Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Mata 2025 Musenyeri Visenti BARUGAHARE, umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabye Imana azize uburwayi, mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali. Dore muri make amateka y’ubuzima bwe n’ubutumwa yakoze:
Yavutse tariki 01/01/1948 kuri Yozefu RUBWEBWE na Mariya NYIRAMARUHE Aho yavukiye ubu ni muri Paruwasi Nyarurema, Diyosezi ya Byumba, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.
Yabatijwe tariki 20/04/1961 ni na bwo yahawe Ukaristiya ya mbere.
Yakomejwe tariki 31/05/1961.
Amashuri
- 1956-1961: Yize amashuri abanza i Kabare ya Nyarurema ayasoreza i Rushaki mu 1962.
- 1962 -1969: Yakomereje mu Iseminari nto ya Rwesero.
- 1969-1975: Yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yiga Filozofiya na Tewolojiya.
- 1984-1993: Yize i Roma ibijyanye n’amahame y’Ukwemera Gatolika (Théologie
Dogmatique)
Ubusaseridodi
- 02/06/1974: Yaherewe Ubudiyakoni ku Nyundo.
- 29/06/1975: Yaherewe Ubupadiri i Roma na Mutagatifu Papa Paul VI, intego ye
y’ubusaseridoti ni iyi ngiyi:“Ngaha ndaje Nyagasani, ngo nkore ugushaka kwawe” (Heb
10,9)
- 24/3/2014: Yashyizwe mu rwego rw’ibyegera bya Papa (Prélats de Sa Sainteté), mu mvugo
igenekereje, iwacu twamwitaga Umwizerwa wa Papa
Ubutumwa yakoze
- 1975-1976: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Janja
- 1976-1983: Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo
- 1983-1984: Umurezi mu Iseminari nto ya Rwesero
- 1984-1993: Yari ari kwiga i Roma amasomo yerekeye amahame y’Ukwemera Gatolika
- 1993-1994: Uwungirije Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba
- 1994-1995: Kwita ku buzima bwa roho z’impunzi zari mu nkambi muri Zaire
- 1995-1999: Umurezi w’abaseminari bakuru ba Diyosezi ya Ruhengeri muri Zambiya
- 1999-2001: Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwaza anashinzwe Paruwasi ya Busogo
- 2001-2002: Umurezi n’ushinzwe ubuzima bwa roho mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi
- 2002-2006: Umurezi n’ushinzwe ubuzima bwa roho mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda
- 2006-2010: Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba
- 2011-2018: Umurezi mu Iseminari Nto ya Nkumba na Omoniye w’Abavisitandines
- 2018-2019: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Butete
- 2019-2022: Yari mu butumwa muri Foyer de Charité Remera-Ruhondo
- 2022-2025: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Busogo
Yitabye Imana mu mwaka wa 77 w’amavuko ye n’uwa 50 y’ubupadiri.
Imana imwakire mu ihirwe ry’ijuru, aruhukire mu mahoro.
Myr Gabin BIZIMUNGU