Ku cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026, ku munsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, muri Paruwasi ya Runaba hizihirijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri Umunsi Mpuzamahanga w’Ayogezabutumwa ry’abana (Enfance Missionnaire). Hanasojwe ingando y’iminsi itatu y’abana bahagarariye abandi mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri yari yabereye mu ishuri Ryisumbuye rya Regina Pacis. Ni ibirori byahuriranye no guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha waragijwe iyo Paruwasi ya Runaba.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashishikarije abakristu gufatira urugero ku bami batatu bavugwa muri Bibiliya bagiye kuramya Yezu ari bo Balthazari, Merikiori na Gasipari maze bakarushaho kurangamira Yezu Kristu, bakubura amaso ntibaheranwe n’iby’isi bishira, ahubwo bagashyira imbaraga ku byiza biramba kandi bihoraho. Yashimiye abana ba Diyosezi ya Ruhengeri ku bwitange, ishyaka n’umurava bagaragaza mu bikorwa bya Diyosezi ya Ruhengeri birimo guhereza mu Misa, kuririmba, gusoma Ijambo ry’Imana, n’ibindi. Yabifurije gukura neza banogeye Imana n’abantu. Yashimiye abantu bose bagira uruhare mu burere bw’abana barimo ababyeyi, abarezi, abasaseridoti, abakangurambaga b’abana n’abandi bakora ubutumwa bwo kwita ku bana, abashishikariza gukomeza kuba hafi y’abana, babatega amatwi, babaganiriza kandi babafasha gukura neza babereye Kiliziya n’Igihugu.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ashima ubufatanye bw’abasaseridoti n’abalayiki ba Paruwasi ya Runaba. Yabahamagariye kwihatira kurangwa n’imibanire myiza aho bari hose bahesha ikuzo Yezu Kristu muri byose.
Abana bashimiye abantu bose bagira uruhare mu burere bwabo, basaba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri n’abasaseridoti kuba hafi imiryango bavukamo, bayifasha kurwanya amakimbirane hagamijwe kubaka ingo zirimo amahoro, urukundo n’iterambere.
Abakristu ba Paruwasi ya Runaba bagaragaza ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rya Paruwasi yabo. Bishimira ubufatanye bubaranga hagati yabo n’abasaseridoti mu kuyiteza imbere kandi biyemeje gukomeza kugendera hamwe mu bumwe, ubufatanye no mu butumwa.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA