Ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025 Abalejiyo ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, banyura no mu muryango w’Impuhwe z’Imana. Insanganyamatsiko yarwo ni iyi: «Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze». Urwo rugendo nyobokamana rwaranzwe n’igitaramo, ishapure, ibiganiro ku muryango w’impuhwe, ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima muri Portugali n’ikiganiro ku kamaro ka Rozari mu buzima bw’umukristu. Abalejiyo bagize n’umugisha wo kunyura mu muryango w’impuhwe no guhimbaza Igitambo cy’Ukaristiya.
Padiri Ernest Nzamwitakuze, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, yasabye Abalejiyo kwimika urukundo mu buzima bwabo barangamira Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, no gukunda Bikira Mariya bijyana no gukunda isengesho rya Rozari.
Padiri Janvier Siborurema, Omoniye w’Abalejiyo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yabashishikarije kurushaho gukora ubutumwa bw’umuryango wa Legio Mariae. Yatangaje ko bakomeye kuri gahunda yo gusura abawurimo mu ma Paruwasi no mu bigo by’amashuri.
Dusabimana Adelphine, Umuyobozi wa Komitsiyumu ya Ruhengeri, yashimiye Umwepiskopi wifatanyije na bo muri urwo rugendo, amwizeza ko Abalejiyo bakomeye ku ntego yo kuba indabo nziza zihumurira bose na hose.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye Abalejiyo guharanira kuba urumuri n’umunyu aho batuye, no kwanga icyaha kuko gikururira abantu umuvumo. Yababwiye ko kugira ngo babishobore, bagomba gufatira kuri Bikira Mariya urugero rwo kumvira Imana. Yabasabye no gukomera ku murage w’urukundo, urukundo rwihangana, urukundo rubabarira, urukundo rutuma umuntu yigorora n’uwo yahemukiye, urukundo rutuma umuntu agira ubutwari bwo gusaba imbabazi uwo yahemukiye bijyana no gusaba no gutanga imbabazi ku mpande zombi. Urukundo rufasha abantu kubana neza no gusakaza ineza y’Imana igihe cyose n’ahantu hose. Ni yo mpamvu Umwepiskopi yahaye Abalejiyo bose ubu butumwa: «Abalejiyo muzagire uruhare kugira ngo urumuri rw’ineza n’urukundo bigere hose mu miryango yacu no ku bantu bose. Abalejiyo muzabe aba mbere mu kurwanya ibi bintu bibi bibangamiye Ivanjili bigaragara mu miryango yacu: inzangano, urwikekwe, amahari, amarozi, ubwicanyi n’ibindi byose. Ubwo ni ubutumwa mbahaye muri rusange».
Mu gusoza, Nyiricyubahiho Musenyeri yashimye ubutumwa bukorwa n’abalejiyo muri Diyosezi ya Ruhengeri n’ukuntu bakunda kwiyambaza Bikira Mariya no kumureberaho mu mibereho yabo. Yabifurije gukomeza kuba icyitegererezo mu ma Paruwasi yabo no kumvira inzego za Kiliziya no gukorana na zo, kandi asaba abagabo kwitabira kujya mu muryango w’abalejiyo ari benshi. Abanyeshuri b’Abalejiyo bo yabasabye kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza idakoza isoni umuryango w’Abalejiyo.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA