Amasezerano ya mbere y’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami

Kuri iki cyumweru, taliki ya 22 Kanama 2021, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi yimakazwa mu Ijuru, kuri Paruwasi ya Janja, habaye amasezerano y’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu Umwami ku basore 16 n’abakobwa 11. Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa, cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abasaseridoti baturutse hirya no hino, abihayimana n’imbaga y’abakristu biganjemo abatuye i Janja. Inzego za Leta zari zihagarariwe na Madamu depite Christine MUREBWAYIRE (ubusanzwe akaba avuka kuri Janja) n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja.

Umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro Ya Kristu-Umwami ni umuryango wavukiye muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Janja ukaba warashinzwe na Mama M. Spéciose Donata UWIMANIMPAYE, umubikira wo mu muryango wa BENEBIKIRA. Aya masezerano aje akurikira ayakozwe umwaka ushize ubwo hasezeranaga abafureri 11 n’ababikira 29 ku italiki ya 22 Kanama 2020 ari nabwo umuryango wavutse ku mugaragaro ukemerwa na Kiliziya. Kugeza ubu, umuryango w’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu Umwami ukaba umaze kugira abakoze amasezerano ya mbere 67 (abahungu n’abakobwa) mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yahuje amasomo n’umuhango w’amasezero maze ashishikariza abakristu muri rusange gukomera ku muhamagaro Imana iberekezamo, waba uwo gushinga urugo cyangwa umuhamagaro wo kwiha Imana. Yashishikarije abasezeranaga gukomera ku wabahamagaye kandi bakihatira gusenga ubutaretsa. Umwepisikopi yibukije abakristu ko icyo twese duharanira ari ubutagatifu bityo ko tugomba kubiharanira twihatira gukurikiza Ivanjili. Umwepisikopi yavuze mu ncamake ibisabwa mu muhamagaro mu ngingo enye zikurikira:

  1. Kumenya gusubiza amaso inyuma, kwibuka, kuzirikana, kwakira, kunyurwa no gushima;
  2. Kumenya kwakira mu bwicishe bugufi ukuri nyakuri n’ubwo kwaba gukakaye, kwiyemeza, guhitamo bijyana no kumeza kamwe;
  3. Ibyo wabonye n’ibyo wanyuzemo bigashimangira ukwizera Imana itivuguruza na rimwe mu rukundo rwayo;
  4. ubudahemuka ku isezerano kuko hari byinshi bishobora kuba imbogamizi nko kwibagirwa vuba no gucika intege.

Umwepisikopi yasoje inyigisho asezeranya ababikira n’abafureri ko diyosezi ya Ruhengeri yiyemeje kuzababa hafi nk’abana bayo.

Mbere yo gutanga umugisha, Padiri mukuru wa Janja yahaye umwanya umwe mu bakoze amasezerano maze ageza ku bateraniye aho ijambo. Mu ijambo rye, Mama Odetta NABAKUJIJE yashimiye Imana yabagejeje kuri uyu munsi w’amasezerano yabo, ashimira ku buryo bw’umwihariko Umwepisikopi wabemereye amasezerano kandi akaba ayabahaye mu ruhame, yashimiye n’ababateye ingabo mu bitugu bigatuma bagera ku ntambwe y’amasezerano. Yasezeranije Umwepisikopi watanze amasezerano kuzayubahiriza bagabura amahoro n’ubwo kugabura amahoro bitoroshye. Yasabye buri wese inkunga y’isengesho kuko umuhamagaro wo kwiyegurira Imana udategereza ibihembo by’isi ahubwo ibyo wakora byose ubigirira kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Yanongereyeho ko kwiyegurira Imana ari ubuzima buryohereye nk’igisheke kuko ukirya akomeza kumva uburyohe kuva agitangira kugeza igihe asoje, kandi ko nabo bifuza kuryohera igihe cyose abo batumweho.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umwepiskopi, yashimiye muri rusange abitanze bose kugira ngo intambwe yatewe igerweho. Ku buryo bw’umwihariko yashimangiye umurimo utoroshye komisiyo ishinzwe umuryango w’abagabuzi b’Abamahoro ya Kristu-Umwami, ihagarariwe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, ifite mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’umuryango. Yasoje ubutumwa bwe asaba abakuru mu muryango w’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu-Umwami gukomeza gufasha umuryango kujya mbere bunze ubumwe na kiliziya muri rusange na diyosezi ya Ruhengeri ku buryo bw’umwihariko.

Nyuma ya Misa, ababikira n’abafurere b’Ababagabuzi b’amahoro ya Kristu Umwami bagiye kwereka Umwepiskopi urugo rwabo aherekejwe n’abapadiri bari kumwe mu gitambo cya Misa. Bamaze gutambagiza Umwepiskopi urugo rwabo, bamugeneye n’impano y’inyana nziza yo kujya imukamirwa. Bamushimiye cyane cyane urukundo, ububyeyi, ubwitange n’ubushishozi adahwema kugaragariza umuryango yemeye ko uvukira muri diyosezi ya Ruhengeri nyuma y’igihe kirekire bitabwaho n’itsinda Umwepiskopi yari yarashyizeho.

Furere Ligobert UWIRAGIYE

Umufurere w’Umugabuzi w’amahoro ya Kristu-Umwami

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO