Abana ba Paruwasi ya Bumara Basoje Patronage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mutrarama 2022, abana ba paruwasi ya Bumara basoje Patronage, bari bamazemo igihe cy’icyumweru cyose kuko bayitangiye ku itariki ya 28 Ukuboza 2021. Ibirori byo gusoza iyi patronage byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, ari kumwe na Padiri Bertin IRABIZI, padiri ushinzwe umutungo wa paruwasi ya Bumara. Ni umunsi witabiriwe n’abayobozi b’amasantarali yose agize iyi paruwasi ndetse n’abakangurambaga b’abana. Ku buryo bw’umwihariko, abana ba Paruwasi ya Bumara bifatanije mu isengesho n’abana bafite ubumuga bagera kuri 40, babasangiza ibyiza bakuye muri patronage.

Ubusanzwe, « Patronage » ni itorero ry’abana bato (club des enfants) batozwa uburere bwiza n’ubumenyingiro. Muri patronage abana bitoza :Kumenya imico myiza, kuyikunda no kuyikundisha abandi ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura ; gukunda umurimo (kwiga, gusoma, gukina, gufasha ababyeyi) no kuba intangarugero aho bari hose ; kwakira amahoro no kuyatanga ; kwakira urukundo no kurusakaza mu bandi bakora ibikorwa by’urukundo ;gusangira ibyishimo basarura mu mikino no mu ndirimbo kimwe no mu bikorwa bahuriramo n’abandi bana bo mukigero kimwe ;Abana batozwa uturirimbo ndetse n’udukino tw’abana

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA yongeye kwibutsa abana ibikubiye mu butumwa bw’abapiskopi ba kiliziya gatolika mu Rwanda bwari bugenewe umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana wahimbajwe ku itariki ya 02 Mutarama 2022. Abakangurira kuba intumwa za yezu inshuti yabo aho bari hose kandi bagaharanira kumumenyesha abandi bana. Yagarutse ku bintu 7 bikwiye kuranga abana babarizwa mu tugoroba tw’abana aribyo : Gusenga ; baha bijyana no kumvira ; gukora ibikorwa by’urukundo ; kuba intumwa aho bari hose ; guharanira kuba umutagatifu ; kuba umuhanga no guharanira kugira ubwitonzi aho uri hose. Mu nyigisho y’uyu unsi kandi abana bahawe urubuga rwo kugaragaza icyo bakuye mu masomo yari yazirikanweho kuri uyu munsi.

Mbere yo kwakira umugisha usoza igitambo cya misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye harimo ubutumwa bw’umwana uhagarariye abandi wagarutse ku nyigisho baherewe muri iyi Patronage, avuga ko muri iki gihe cy ;icyumweru bamaze bari muri patronage bakoze n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’abana bagenzi babo bafite ubumuga. Yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi budahwema kubazirikana, ashimira Padiri Jean de Dieu NDAYISABA waje kwifatanya nabo gusoza iyi Patronage, ashimira paruwasi idahwema kwita ku bana ndetse n’abakangurambaga babitaho uko bukeye nuko bwije.

Mu ijambo rya Padiri Bertin, waje ahagarariye Padiri mukuru nawe yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yaje kwifatanya n’abana ba paruwasi ya Bumara gusoza patronage, ashimira abana n’abakangurambaga biyi paruwasi uburyo bitangira gahunda za Kiliziya, anabizeza ko paruwasi izabahora hafi mu butumwa bwabo.

Mu ijambo rya Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, yashimiye abana ubwitonzi bagaragaje mu gitambo cya Misa, abashishikariza kwitabira gahunda z’utugoroba tw’abana anasaba ababashinzwe kubyutsa utugoroba, yasabye abana babarizwa mu yandi matsinda kujya nabo bitabira gahunda z’iyogezabutumwa ry’abana. Yasabye ubuyobozi bwa Paruwasi gushyira imbaraga kuri Misa z’abana nibura buri kwezi abana bagafashwa guhimbaza Misa, igihe bidashobotse nibura hagakorwa ihuriro rihuza abana. Yakomeje agira ati : « umwana ni amizero y’ababyeyi, akaba n’amizero y’igihugu na Kiliziya. Mu by’ukuri abana ni bo babyeyi b’ejo; ni bo bayobozi b’ejo; ni bo Kiliziya y’ejo na ni bo Rwanda rw’ejo. Ni yo mpamvu umwana agomba gufatwa nk’impano y’Imana ikomeye buri wese agomba kwakirana amaboko yombi, akayitaho uko ashoboye kose bitagereranywa n’uko yita ku bukungu bukomeye yaronka kuri iyi si. Kurera umwana agakura neza mu mico no mu myifatire ni ugufasha umuryango na Kiliziya ndetse n’igihugu kwiteza imbere mu nzego zose. Uburere bw’umwana ntibukwiye guharirwa umuntu umwe (umubyeyi we gusa); ahubwo buri wese ubishoboye agomba gushiraho ake. Birumvikana ko ababyeyi b’umwana ari bo mbere na mbere bafite inshingano zo kumuha uburere bwiza. Nyamara Kiliziya n’igihugu ni ababyeyi bafasha abo bibanze guha icyerekezo nyacyo n’uburere bwiza abana ba Kiliziya n’ab’Igihugu. Zimwe mu ngingo zituma uburere bw’umwana buba bwiza ni ukumenya ko umwana ari nk’undi, ko buri mwana akeneye uburere bwiza ».

Mu gusoza ijambo rye yabwiye abitabiriye uyu munsi ko Diyosezi ya Ruhengeri izakomeza kubaba hafi muri byose no gushyira imbaraga mu byateza imbera abana n’abakangurambaga ba paruwasi ya Bumara.

Nyuma y’igitambo cya Misa, abana basangiye na bagenzi babo bafite ubumuga amafunguro yari yabateguriwe kuri uyu munsi ari nako banyuzamo bavuga imivugo n’indirimbo byose byagarukanga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Bana, mufashanye kumenya

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO