« Kwiyegurira Imana ni impano Imana iha Kiliziya » Musenyeri Vincent HAROLIMANA

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, yagaragaje ko kwiyegurira Imana ari impano Imana iha Kiliziya. Yabigarutseho mu birori bya Yubile y’Imyaka 25 Mama Winifride KANGABE amaze yiyeguriye Imana n’amasezerano ya burundu yo kwiyegurira Imana kuri Mama Vestine MUGISHA mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede. Ibirori byabereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ku wa gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2019.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro yatangaje ko umuhamagaro wose uturuka ku Mana ukageza ku butungane, agira ati : "Bavandimwe, umuhamagaro wose uturuka ku Mana kandi wose ukaba ari inzira itugeza ku butungane twahamagariwe twese. Kwiyegurira Imana ku buryo bw’umwihariko akaba ari impano Imana iha Kiliziya, igahabwa bamwe ngo babeho nka Kristu bityo ubuzima bwabo bukaba ikimenyetso cy’Ingoma y’Imana ku isi. Ubuzima bwo kwiyegurira Imana bukagaragaza Kristu biyeguriye". Nyiricyubahiro yagarutse ku gaciro k’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana agira ati :" Koko iyo umuntu abona uwiyeguriyimana yibaza icyamuhagurukije iwabo. Noneho hakaba n’uwihayimana ugeraho akibaza ati ‘ Ni iki kimbeshejeho? Ni iki nkomeyeho? Ni iki cyatumye ntangira uru rugendo kandi nkaba nkomeje ntagucika intege? Ni iki kinkomeza mu bigeragezo?’ Igisubizo ni urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wanjye. Koko rero urwo rukundo rufite imbaraga zo kwimura imisozi. Urukundo rw’Imana rufite imbaraga. Ugurumana urukundo ashobora gukora byinshi. Umutima ukunda ugurumana nk’ikibatsi cy’umuriro. Imivumba y’amazi ntiyashobora gucubya urwo rukundo n’inzuzi ntizarurengera. Ntacyo warugurana kibaho. Uwihayimana nicyo atwibutsa".

Umwepiskopi yakomoje ku gisobanuro by’amasezerano y’abihayimana, agira ati "Gukurikira Yezu Kristu mu bukene, mu bumanzi no mu kumvira. Ubukene ni ukwishushanya na Kristu We wigize umuntu, umukene kubera twe kugira ngo adukungaharishe ubukene bwe. Ukubaho mu buzima buciye bugufi. Ni ukwirinda ibyakuzirika byose, ubukungu bw’isi kuko uba warumvise ko ubukungu nyakuri buri mu ijuru. Ubumanzi bwo ni ukubohoka ku rukundo rwa kamere maze ukagurumana urukundo ndengakamere, rwa rukundo rw’Imana n’urwa bagenzi bawe bose utarobanuye. Ugashobora gukora ubutumwa bwawe ntakikuziga warabaye umwihariko w’Imana.

Kumvira ni ukwegurira ugushaka kwawe Imana yonyine ukinjira koko mu myumvire y’Imana. Ugakurikira urugero rwa Kristu wazanywe ku isi no kurangiza ugushaka kwa Se. Kristu wihinduye ubusabusa akigira nk’umugaragu. Uwiyeguriyimana rero ayobowe na Roho Mutagatifu yumvira abakuru be kuko bahagarariye Imana ubwayo. Ntihakagire uwo bitera ubwoba kubera ko ibyo ntacyo bigabanya na kimwe ku bwigenge bwa Muntu ahubwo bifasha uwasezeranye kumvira ku bwende bwe ndetse no kugenda akura mu bwigenge busesuye bw’abana b’Imana bitari ukuba icyigenge". Nyiricyubahiro Musenyeri yararikiye abihayimana n’abashinze ingo gufatira urugero kuri Bikira Mariya. Yagize ati: "Ndaje ya Mariya ifite icyo itubwira mu muhamagaro dusangiye nk’abakristu ndetse no mu mihamagaro yihariye, abasaseridoti, abiyeguriyimana ndetse n’abashinze ingo. Umubyeyi Bikira Mariya ni urugero ruhebuje rw’abo Imana yakunze bakayikundira natubere urugero. Igisubizo cye Ndaje Nyagasani, ngaha ndaje kijye kiba icyacu hose n’igihe cyose.

Yifurije Mama Winifride Yubile nziza y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana. Anifuriza kandi umunsi mwiza Mama Vestine wakoze amasezerano ya burundu yo kwiyegurira Imana.

Mu ijambo rye, Mama Vestine MUGISHA yagize ati: "Ni ibyishimo byo kwiyegurira Imana burundu kuko nabyifuje kuva kera. Icyerekezo mfite ni ukwiha Imana, nkayikorera muri Kiliziya yayo kandi no muri bagenzi banjye ngaragaza urukundo rwayo nkuko Mutagatifu Visenti wa Pawulo abidushishikariza : Kubaho twita ku bakene, abatishoboye n’abandi bose bakeneye inkunga yacu. Ngambiriye kugira ngo nanjye nzagere ku butagatifu nk’uko na Mutagatifu Visenti wa Pawulo nawe yabugezeho. Ndaharanira ubutagatifu nyuze muri iyo nzira".

Mu butumwa bwa Mama Winifride KANGABE, yagarutse ku rugendo rurerure yakoze muri iyo myaka 25 amaze yiyeguriye Imana atangaza ibanga yakoresheje muri uwo rugendo.Yagize ati "Nakoze amasezerano ya mbere tariki ya 15/12/1994. Kuva icyo gihe ibanga nta rindi uretse gukunda gushyikirana n’uwampamagaye. Uwo mushyikirano utaziguye ari naho navomye imbaraga zo kugenda ntera intambwe ngana uwampamagaye ari nawe utubwira ati ‘narabahamagaye kugira ngo mbane namwe mbatume’ ». Yakomeje agira ati : « Ibanga nakoresheje kugira ngo ngere kuri iyi myaka ni ugusenga. Isengesho rikamfasha kurangiza ubutumwa mpamagarirwa ariko cyane cyane kuba umuhamya w’urukundo rw’ Imana mu bo tubana n’abo mpura nabo. Kuba umuhamya w’ibyishimo mba navomye kuri uwo mushyikirano nagiranye na Yezu Kristu inshuti idatenguha, inshuti nyanshyuti duhorana igihe cyose".

Yararikiye abakiri bato bifuza kwiyegurira Imana ndetse n’abari mu marerero y’abihayimana gutega amatwi ijwi ry’Imana ribahamagara birinda ibibarangaza muri iyi si.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko yashimye umuryango w’Ababikira ba Mutagativu Visenti wa Pawulo b’I Lendelede ku musanzu itanga mu iterambere ry’akarere ka Musanze.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti