1976: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Janja
- 1976-1983: Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo
- 1983-1984: Umurezi mu Iseminari nto ya Rwesero
- 1984-1993: Yari ari kwiga i Roma amasomo yerekeye amahame y’Ukwemera Gatolika
- 1993-1994: Uwungirije Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba
- 1994-1995: Kwita ku buzima bwa roho z’impunzi zari mu nkambi muri Zaire
- 1995-1999: Umurezi w’abaseminari bakuru ba Diyosezi ya Ruhengeri muri Zambiya
- 1999-2001: Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwaza anashinzwe Paruwasi ya Busogo
- 2001-2002: Umurezi n’ushinzwe ubuzima bwa roho mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi
- 2002-2006: Umurezi n’ushinzwe ubuzima bwa roho mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda
- 2006-2010: Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba
- 2011-2018: Umurezi mu Iseminari Nto ya Nkumba na Omoniye w’Abavisitandines
- 2018-2019: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Butete
- 2019-2022: Yari mu butumwa muri Foyer de Charité Remera-Ruhondo
- 2022-2025: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Busogo

Yitabye Imana mu mwaka wa 77 w’amavuko ye n’uwa 50 y’ubupadiri.
Imana imwakire mu ihirwe ry’ijuru, aruhukire mu mahoro.

Myr Gabin BIZIMUNGU



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO