Ku wa kabiri tariki ya 02/12/2025 abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri banyuze mu muryango w’impuhwe wafunguwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Uwo munsi bari basoje inama (Presbyterium) y’iminsi ibiri yabahuje n’Umwepiskopi.
Nyuma yo kunyura mu muryango w’impuhwe z’Imana, hakurikiyeho Misa yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana. Yashishikarije abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri kurushaho kwegera abakristu. Yasabye abakristu, abihayimana n’abasaseridoti kurushaho kurangamira Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro. Yabibukije ko iki ari igihe Imana ibahaye ngo bafungurire Nyagasani imitima. Yabifurije kwakira ingoma ya Kristu, Imana ikaganza iwabo, amahoro n’ubutabera bikaganza mu mitima, mu ngo no mu miryango yabo. Yabifurije kandi ko Yezu Kristu Umwami w’amahoro aganza iwabo, mu bo baturanye, aho basohoreza ubutumwa no ku isi hose muri rusange. Umwepiskopi yashishikarije abasaseridoti kurushaho kwegera abakristu, kubafasha kugarukira Imana no kuba itara ry’amizero rihora ryaka. Yabakanguriye kurushaho kumva neza ubutumwa bahamagariwe bwo kuba abana b’Imana, kwamamaza ibigwi bya Yezu Kristu wabahamagaye. Yabifurije kuba urumuri n’abahamya b’ukuri ba Nyagasani, no kwitegura neza kuzahimbaza umunsi mukuru wa Noheli muri iki gihe cya Adiventi.
Mu izina ry’abasaseridoti bitabiriye uwo muhango wo kunyura mu muryango w’impuhwe, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Padiri Visenti TWIZEYIMANA yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri washyizeho iyo gahunda. Yagaragaje ko bashimishijwe no kunyura muri uwo muryango w’impuhwe ku buryo bw’umwihariko muri iki gihe cya Yubile. Byabafashije kurushaho kurangamira Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA