Abana ba Paruwasi ya Kampanga bizihije Noheli yabo

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/12/2018, abana ba Paruwasi ya Kampanga bizihije Noheli y’abana. Ubundi muri Kliziya yose Noheli ihimbazwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ariko muri Diyosezi yacu binyuze muri komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana twahisemo ko ku itariki ya 26 Ukuboza abana bahabwa umwihariko wo guhimbaza Noheli y’abana kugira ngo bashobore gukomeza kuyihimbaza neza kandi mu buryo buri ku rwego rw’abana. Muri Paruwasi ya Kampanga bawuhimbaje tariki ya 28 bagira ngo bibuke abana b’i Beterehemu bapfuye bazize akarengane ko kuba bari mu kigero kimwe na Yezu.

Ibirori byo guhimbaza Noheli y’abana bikaba byarabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Frédéric HABUMUREMYI, Ushinzwe komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana ku rwego rwa Diyosezi ari kumwe na Padiri Sylvestre DUKUZUMUREMYI, Ushizwe Komisiyo y’ Iyogezabutumwa mu bana ku rwego rwa Paruwasi. Ni umunsi kandi witabiriwe n’ababyeyi b’abana n’abakangurambaga babo. Uyu munsi ukaba warahuriranye no gusoza uruzinduko rw’icyumweru umuhuzabikorwa wa Diyosezi yagiriye muri iyi Paruwasi asura amatsinda atandukanye yo muri iyi Paruwasi ya Kampanga aho yasuye amatsinda 2 muri buri Santarari, uru ruzinduko rukaba rwari rwaratangiye ku itariki ya 22 Ukuboza 2018.

Mu nyigisho ye Padiri Frédéric HABUMUREMYI akaba yaribukije ababyeyi gufasha abana guhunga Herodi uhora ashaka kubica, yibutsa ko Herodi ari uwariwe wese utuma abana batagira ubuzima bwo gusanga Yezu Kristu, ababuza abana kwitabira Misa, utugoroba tw’abana n’ahandi hose hafasha abana gusanga Imana bityo abasaba kurinda abana bose ibyo byose. Yibukije abana ko bagomba kubaho nka Yezu bakumvira ababyeyi babo nk’ uko Yezu yabumviraga, abibutsa kandi ko bagomba guhora bashishikarira kumva Ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza, bakirinda uwo ari we wese wababuza gusanga Imana.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza Igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo ubwatanzwe n’umukangurambaga uhagarariye abandi aho yashimiye Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu bana kuba yarohereje umuhuzabikorwa agasura amatsinda bityo akibutsa buri wese uruhare rwe mu kwita ku bana haba ababyeyi, abakangurambaga ndetse n’abayobozi mu nzego zose za Kiliziya.

Mu ijambo ry’umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi Bwana TUYISENGE Innocent, yagarutse kubirebana nuko yasanze iyogezabutumwa ry’abana muri iyi Paruwasi, bityo asaba abagira uruhare mu butumwa bw’abana bose gufasha abana kumenya Imana ibyo bigishwa bakabafasha kubihuza n’ingiro, ubukristu bw’abana bukagaragara atari mu magambo ahubwo mu bikorwa, yibutsa ko kugira ngo ibi bigerweho abakangurambaga bagomba kuba bakorana neza n’ababyeyi ndetse n’ inzego za Kiliziya kuva ku rwego rw’ umuryangoremezo kugeza ku rwego rwa Diyosezi.

Mu ijambo rya Padiri ushinzwe Iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi yashimiye Komisiyo y’iyogezabutumwa mu bana muri Diyosezi haba uko yasuye iyi Paruwasi ndetse no kuba yaje kwifatanya n’abana guhimbaza Noheli yabo, ashimira abakangurambaga bita ku bana n’ababyeyi baje baherekeje abana.

Mu ijambo rya Padiri ushinzwe abana ku rwego rwa Diyosezi, yasabye Paruwasi ya Kampanga gukomeza kwita ku bana bose haba abana bibumbiye mu miryango ya Agisiyo Gatolika n’andi matsinda yita ku bana. Akaba yarizeje ubufatanye n’iyi Paruwasi kandi ko ubufasha basabye bwaba ubw’amahugurwa ndetse n’imfashanyigisho bazabihabwa ariko bagategura mbere na mbere ababyeyi, n’abari mu nzego za Kiliziya bagahabwa amahugurwa kandi buri mezi atatu hakazajya hakorwa isuzuma (évaluation) igamije kureba uko abana bagenda batera intambwe mu bukristu butari mu magambo ahubwo mu bikorwa.

Nyuma y’igitambo cya Misa abana bagiranye ubusabane bwo kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019. Noheli y’abana ikaba yarizihijwe no mu yandi maparuwasi yose agize Diyosezi yacu ku itariki ya 26 Ukuboza uyu mwaka.

TUYISENGE Innocent