Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje yubile y’imyaka 100 Bikira Mariya abonekeye abana 3 i Fatima

Muri uyu mwaka, Kiliziya iri mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 100 Bikira Mariya abonekeye abana batatu(Fransisko, Yasente na Lusiya) i Fatima mu gihugu cya Partugali. Uyu Mubyeyi akaba yararagijwe Diyosezi na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Kuva ku tariki ya 12 kugeza ku ya 13, Papa Fransisko yakoreye urugendo rwa gishumba i Fatima mu gihugu cya Portugali aho yifatanyije na Kiliziya y’isi yose guhimbaza iyi yubile. Yanaboneyeho no gushyira mu rwego rw’abatagatifu babiri mu bana babonekewe i Fatima ari bo Fransisko na Yasenta.

Umwepisikopi  wa Ruhengeri n’abo bafatanya mu butumwa basanze uyu mwaka wa yubile udashobora gutambuka gutya muri Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe uwo Mubyeyi ngo ayibere umurinzi n’umuvugizi, ikagira Ingoro ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, Paruwasi Cathédrale yamuragijwe na kiliziya cathédrale yamweguriwe.

Ni muri  urwo rwego ku wa gatandatu tariki 20/7/2017, imbaga y’abakristu basaga 20.000, abihayimana n’abasasaridoti bari bakoraniye ku Ngoro ya bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima Ruhengeri bakikije Umwepisikopi mu misa y’ibirori byo guhimbaza yubile y’imyaka 100 Bikira Mariya abonekeye abana batatu i Fatima. Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’inshuti za Diyosezi ya Ruhengeri zirimo Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepisikopi wa Butare akaba na Président w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Servirien NZAKAMWITA, Umwepisikopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Nyundo, Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umwepisikopi wa Nyundo ucyuye igihe na Padiri Antons PRIKULIS ushinzwe by’agateganyo imirimo y’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda. Hari kandi abapadiri 3 bo muri Diyosezi ya Kabale (Uganda) n’ababikira ba Bikira Mariya wa Fatima nabo bo muri Diyosezi ya Kabale.

Abitabiriye iki gitambo cya Misa bose bari bahimbawe cyane ko kubabishoboye ibi byishimo byari byatangiranye n’igitaramo cyo kumugoroba wo ku wa gatanu nacyo kikaba cyarabimburiwe n’umutambagiro w’ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya wa Fatima. Abitabiriye uwo mutambagiro bose bari bacanye amatara.

Mu nyigisho yatanze mu misa y’uwo munsi, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahuje amasomo yasomwe n’ubutumwa bwa Fatima : Intangiriro 3, 9-20 ; Ibyahishuwe 11, 19-12,1-10a ; Luka 1, 39-56.

Yatangiye agaragaza ukuntu urukundo rw’Imana rutatuvirira. Mu rukundo rwayo, Imana yahanze byose ari byiza, igeze kuri muntu imugira agahebuzo ndetse imwegurira byose ngo abigenge yumvira Uwabihanze. Nyamara igihe muntu yanze kumvira Imana byose byabaye umwaku. Eva wa mbere yumviye umushukanyi maze muntu bimugwa nabi, isi irahindana. Aha niho yahereye agaragaza ukuntu ibyago byinshi bigwirira isi biterwa na muntu.

Yokomeje yerekanako Imana muri gahunda yayo itiyigeze idutererana. Ibyo Eva wa mbere yateye hejuru yanga kumvira, Eva mushya yabisubije mu gitereko yemera gukora ugushaka kw’Imana.

Yohani Mutagatifu, aramwerekana mu ikuzo: Umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye naho umutwe we utamirije ikamba ry’inyenyeri 12 (Hish 12, 1). Niwe isi ikesha kubura umutwe. Yasimbuje non, ndanze ya Sekibi, ayisimbuza Fiat.: Byose bibe uko ubishaka. Ibi bikajyana n’Ivanjili itwereka Bikira Mariya ajya gusura Elizabeth. Uri kumwe na Kristu arangwa no kubadukana ibakwe ajya gusangiza abandi ibyamunyuze, imbaraga zo kwitangira abandi. Urwo rukundo akunda abana be ni rwo adasiba kutugaragariza aza kudukebura no kuduhumuriza.

Umwepisikopi ati: Umubyeyi, Umwamikazi wa Fatima yigaragaje mu ntambara ya mbere y’isi (1914-1918), mu igihe hatangiye imyumvire y’imiyoborere y’isi yigizayo Imana ikarwanya abayo (abakristu), Kliziya. Fatima yaje itanga ihumure, ubutumwa d’esperance no ku isi yose. Nimuhumure, intambara izarangira, amaherezo urukundo n’ineza bizatsinda. Ni byo Cardinal Parolin yavuze mu misa yo mu gitaramo ku wa gatanu ati “ Ubutumwa bwa Fatima ni umutima w’umukristu. Ni ubwamamaza Kristu wazutse.“Guhimbaza yubile y’imyaka 100 Bikira Mariya abonekeye abana batatu: Francesco, Yacinte na Lucia si ugusubira mumateka y’icyo gihe: intambara, itotezwa rya Kiliziya n’ibindi.

Muri ibi bihe turazirikana ibikomere twasigiwe n’intambara ebyiri z’isi n’izindi zazikurikiye mu bice byinshi by’isi kandi n’ubu zigikomeza. Bikira Mariya mu rukundo rwe rwa kibyeyi akatwingingira kugarukira Imana, gusenga cyane, no kwigomwa tugirira abanyabyaha ngo boye kurimbuka. Yagaragaje ko ubutumwa bwa Fatima bufite aho buhuriye n’ubwa Kibeho ndetse yibutsa no kwiyambaza umutima utagira inenge wa Bikira Mariya kugirango abantu bakire n’isi ibone amahoro.

Mbere yo gosoza igitambo cya misa, Umwepisikopi wa Ruhengeri ratangaje ku mugaragaro icyemezo cyo gushyira mu rwego rwa Diyosezi Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ya Ruhengeri. Ibi bigomba kujyana no gushyiraho amategeko ayigenga kandi ikagira ibyo yemererwa n’ibyo nayo isabwa binyuze ku muyobozi wayo. Twibutse ko iyi Ngoro yahawe umugisha muri 2001 ariko nta cyemezo kiyishyira mu cyiciro iki n’iki cyari kitarabaho. Umwepisikopi ndetse we yumva abakristu bose bo mu Rwanda no mu karere biyambaza Bikira Mariya wa Fatima ariko ntibabashe kugera muri Portugal bajya bamusanga ku Ngoro imwe rukumbi yamweguriwe muri Afrika yo hagati ikaba ibarizwa mu Ruhengeri

Abafashe amagambo, ari Padiri Prokulis na Musenyeri Rukamba, bose bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri kuba yarinjiye mu gikorwa cya Kiliziya y’isi cyo guhimbaza yubile y’imyaka 100 y’amabonekerwa ya Fatima, bagaruka ku butumwa bwa Fatima basaba ko hakorwa urugendo rwo  kubukurikiza.

Misa yasojwe hatangwa umugisha ibikoresho by’ubuyoboke n’abayitabiriye bahabwa umugisha usendereye.

Padiri Angelo NISENGWE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO