Abana bibumbiye mu muryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) bakoze igitaramo cy’umwaka w’ubwiyunge

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Ukwakira 2018, abana n’urubyiruko bibumbiye mu muryango w’abana b’abaririmbyi bazwi ku izina rya « Pueri Cantores » bizihije umwaka w’ubwiyunge binyuze muri Festival yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abana b’abaririmbyi umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge nyabyo n’amahoro arambye” Uyu munsi ukaba warabimburiwe n’amarushanwa y’amatorero y’abana b’abaririmbyi 12, itorero ryo muri Paruwasi ya Butete akaba ari ryo ryegukanye umwanya wa mbere. Uyu munsi ukaba waritabiriwe n’abana basaga 1000 baturutse hirya no hino mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, witabirwa kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo: Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi n’abandi bapadiri benshi barimo abaje baherekeje abana. Hari kandi n’intumwa zari zaturutse muri Federasiyo y’umuryango w’abana b’abaririmbyi ku rwego rw’igihugu zari zikuriwe na Bwana HAKIZIMAMA Landuard, Perezida wa Federasiyo ; abayobozi mu nzego zitandukanye za Kiliziya, ababyeyi b’nshuti z’uyu muryango bari baje gushigikira abana muri iki gikorwa. Mu bafashe ijambo bose bashimiye umuryango w’abana b’abaririmbyi uruhare ugira mu gufasha imbaga y’abakristu gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo, babashimira uburyo bateguye iyi festival igamije kongera gukangurira abatuye isi by’umwihariko umuryango w’Imana uri muri Diyosezi ya Ruhengeri kwimakaza umuco w’amahoro aho bari hose. Bashimiye kandi abagira uruhare bose kugira ngo uyu muryango w’abana babaririmbyi ukomeze gutera imbere. Abana bitabiriye iyi festival nabo bakaba bariyemeje ko batazahwema gutanga umuganda wabo mu kubaka isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko baharanira kwimakaza umuco w’amahoro aho bari hose cyane cyane bahereye mu miryango yabo. Bavuze ko bizeye ko ibyo bazabigeraho kuko badahwema kwiyambaza Mutagatifu Yohani Paul II. Abana kandi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro arambye barwanya ibintu byose bigaragara nk’inzitizi z’imahoro mu miryango.

Mu nyigisho yatanzwe na Nyakubahwa Padiri Fabien HAGENIMANA, yagarutse ku mateka y’ugucumura kwa muntu kuva mu ntangiriro aho yivukije ibyiza n’umudendezo Imana yamuhaye ubwo yemeraga kwakira amagambo y’ibinyoma bya Sekibi aho kumvira Imana yo soko y’ibyiza, bityo asaba abana n’abitabiriye iyi festival guhora baharanira kwiyunga n’Imana, no kwiyunga nabo ubwabo kandi bakiyunga na bagenzi babo. Yibukije kandi ko kugira ngo tugere ku mahoro bisaba kurwana urugamba rwo kwimakaza ukuri n’urukundo, ibi bikajyana no kwemera kubabarira no kubabarirwa ushingiye ku rukundo Imana idukunda.

Mu ijambo ry’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, nawe yashimiye abitangira bose ubutumwa bw’umuryango w’abana b’abaririmbyi bari muri Diyosezi ya Ruhengeri, ashimira abana bibumbiye mu muryango wa Pueri contores bo mu Ruhengeri kuri Musenyeri abona uyu muryango ari irerero ribereye Kiliziya. Bityo asaba abana guhora begamiye kuri Yezu ; kurangwa n’ubwenge, ubuhanga bakesha kumenya Imana ; kurangwa n’ubwitonzi, imigenzo myiza kandi ko kugira ngo bagire ubwo bwiza no gusakaza amahoro kuri bose bagomba guharanira kwigana kuri Yezu ingiro n’ngendo. Ibi byana tumye aboneraho gusaba abashinzwe Komisiyo ya Liturijiya n’izindi nzego bafatanya kwiga uburyo ibyiza bikorerwa muri Diyosezi ya Ruhengeri bijyanye no gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo byagera hose haba muri Diyosezi no mu isi hose. Asaba ko abana bashyigikirwa nabo bakaririmba amahoro bashize amanga, urukundo n’ukuri mu ndirimbo zirukana umwijima n’ikinyoma kugira ngo ibi bishoboke ababyeyi n’abarezi nuko nabo bazaharanira gushigikira abana mu bikorwa byabo.

Twibutse ko umuryango w’abana b’abaririmbyi wageze muri Diyosezi ya Ruhengeri mu mwaka w’1968 uvukira muri Paruwasi ya Rwaza naho umwaka w’ubwiyunge muri Diyosezi ya Ruhengeri watangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA ku cyumweru tariki ya 04 Gashyantare 2018, ukazasozwa ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2018.

TUYISENGE Innocent
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana
Diyosezi RUHENGERI