Ababikira b’ Abakarumelita bahimbaje Amasezerano ya burundu na yubile y’imyaka 25 yo kwiyegurira Imana

Ku wa gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, muri Paruwasi ya Busogo yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Guadelupe, Diyosezi ya Ruhengeri, habereye igitambo cya Misa cyabereyemo imihango y’amasezerano ya Burundu ya Mama Maria Goretti NZAYISENGA na Yubile y’imyaka 25 yo kwiyegurira Imana kwa Mama Eduarda da Conceiçao Pinto na Mama Adrienne MUKANKAKA. Ni igitambo cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Abasaserdoti benshi baturutse mu maparuwasi atandukanye, abihayimana bo mu miryango itandukanye, abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abakristu baturutse mu maparuwasi atandukanye. Hari kandi na Radio Mariya Rwanda, idufasha kugeza ubutumwa kuri bose cyane ko kubera ibihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi, guhuza abakristu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyo cyorezo. Mu ntangiriro y’Igitambo cya misa havuzwe muri make amateka y’Umuryango w’Abakarumelita. Abitabiriye uyu muhango bose babwiwe ko umuryango w’abakarumelita ahagana mu mwaka w’1891 ushinzwe n’Umuhire Mama Elisea Oliver Molina.  Mu ntangiriro, umuryango wihatiye kubaho mu buzima bwa roho nk’uko abakurambere bacu babigenje ku musozi wa Karumeli (spiritualite carmelitaine), kugeza uyu munsi, abakarumelita bibanda cyane kuri ibi bikurikira: isengesho, kwihatira  kunga  ubumwe n’Imana, kugirira urukundo Umubyeyi Bikira Mariya; ndetse bakisunga   umuhanuzi Eliya (leur Inspirateur); bakorera mu bumwe bita ku bavandimwe babikeneye, cyane cyane abaciye bugufi. Mu murimo wa gitumwa (Apostolat) abakarumelita bitangira abarwayi (mu mavuriro no mu ngo), bita ku batishoboye, bita ku burezi, gufasha imiryango ya agisiyo gatolika, bafasha ababyifuza guhura n’Imana (maison de spiritualité), bafasha abageze mu zabukuru kugira ngo babashe kurangiza neza ubuzima bwabo hano ku isi ndetse bigisha n’iyobokamana abana n’abakuru.

Mu masomo matagatifu, twasangiye, twumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 61:9-11; ukuntu umuhanuzi Izayi ashimira Imana ibyiza byose yamugiriye imusiga amavuta.‘’ Mu ibaruwa ya Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi 3:7-14: Mutagatifu Pawulo Intumwa, yatwerekaga ko nta cyiza gisumba kumenya no gukurikira Yezu Kristu, ati’’ Ariko ibyo byose byampeshaka agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya umwami wanjye Yezu Kristu; akongera ati kubera we nemeye guhara byose. Mu ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka 1,26˗38: Mutagatifu Luka, yatweretse uko Malayika yatumwe n’Imana kuri Mariya, twumva nuko Mariya yakiriye ubutumwa bw’Imana adashidikanya. Mu nyigisho, Umwepiskopi yagarutse yasabye abitabiriye uyu muhango bose ko bagomba gukomeza kurushaho kuzirikana ku muhamagaro wabo hano kuri iyi si kugira ngo barusheho gufashanya mu kwitagatifuza. Umwepiskopi yasabye abakristu bose ko bagomba gufatira urugero kuri Bikira Mariya we wagize ati ‘’Ndi hano, niyemeje gukora gusa icyo ushaka Nyagasani’’ Umwepiskopi yagize ati ‘’Bikira Mariya yarumviye natwe nicyo duhamagariwe. Bikira Mariya yakundiye Imana, yemeye kuba igikoresho cy’Imana, niwe rugero rw’abitaba karame’’. Yashishikarije Mama Maria Goretti NZAYISENGA wakoze amasezerano ya Burundu kuzirikana ku magambo ari buvuge mu gihe araba akora amasezerano ya burundu. Yagize ati ‘’iyo karame uza kuvuga, ibe iyo gukurikira Nyagasani, iyi burundu ni igisubizo cy’uwakiriye ugushaka kw’Imana”. Yanamusabye kandi kuvuga nka Yeremiya ati “Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati ‘Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi, nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga”. Umuhanuzi Izayi akungamo ati ‘uri uwanjye narakwitoreye’”. Yamwibukije ko agomba kuzirikana ko ari uwa Nyagasani burundu.

Yakomeje yibutsa ko Imana ifata iya mbere kubera urukundo rwayo, yo ihamagara ab’intamenyekana, ikabavana mu bukene ikabahaza ibyiza byayo, kandi buri wese afite amateka ajyanye nuko Imana yagiye imwigaragariza. Yibutsa ko unyuzwe n’urwo rukundo ariwe uvuga nka Pawulo Mutagatifu ati “kubera we nemeye guhara byose”. Bikira Mariya ni Imena muri urwo rukundo, akaba uwa mbere mubo Imana yagiriye ubuntu kandi akabyemera, tumwigireho. Yakomeje kwifuriza ababikira bakoze Yubile y’Imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana gukomera k’uwo bemeye bakirinda ikintu cyose cyabaca intege mu muhamagaro bihitiyemo nta gahato. Yifashishije amagambo ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani (Jn 15, 1) arabwira ati: “nimukomere muri Kristu mugume mu rukundo rwe’’. Yasoje inyigisho ye abwira abakristu bose ko bahamagariwe ubutagatifu kandi ko bagomba kubiharanira buri wese mu muhamagaro we agahagarara gitwari.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza Misa, Mama Maria Goretti NZAYISENGA wakoze amasezerano ya burundu ndetse n’abandi bantu batandukanye bagejeje imvamutima zabo ku bitabiriye guhimbaza amasezerano ya burundu na Yubile y’imyaka 25 yo kwiyegurira Imana.

Mu ijambo rye, Mama Mariya NZAYISENGA yashimiye cyane Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri waduturiye igitambo cy’Ukaristiya, ashimira abaje kumushyigikira n’ abamufashije bose mu rugendo rwo kwiyegurira Imana. Mama Mariya Goretti, yongeyeho ko amasezerano ya burundu yakoze atari itike imugeza mu ijuru cyangwa ko yaba yasingiriye ubutungane, ahubwo ni isaro ry’agaciro gakomeye atwaye mu kabindi kameneka ubusa. Yaboneyo no gusaba inkunga y’isengesho kugira ngo ashobore kurangiza neza ibyo yasezeranye. Yashishikarije ababyeyi gukomeza guha abana babo uburere bwiza, gukunda Imana no kuyiyegurira kuko nta cyiza nka byo. Uhagarariye Umukuru w’umuryango Mama Patricie MUKAMUSANA nawe yashimiye Umwepiskopi ndetse n’Ababikira bakoze Yubile y’imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana n’uwasezeranye burundu. Yashimiye by’umwihariko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo n’abasaserdoti bafatanya ubutumwa, kubera ubufatanye n’imikoranire myiza mu butumwa hagati yabo n’ababikira b’Abakarumelita baba muri Paruwasi ya Busogo. Yashimiye Radio Mariya Rwanda, abayobozi mu nzego bwite za Leta bari bitabiriye ibirori ndetse n’abantu bose baje kwifatanya nabo. By’umwihariko yashimiye Mama Maria Goretti ko yoroheye Imana kugira ngo ibashe kumwigarurira, anamusaba gukomeza kuyorohera kugira ngo abe ariyo ikomeza kuyobora ubuzima bwe. Yamwibukije ko gukora amasezerano ya Burundu bitavuze ko ashoje urugendo, ahubwo ko aribwo arutangiye.

Yamwibukije impeta yambitswe n’umwepiskopi, aho yayimwambitse amubwira ati:’’Akira iyi mpeta, ubaye umugeni burundu w’umwami uhoraho iteka ryose, iyi mpeta ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka ugiriye Yezu Kristu, kugeza mu bukwe bwo mu ijuru.’’Yamusabye kutazatatira icyo gihango, ahubwo nk’umuhanuzi Yeremiya ajye asubiramo aya magambo:’’Uhoraho wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa, warangwatiriye maze undusha amaboko akongeraho ati: Wowe nanjye tubaye umwe Yezu.’’ Yanamubwiye ko ubu urugamba aribwo rutangiye, ariko ko azarutsinda yitwaje intwaro y’isengesho, kubana kivandimwe n’abo Imana yamuhaye mu muryango w’Abakarumelita no kwitanga atitangiriye itama, agasohoza ubutumwa abakuru b’umuryango bamuhaye. Yashimiye na none Mama Eduarda PINTO da Conceicao na Mama Adrienne MUKANKAKA, basubiye mu masezerano yabo bakora Yubile y’imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana, abashimira kuba baremeye kuba ingaragari za Yezu Kristu, ko nubwo bashobora kuba barahuye na byinshi bibaca inteke ariko ntibasubiye inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Paruwasi ya Busogo yubatsemo, Nyakubahwa Canisius Kabera, mu ijambo yatugejejeho, yashimiye cyane ubutwari abihayimana bagira, anabashishikariza guhora bafite inyota y’isengesho nk’uko impala ihora yahagira ishaka amazi afutse. Yifurije Mama Maria Goretti gukomera mu muhamagaro we kuko nta cyiza nko gukurikira Yezu. Yanashimye kandi ubufatanye bwiza hagati ya Paruwasi ya Busogo n’umurenge wa Gataraga mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Mu ijambo Umwepiskopi yavuze mbere yo gutanga umugisha, yashimiye Imana yo ihamagara, ashimira Mama Maria Goretti NZAYISENGA wumvise ijwi ry’Imana akemera gusubiza, ashimira kandi Mama Eduarda Pinto na Mama Adrienne MUKANKAKA uko bakomeye ku muhamagaro wabo mu myaka 25 bamaze bayiyeguriye. Umwepiskopi yifurije ishya n’ihirwe umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumeli, ashimira n’ Abasaserdoti ba Paruwasi ya Busogo, bafatanije n’ababikira bagategura umunsi mukuru neza. Yanashimiye na none abasaserdoti baturutse mu maparuwasi na Diyosezi zitandukanye bakaza kwifatanya na we mu guhimbaza ibyiza Nyagasani agenera umuryango we. Yasabye abiyeguriye Imana muri rusange ko bagomba kuzirikana ko ari ibimenyetso byerekana ko gukunda Imana na mugenzi wabo mu bwitange bishoboka cyane cyane muri ibi bihe turimo. Abasaba kugaragaza ukwemera n’urukundo bafitiye Yezu Kristu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu izina rya Diyosezi ya Ruhengeri, umwepiskopi yashimiye Radio Mariya Rwanda uburyo ifasha Kiliziya gusohoza neza ubutumwa bwayo.

Kugeza ubu, umuryango w’ababikira b’abakarumelita ukorera ubutumwa ku mugabane w’Afurika mu bihugu bibiri (Rwanda, Burundi), mu Burayi (Esipanye, Ubutaliyani na Portigali), muri Aziya ( Indoneziya na Timor Leste) no ku mugabane w’Amerika (Puerto Rico, Republique Dominicaine, Hayiti na Peru). Uyu Mama Maria Goretti abaye uwa 20 ukoze amasezerano ya burundu, muri uyu muryango mu karere k’u Rwanda n’u Burundi.

umutambagiro w'ababikra n'abapadiri berekeza mu Kiliziya

Mama Maria Goretti NZAYISENGA akora amasezerano imbere y'uhagarariye umukuru w'umuryango w'abakarumelita

Mama Maria Goretti NZAYISENGA ashyira umukono imbere y'Umwepiskopi ku masezerano amaze gukora

Mama Edourda Pinta wakoze Yubile y'imyaka 25 yiyeguriye Imana avugurura amasezerano ye imbere y'uhagarariye umukuru w'umuryango

Mama Adrienne MUKANKAKA wakoze Yubile y'imyaka 25 yiyeguriye Imana avugurura amasezerano ye imbere y'uhagarariye umukuru w'umuryango

Mama Solange NYIRANDAYAMBAJE, Umubikira w’Umukarumelita.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO