Abalejiyo ba Mariya ba Diyosezi ya Ruhengeri bizihije Yubire y’imyaka 100 uyu Muryango umaze ushinzwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021, Abalejiyo ba Mariya bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bizihije Yubire y’Imyaka ijana (07/09/1921- 07/09/2021) uyu muryango umaze ushinzwe ku isi. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, giturwa na Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba yari anamuhagarariye muri ibi birori, ari kumwe n’abapadiri b’abayobozi ba roho ba Lejiyo ya Mariya mu maparuwasi atandukanye agize iyi Diyosezi, hari kandi na Padiri Emmanuel SEBAHIRE, Umuyobozi wa roho wa Lejiyo ya Mariya ku rwego rw’igihugu, waje kandi ahagarariye Musenyeri Seliviliyani NZAKAMWITA, Ushinzwe ubutumwa bw’Abalayiki mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, hari na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho ya Diyosezi ya Ruhengeri. Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo intumwa za Senatus Kigali (urwego rukuru rwa Lejiyo mu Rwanda) zari zirangajwe imbere na Madamu Veneranda MUKAKIMENYI, Perezidante wayo, hari abihayimana bo mu miryango itandukanye ikorera ubutumwa muri Diyosezi n’abalejeyo baturutse muri za Comitia zose ziri muri Diyosezi n’abandi bakristu baje kwifatanya n’Abalejiyo ba Mariya muri ibi byishimo.

Nyuma y’indamutso y’intumwa y’Umwepiskopi, Nyakubahwa Padiri Visenti TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, yifurije ikaze, abapadiri, abihayimana n’abandi bantu bose baje kwifatanya n’ingabo za Mariya mu byishimo bya Yubire yabo, abasaba gushimira Imana ibyiza idahwema kugirira umuryango wayo, ibinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya.

Mbere yo gutangira inyigisho ye mu gitambo cya Misa, Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU yabanje gusaba abakristu bitabiriye igitambo cya Misa ndetse n’abari bakurikiye iyi Misa kuru Radiyo Mariya Rwanda no kuri Pacis TV gushimira umubyeyi Bikira Mariya uburyo yabanye n’Abalejiyo n’abakristu muri rusange muri uru rugendo rw’imyaka ijana uyu muryango umaze ushinzwe. Mu nyigisho ye yasabye abari mu Misa by’umwihariko ingabo za Mariya gukomera no kuba intwari kandi bagakora ubutumwa bwabo nta bwoba kuko bari kumwe n’umubyeyi Bikira Mariya uduhora hafi. Yakomeje yibutsa abakristu amwe mu mayeri umwanzi (shitani) akoresha kugira ngo atuzibire imiyoboro n’amasoko atugeza ku byiza by’ijuru bidukiza umwuma wa Roho zacu. Mu byo yagarutseho biriho muri iki gihe harimo: kuzinukwa guhabwa amasakaramentu; igihe tuyahawe nabwo tukabikora twirangariye turangiza umuhango cyangwa se tugira ngo twibonere akanya ko gukora ibirori by’iminsi mikuru isanzwe gusa. Bityo asaba buri wese gusuzuma uko ahabwa amasakaramentu, yibutsa Abalejiyo ko mu butumwa bakora bahamagariwe kwibutsa abantu bose guhabwa neza amasakaramentu. Yibukije kandi ko mu bindi umwanzi yifashisha ashaka kutuvutsa ibyiza by’ijuru hari n’ubwo atubeshya akatubwira ko ibimenyetso twifashisha mu buyoboke bwacu, bikadusindagiza mu ntege nke zacu, umwanzi we atwumvisha ko ari bibi kubyifashisha. Iyo umwanzi atadutegeye aha, hari nubwo atubuza guhura n’Imana atubuza gutega amatwi, gutunga no gusoma ijambo ry’Imana, aho usanga abenshi badatunze Bibiliya ijambo ry’Imana n’abayitunze bakaba badafata umwanya wo kuyisoma, n’abayisoma ibyo basomye ntibabizirikane, abagerageje kurizirikana nabo bakagwa mu mutego wo kudakurikiza ibyo bazirikanye muri iryo jambo. Mu bindi bikomeye umwanzi yifashisha mu kutubuza ibyiza by’ijuru harimo no kudutandukanya na Mama, umubyeyi wacu Bikira Mariya, aho umwanzi atubwira ko ntacyo yatugezaho kandi Yezu yaramudusigiye ngo atubere umubyeyi natwe tumubere abana. Bityo asaba abalejiyo n’abakristu muri rusange kwirinda kugwa muri iyo mitego itubuza kugera ku byiza by’ijuru, asaba abalejiyo gukomeza abakristu badandabirana, yizeza abitabiriye igitambo cya Misa ko urugamba turwana tuzarutsinda kuko dufite umubyeyi Bikira Mariya nk’umuvugizi wacu mu ijuru, asaba ko twese dukwiye kwigana uwo mubyeyi ingiro n’ingendo tukarebera kuri uwo mubyeyi uko yasanze Elizabeti mutagatifu natwe duhamagariwe gusohoka mu ngo zacu, muri gahunda zinyuranye tubamo, ahubwo tugasanga abandi bakeneye impuhwe z’Imana, ibyishimo tugira tukabisangiza abatabifite. Mu gusoza inyigisho yongeye kwifuriza abalejiyo bose kugira Yubire nziza bakayikora bashimira Imana umubyeyi Bikira Mariya uduhora hafi anasaba buri wese kwakira uwo mubyeyi nk’akabura ntikaboneke ndetse nk’isaro risumba ayandi.

Mbere yo kwakira umugisha usoza igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye harimo ubutumwa bwatanzwe na Nyakubahwa Padiri Janvier SIBORUREMA, Umuyobozi wa roho muri Lejiyo Mariya muri Diyosezi, yasabye abari mu gitambo cya Misa gushimira Imana kubera ineza yayo idahwema kutugirira, ikaba yaduhaye guhimbaza Yubire nibura abantu bake bashobora guhurira mu ngoro yayo, yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti wemeye ko iyi Yubire yizihizwa kuri iyi tariki ihurirana neza n’umunsi lejiyo yashingiweho (07/09/1921), yashimiye abapadiri baje baherekeje abalejiyo mu maparuwasi yabo n’abalejiyo bose uburyo bitangira ubutumwa bwa Kiliziya bwo kwitagatifuza kandi bagafasha n’abandi kwitagatifuza.

Mu ijambo rya Madamu DUSABIMANA Delphine Perezidante wa Comitium ya Ruhengeri no mu ijambo rya Madamu MUKAKIMENYI Veneranda, Perezidente wa Senatus Kigali, bashimiye uwashinze uyu muryango Frank Duff n’abo bafatanyije mukuwutangiza ku isi none imyaka ikaba ibaye 100 ushinzwe. Bakaba bishimira ko muri iyi myaka uyu muryango warumbutse imbuto nyinshi, by’umwihariko muri Diyosezi ya Ruhengeri uyu muryango ukaba ufite abanyamuryango 12,428 n’abafasha b’amasengesho 5,988 kandi bari mu byiciro byose: abana, urubyiruko n’abakuru. Bashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wemeye ko iyi Yubire ihimbazwa kuri iyi tariki, ihura neza n’umunsi uyu muryango washinzweho ndetse by’akarushyo bakishimira ko Diyosezi ya Ruhengeri ariyo ibimburiye andi madiyosezi yo mu gihugu cyacyu mu guhimbaza iyi Yubire, bashimye ba Padiri abayobozi ba roho ba za lejiyo Mariya n’abalejiyo bitanga ngo bafashe Yezu na Mariya mu gukiza isi. N’ubwo muri ibi bihe bya Covid 19, byatumye badakora umurimo wabo bisanzuye ariko ko batacitse intege mu gukora ubutumwa bwabo, bakaba barijeje Kiliziya ko bazakomeza kuyifasha, bafasha abakristu kwitagatifuza ndetse nabo ubwabo nk’uko uwashinze uyu muryango yahoraga asaba abawugize guharanira ubutagatifu.

Padiri Emmanuel SEBAHIRE, Umuyobozi wa roho wa Lejiyo ya Mariya ku rwego rw’igihugu yagejeje ku bari mu gitambo cya Misa ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’akanama k’abepiskopi gashinzwe ubutumwa bw’abalayiki, ubutumwa bwe bukaba bwaribanze mu kwibutsa uburyo uyu muryango wavutse, yibutsa kandi ko lejiyo ya Mariya ari impano Imana yahaye Kiliziya, ashimira abalejiyo uburyo bashyira mu ngiro ivanjiri ya Yezu igira iti “Nimugende mwigishe amahanga yose abazeramera muzababatize Mt28,19”, aho bafasha kiliziya mu kogeza inkuru nziza ya Yezu, bikagarargarira mu butumwa bakora bagandura abaguye, basura bakonje n’ababaye. Asoza ubutumwa bwe yasabye abalejiyo gukomeza kumenyekanisha Yezu na Bikira Mariya, ndetse bakanakomeza kwihatira guhura na Yezu binyuze mu ijambo ry’Imana, mu gitambo cya Misa no mu bikorwa by’urukundo. Padiri Emmanuel SEBAHIRE amaze gusoma ubu butumwa yashimiye abagize uruhare bose mu mitunganyirize no mu mitegurire yuyu munsi, cyane cyane Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wemeye ko uyu munsi uba, asoza bwe yifuriza abalejiyo bose gukomeza kugira Yubire nziza.

p>

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’ itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO