Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri mu rwego rwa Caritas

Ku cyumweru ku italiki ya 06/09/2015, Diyosezi ya Ruhengeri yizihije Yubile y’imyaka 50 mu rwego rwa Caritas. Ibirori byo guhimbaza iyo Yubile byabereye muri Paruwasi ya Nyakinama, bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA, Umushumba w Diyosezi ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari: "Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu"(Mt 14,16).

Mu gitambo cya Misa yifashishije iyo nsanganyamatsiko, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abakristu bose kugira ijisho n’ikiganza nk’ibya Kristu. Musenyeri Visenti HARORIMANA yagize ati: Umuntu wese witangira abandi nk’umukristu, nta nyungu agamije, nta kindi kimukoresha usibye urukundo aba agenza nka Kristu. Nka Pawulo Mutagatifu agira ati: “Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya” (2 Kor, 5, 14).Urukundo ni ryo tegeko riruta ayandi yose nk’uko Kristu yabitumenyesheje. Nuko rero mujye mugira ibiganza nk’ibya Kristu bitanga bitizigamye kuko uwa Kristu arangwa n’amatwara y’urukundo. Urukundo si amagambo, urukundo rugaragazwa n’ibikorwa by’impuhwe, urukundo rurigaragaza, ruriranga”.

Mu gukangurira abakristu kwita ku baciye bugufi, Nyiricyubahiro Musenyeri yagize ati: Mugire ijisho n’indoro nk’ibya kristu. Ijisho nk’irya Kristu niryo rituma ubona ubabaye kukurusha ukabona kumufasha. Yezu yabonye rubanda yigishaga ntacyo bafashe, abarebana ubwuzu bashonje ati: Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.Bwari uburyo bwo kubibutsa inshingano zabo. Imigati itanu n’amafi abiri bari bafite biratwigisha ko tugomba kugira ubuntu ndetse no mu bike dufite.’’Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze…(2Kor 8,12-13). Imana ihera ku tuntu duke igakora ibitangaza bityo ahari ukwiheba hakagaruka icyizere, ahari inzara abantu bagahaga.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kandi yagarutse ku kwemera kurenze imyumvire y’isi kugomba kuranga buri mukristu. Aragira ati: Tugomba kumvira ibyo Yezu atubwiriza tukagira imyumvire irenze abo kuri iyi. Imyumvire y’isi ni uguhitamo, guheza cyangwa “mubareke birwarize”. Naho uwa Kristu agira imyumvire nk’iya Kristu, umutima waguye, ubushishozi bwo kutavangura cyangwa guheza, uwa Kristu agira ijambo rihumuriza abababaye.

Ibirori byo guhimbaza uwo munsi byari byitabiriwe na Padiri Anaclet MWUMVANEZA, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, abapadiri bakuru ba za paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri, ba Padiri Omoniye ba Caritas mu maparuwasi yose ya Diyosezi, imiryango y’abihayimana ikorera muri Diyosezi ya Ruhengeri, abayobozi b’Uturere twa Musanze na Burera, abakuru b’ingabo na polisi mu karere ka Musanze, abagize komite ya Caritas ku rwego rwa Diyosezi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abakozi ba Caritas ya Ruhengeri ku nzego zose, inshuti na bamwe mu baterankunga ba Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, abagenerwabikorwa ba Caritas n’abakristu muri rusange baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Ruhengeri no muyandi ma Diyosezi.

Nyuma yo kugaragaza ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri (byakozwe na Bwana NSENGIYUMVA Laurent, Perezida wa Komite ya Caritas ya Diyosezi), hakurikiyeho umuhango wo gufasha abatishoboye hakurikijwe amashami uko ari atatu:

  • Mu ishami ry’ubutabazi hatanzwe igare 1 (chaise roulante) ku muntu ufite ubumuga n’imyambaro ku batishoboye 50
  • Mu ishami ry’iterambere hatanzwe imashini 1 idoda
  • Mu ishami ry’ubuzima hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 26 baturuka mu ma paruwasi 13 ni ukuvuga abantu 2 muri buri paruwasi).
Mu byishimo byinshi byo kuba barafashijwe na Caritas, abagenerwabikorwa bahagarariye abandi nabo bageneye Nyiricyubahiro Musenyeri impano, nk’ikimenyetso cy’uko n’abatishoboye muri duke batunze, bafite umutima utanga kandi usangira n’abandi mu rukundo rwa Kristu.

Abatanze ubuhamya uko ari 2 bagaragaje ibibazo bikomeye bari bafite ubu bikaba byarakemutse kubera ubufasha bwa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri.

KABAMBA Innocent, ukomoka muri Paruwasi ya Busogo, ubu aragenda ahagaze n’amaguru yombi kubera insimburangingo yahawe na Caritas mu gihe yari amaze imyaka myinshi agendera ku ngata (akambakamba) bitewe n’impanuka yagize yo gucibwa amaguru yombi n’igisasu. Arashimira Caritas yatumye yongera kugendesha amaguru bigatuma abasha guhahira urugo rwe no gusabana n’abandi mu mirimo no mu birori binyuranye.

NIYOYITA Florence, ni imfubyi ku babyeyi bombi akomoka muri Paruwasi ya Butete. Arashimira Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri kuba yaramwigishije umwuga w’ubudozi ikamuha n’imashini idoda ituma abona udufaranga akabasha kwibeshaho we na murumuna we babana. Nk’uko abyivugira ubu arabasha kubona ibyo kurya n’ibindi byangombwa bakenera i muhira kandi bakabasha no kwirihira ubwisungane mu kwivuza.Afite umugambi mwiza wo kuzafasha abandi bagenzi be azabona bari mu kaga.

Mu ijambo rye, Padiri Anaclet MWUMVANEZA, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yifurije abari bitabiriye ibirori Yubile nziza, yubile y’ibyishimo, yubile y’amahoro n’imibanire myiza n’abandi, yubile izira inzara, yubile izira akarengane. Yashimiye Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri uburyo idahwema kwita ku batishoboye ibinyujije mu bikorwa binyuranye harimo kwigisha abana imyuga inyuranye, guha abaturage amazi meza, inguzanyo ziciriritse, gufasha abarwayi ba SIDA, uruganda rukora foromaje n’ibindi bikomoka ku mata. Yanagarutse kandi ku kubaka Caritas ishingiye ku muryango-remezo ko ariyo izafasha gukemura ibibazo by’abatishoboye muri Diyosezi. Ati: ‘’Iyo ufite umutima mwiza uduke ufite udusangira n’abandi kandi bigashoboka”.Yaboneyeho no kwizeza inkunga y’ubujyanama ya Caritas Rwanda mu kubaka Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu ijambo rye, Madamu MPEMBYEMUNGU Winifrida Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagaragaje ko igihe kigeze cyo kubaka Caritas ishingiye ku muryango-remezo kugira ngo abantu babashe kwikemurira ibibazo bibugarije badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise. Yakomeje agira ati: Ibyo Caritas ikora bisigire buri wese muri twe isomo. Buri wese asigarane umukoro wo kugira uruhare mu kubaka Caritas ishingiye ku muryango-remezo. Umutima wo gufasha tuwugire uwacu, dukorere mu rukundo, abafashijwe nabo bagire umutima wo gufasha abandi’’. Umuyobozi w’akarere ka Musanze yishimiye ubufatanye buri hagati ya Leta n’inzego za Kiliziya Gatolika. Yagize ati: ‘’Caritas ifasha abatishoboye cyane cyane mu mibereho myiza kandi imibereho myiza ni imwe mu nkingi 4 za Leta zigize imiyoborere. Caritas rero ifasha Leta kunoza imiyoborere myiza,kandi ubwo bufatanye turifuza ko bwakomeza’’. Mu ijambo rikuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yararikiye abari bitabiriye ibirori kugira urukundo n’ubufatanye ari byo bigaragaza isura ya Yezu mu bantu.

Yagize ati: “Yubile ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bitari ugusubira inyuma ahubwo kwivugurura. Kiliziya ntishobora kubaho nta kwamamaza urukundo rwa rundi rugaragarira mu bikorwa. Caritas yagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda ibinyujije mu gufasha abatishoboye. Kiliziya ikomeje kugaragariza isura ya Yezu mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe”.

Nyiricyubahiro Musenyeri yanagarutse kuri Caritas ishingiye ku muryango-remezo nk’inkingi ikomeye yafasha gukomeza ibikorwa bya Caritas ku nzego zayo zose. Mu gusoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimiye uruhare rwa buri wese ku migendekere myiza ya Yubile. Yashimiye kandi abaterankunga ba Caritas ya Diyosezi, ashimira n’ubuyobozi bwite bwa Leta ubufatanye mu iterambere ry’ikiremwa muntu kiri mu kaga.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO