Abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo na Ruhengeri basabaniye mu mikino

Kuwa mbere tariki ya 31 ukwakira 2022, bayobowe n’Umwepiskopi wabo, abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri berekeje ku Nyundo ngo basabane n’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo binyuze mu mikino. Bakigera ku Nyundo, bavugiye isengesho muri kiliziya ya Paruwasi Katedarali. Nyiricyubahiro Musenyeri Anacleti MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo, yabasangije amwe mu mateka ya Diyosezi ya Nyundo ndetse abereka n’ibyiza bikikije icyicaro cyayo. Hakurikiyeho imikino ya gicuti.

Imikino y’amaboko yabereye muri “Centre Culturel-Vision Jeune nouvelle”. Imikino yarangiye, Abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo batsinze amaseti atatu ku busa ya Stella Volleyball Club. Naho muri basketball, Nyundo itsindira ku bitego 20 mu gihe Stella basketball club yagize 16. Umupira w’amaguru wabereye muri Stade Umuganda maze urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Hakurikiyeho ubusabane no kuganira aho abahagarariye amakipe bishimiye imikino yakinwe ndetse hashimirwa abepiskopi bahisemo ubu buryo bwo gusabana. Abatsinzwe biyemeje gukaza imyitozo mu gihe abatsinze batifuza gusubira inyuma. Mu magambo y’abepiskopi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yishimye ko bakiriwe neza kandi agaragaza uburyo imikino igira akamaro ku mutima, ku mubiri no mu buvandimwe. Yatsindagiye ko gukina ari ugushimira Imana kubera impano nyinshi yahaye abantu maze bakazibyaza umusaruro bubaka ubuvandimwe kuko ntabwo hatsinze ibitego “hatsinze ubuvandimwe”. Yishimiye ko abantu bahura bishimye aho guhura baganya cyangwa bivovota kubera ibitagenda; abapadiri bakishimira ubusaserdoti bwabo kuko bagaragaza ko bunze ubumwe hagati yabo ndetse bunze ubumwe n'umwepiskopi wabo. Yibukije ko ubuvandimwe buzanagarukwaho, nk’umuti wakiza isi, mu Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya rizabera Quito muri Equateur ku matariki ya 8-15/09/2024 ["La fraternité pour guérir le monde". "Vous êtes tous frères" (Mt 23, 8)].

Naho Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yibukije ko iyi mikino ari uruzinduko rw'urukundo n'ubuvandimwe. Agaragaza uburyo abaturutse mu Ruhengeri banyuze kuri katedarali nk’ikimenyetso cy’uko bataje gukina gusa. Yashimiye Imana ko ubuvandimwe bwatsinze kuko nta muntu wavunitse cyangwa ngo ashwane mu kibuga. Yagaragaje uburyo bita ku mikino kuko inama bakora z’iminsi ibiri akenshi habonekamo n’umwanya wo kwidagadura. Biyemeje kuzishyura basura Diyosezi ya Ruhengeri. Mu gusoza, hishimiwe ababikira bari baherekeje abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri ndetse twakibutsa ko n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Janvier RAMULI ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse KAMBOGO, bageze kuri Stade Umuganda ngo batere akajijsho ku mupira w’amaguru.

Padri Alexis MANIRAGABA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO