Abana ba Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri bakoze urugendo nyobokanama i Kibeho

Tariki ya 22/11/2018, abana 415 ba Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri bayobowe na Nyakubahwa Padiri Protogène HATEGEKIMANA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi, bari kumwe kandi n’abihayimana n’ababyeyi bita ku Iyogezabutumwa ry’abana muri iyi Paruwasi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho. Uru rugendo rwabimburiwe n’umwiherero w’abana watangiye ku mugoroba wo ku itariki ya 21/11/2018, uyu mwiherero ukaba warayobowe na Padiri Protogène HATEGEKIMANA, muri uyu mwiherero abana bakaba barahawe inyigisho ku mabonekerwa ya Kibeho ndetse bibutswa n’uruhare umubyeyi Bikira Mariya afite mu buzima bwacu, cyane cyane uruhare yagize mu gucungurwa kwacu. Muri uyu mwiherero abana bibukijwe ibyo bagomba gukora bageze i Kibeho ari byo gushimira umubyeyi Bikira Mariya, kwisabira no gusabira ababyeyi babo, ingo z’abaturanyi cyane cyane bagasabira ingo zitabanye neza.

Ku isaha ya saa cyenda z’ijoro(3h00’’) yo ku itariki ya 22/11/2018, abana bahuriye muri Kiliziya ya Cathédrale ya Ruhengeri, babonana na Padiri Mukuru maze bafatanya mu isengesho ndetse abaha n’umugisha ubaherekeza muri uru rugendo nuko ku isaha ya saa cyenda n’igice (3h30’’) batangira urugendo. Mu rugendo abana babifashijwemo n’abihayimana n’ababyeyi babaherekeje bagiye basenga banaririmbira umubyeyi Bikira Mariya. Abana bitabiriye uru rugendo bagize n’amahirwe yo gusura Bazirika Nto ya Kabgayi, basura n’imva ibitse umurambo wa Padiri Donat REBERAHO, umwe mu bapadiri babiri ba mbere kavukire wo mu gihungu cyacu.

Abana bageze i Kibeho bavuga ko umubyeyi Bikira Mariya yabakiriye kuko akavura gake k’umugisha karaguye, ariko ntikagira icyo karogoya muri gahunda zari ziteganyijwe, nuko bakirwa kandi na Padiri ushinzwe ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Akaba yarasobanuriye abitabiriye uru rugendo uko amabonekerwa ya Kibeho yatangiye ndetse n’ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, nuko yibutsa abana ko igihe cy’isozwa ryaya mabonekerwa umubyeyi Bikira Mariya yabwiye abakobwa batatu ko abakunda cyane akabisubiramo inshuro 3, bityo abwira abitabiriye uru rugendo ko nabo Bikira Mariya abakunda cyane, bityo asaba ko nabitabiriye urugendo nyobokamana nabo baharanira gukunda umubyeyi Bikira Mariya. Ibyo bikazagaragazwa no gukurikiza amategeko y’Imana. Nyuma y’inyigisho ku mabonekerwa ya Kibeho abana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mabonekerwa ya Kibeho.

Inyigisho irangingiye hakurikiyeho igitambo cya Misa cyayobowe na Nyakubahwa Padiri François HARELIMANA ukorera ubutumwa i Kibeho, ari kumwe na Padiri Protogène HATEGEKIMANA, wari uyoboye abitabiriye uru rugendo. Mu gitambo cya Misa Padiri agendeye ku masomo y’umunsi aho Ivanjiri yagarukaga ku kuntu Yezu yaririraga Yeruzalemu, kubera abantu bayo batashakaga kumva no kugarukira Imana, abihuza no kuba n’umubyeyi Bikira Mariya ikibeho yararize kubera ko natwe tutakira ubutumwa bwe kandi tukigomeka ku Mana, kuko yabibwiye abo yabonekeye ko isi yigometse ikaba igiye kugwa mu rwobo. Bityo asaba abitabiriye uru rugendo kutigomeka ku Mana kuko uyigometseho wese agwa mu rwobo. Asaba kandi ko abitabira urugendo nyobokamana aribo bagomba guhoza Yezu n’umubyeyi Bikira Mariya amarira barangwa no gukora ibikorwa byiza bishimisha Imana. Mu gusoza igitambo cya Misa abitabiriye uru rugendo bahawe umugisha ndetse n’ibikoresho by’ubuyoboke bihabwa umugisha. Misa ihumuje abana basuye iriba rya Bikira Mariya kandi bahavoma amazi y’umugisha. Aho abakomereje urugendo kwa Yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi nuko ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30) bataha bagaruka kuri Paruwasi cathédrale ya Ruhengeri aho bageze saa yine n’igice z’ijoro (22h30’’) bakirwa na Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri, abana bamubwira uko rugendo rwagenze arabashimira abaha umugisha. Iki gikorwa kikaba cyarashojwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki ya 23/11/2018 mu Misa ya saa moya za mu gitondo (7h00’’). Mbere yo gutaha abana bakaba bariyemeje ko ituro ryo kuri Noheli bazatanga bazarigenera abana n’abangavu bafashwe ku ngufu maze bagatwara inda zitateganijwe bagacikiriza amashuri. Mu migambi kandi biyemeje ko bagiye guharanira kurushaho kubaha no kumvira ababyeyi babo.

Twibutse ko amabonekerwa ya Kibeho yatangiye 28 Ugushyingo 1981, Kiliziya ikaba yaremeje ku buryo budasubirwaho ko habonekewe abakobwa batatu aribo Marie Claire MUKANGANGO, Anatalie MUKAMAZIMPAKA na Alphonsine MUMUREKE.

TUYISENGE Innocent
Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana
DIYOSEZI YA RUHENGERI